Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Filemoni usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 17 Gashyantare 2025
📖 FILEMONI 1:
[1] Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,
[2] na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe.
[3] Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
[7] Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n’urukundo rwawe, n’uko waruhuye imitima y’abera.
[8] Ku bw’ibyo nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,
[9] mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu.
[10] Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,
[11] utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.
Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Intumwa Pawulo yari izi neza ukuntu ba shebuja bashaririraga abagaragu babo, kandi yari azi ko Filemoni yari yarababaye cyane bitewe n’imyitwarire y’umugaragu we. Yagerageje kumwandikira mu buryo bwashoboraga gukangura amarangamutima y’ubugwaneza nk’Umukristo. INI 282.5
1️⃣ KUBYARWA UBWA KABIRI
🔰Onesimo ni urugero rwiza rwakwigisha kubyarwa ubwa kabiri cg guhinduka by’ukuri. Ni umwe mu bantu beguruye Imana imitima binyuze mu murimo Pawulo yakoreye i Roma, akaba yari inkoreragahato y’umupagani yari yarahemukiye shebuja witwaga Filemoni wari Umukristo w’i Kolosi. Uyu Onesimo yari yarahungiye i Roma.
▶️ Mu bugwaneza bw’umutima we, Pawulo yashatse kugabanya ubukene n’umubabaro bya Onesimo wari ubabaye, kandi Pawulo akora uko ashoboye kose kugira ngo ageze umucyo w’ukuri mu bitekerezo bye byari byijimye. INI 281.3
Onesimo yategeye amatwi amagambo y’ubugingo yicuza ibyaha bye maze ahereko ahindukirira kwizera Kristo. Onesimo yakunzwe na Pawulo bitewe no kubyarwa ubw kabiri. INI 281.4
2️⃣ UBUVANDIMWE BUSHIMWA
🔰 Ubukristo ni umurunga ukomeye uhuza umugaragu na shebuja, umwami n’uwo ayobora, umuvugabutumwa bwiza n’umunyabyaha w’insuzugurwa wabonye guhanagurwaho icyaha muri Kristo. Bose buhagiwe mu maraso amwe, bayoborwa na Mwuka umwe; kandi bagizwe umwe muri Kristo Yesu. INI 284.3
▶️ Urwandiko Pawulo yandikiye Filemoni yaruhaye Onesimo ngo abe ari we urujyana kandi mu buhanga n’ubugwaneza bwe busanzwe, Pawulo yingingiye uyu mugaragu wari warihannye kandi yerekana ko yifuza kumukoresha mu gihe kizaza. Urwo rwandiko rutangirana n’indamutso y’urukundo kuri Filemoni nk’incuti ndetse nk’umukozi mugenzi we: INI 282.1
✳️ Mu isengesho ry’Umukiza wacu Yesu Christo; ritangira rigaragaza ko Imana ari Data wa twese (Mat 6), iyo Ubuntu bwa Kristo bwa geze mu munyabyaha bumuhindura umwana w’Imana, ubwo buntu bushoboraga gutuma umugome ucishije bugufi cyane ahinduka umwana w’Imana n’umukozi w’ingirakamaro mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. INI 282.2
3️⃣ KUBYARWA N’UBUTUMWA
🔰 Onesimo aje yiyongera kuri Tito na Timoteyo mu bana ba Pawulo mubyo kwizera. Wowe umaze kubyara bangahe? Bitekerezeho. Mu ijuru tuzambikwa inyenyeri zingana n’abo twabyaje ubutumwa. Urumva uzaba wambaye inyenyeri zingahe?
✳️ Pawulo yashobora kuba yarasabye Filemoni gukora inshingano ye nk’Umukristo; nyamara yahisemo gukoresha imvugo yo kumwinginga. Yaravuze ati, “Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu. Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye, Onesimo utakugiriraga umumaro kera, ariko none akaba awutugirira twembi.”Filemoni 1:9-11. INI 282.3
🔰 Pawulo ahereye ku guhinduka kwa Onesimo, yasabye Filemoni kwakira uwo mugaragu wihannye nk’umwana we bwite, amwereka urwo rukundo kugira ngo yongere ahitemo kubana na shebuja we wa mbere, “ariko ubu bwo ntamufate nk’imbata ye, ahubwo aruta imbata, ari mwene Se ukundwa.” (Filemoni 1:16). Yagaragaje icyifuzo cye cyo kugumana Onesimo nk’uwari kumufasha mu kuba imbohe kwe nk’uko Filemoni ubwe yari kubikora, nubwo atifuje ko yakorana na Onesimo keretse Filemoni ubwe ahaye umudendezo uwo mugaragu. INI 282.4
⏯️ Turimo umwenda; kandi umwenda turimo ntacyo twabona cyo kuwishyura. Uwo mwenda tuwurimo abatubyaje ubutumwa. Pawulo amaze kwemera ko azishyura umwenda wa Onesimo, yibukije Filemoni uburyo we ubwe amubereyemo umwenda ukomeye. Uwo mwenda yari Filemoni ubwe kuko Imana yari yarakoresheje Pawulo mu guhindura Filemoni. INI 283.3
🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUBA UMWE MURI YESU CHRISTO🙏
Wicogora Mugenzi!
Amena