Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko rwandikiwe Abaheburayo usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 19 Gashyantare 2025
📖 ABAHEBURAYO 2:
[1] Ni cyo gituma dukwiriye kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.
[2] Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,
[3] twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,
[4] Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?
[5] Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.
[6] Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati “Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?
[7] Wamuremye umucishije bugufi, aba hasi y’abamarayika ho hato, wamwambitse ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba. Wamuhaye gutegeka imirimo y’intoki zawe,
[8] Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.” Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,
[9] ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.
[10] Kuko byari bikwiriye ko Imana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.
🔆Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Twakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera. Biragora cyane guha agaciro ibintu by’ubuntu, ariko turasabwa kwita ku gakiza twahawe kuko niho gutabarwa kwacu kuri.
1️⃣ INGARUKA ZO KUTITA KU GAKIZA GAKOMEYE
🔰 Kandi Mose ni we wari mu itorero ryo mu butayu, hamwe na marayika wavuganiye na we ku musozi wa Sinayi, kandi yari kumwe na ba sogokuruza, ni na we wahawe amagambo y’ubugingo yo kuduha. “Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bamusunikira hirya basubira muri Egiputa mu mitima yabo,(Ibyak. n’Intu.7:38-39)
🔅Mu rwandiko rwandikiwe Abaheburayo hose dushobora kuhabona amabwiriza menshi intumwa Pawulo yahaye abasomyi b’uru rwandiko, abasaba gusubira ku mwimerere wo kwizera n’imbaraga bahoranye. Muri iki gice Pawulo aracyaha kandi agakomeza abagira inama yo kugira umwete wo kwita kubyo bumvise kugira ngo batayoba bagateshuka inzira no kutagira umutima mubi utizera. (SS 2022, 13)
⏯️Ugeze he ubwira abantu ko kugira ngo babere Imana amaronko bakwiriye kwitondera isezerano yatanze ry’uko nibumvira by’ukuri bazakizwa kandi ko bakwiriye kwibuka ko batoranijwe mu yandi mahanga? Wowe se uracyabirimo? Ntidukwiriye kwifata uko tutari nshuti, va mu bibi ureke ibyaha wumvire kandi wubahe ibyo wumvise nibyo bizakubashisha kuba ubwoko bwera nyakuri bw’Imana.
2️⃣ ICYATUMYE ABABAZWA
🔰 Ubugingo bwe byabaye igitambo cy’icyaha cyacu. Umukiranutsi yagombaga kugirwaho n’urubanza n’umujinya w’Imana mu mwanya w’umunyabyaha. Iki gikorwa cyabaye rimwe risa ntikizongera ibihe byose (Manuscript 93, 1899).
➡️Iki gikorwa ni icyemezo cy’uko umwiringira akamwiyegurira aba ahisemo neza, aba ahisemo kuzaba ahatozongera kuba icyaha n’urupfu.🤷🏾♂
3️⃣GUFATA AKAMERO K’UMUNTU AHO GUFATA AK’ABAMARAYIKA
🔰Ku musaraba yatsindiye satani muri kamere muntu, satani yari yaratsindiyemo umuntu muri Edeni. Imbaraga y’ubumana yari yahishwe. Yatsindiye muri kamere muntu, yishingikirije ku Mana. (The Youth’s Instructor, April 25, 1901)
⏭️Ku musaraba yari amennye umutwe satani, yari ahinduye ubushingwe ubwami bw’umwanzi. Urabura iki ngo wiyegurire uyu Muneshi?
🔰Kristu yageze ku muntu abanje kuba umuntu, nta wundi washoboraga guhagarira Imana muri uyu murimo. We ni ishusho y’Imana itaboneka. Nta jambo ryashoboraga guhishurira isi Imana. Ni mu buzima bwe bwejejwe, bwuzuye kwiringira no kumvira Imana, mu buzima buciye bugufi n’umumarayika ukomeye atari gushobora, ni muri ubwo buzima bwa Kristu Imana yihishuriye abantu.
🔅Yabereye isi umugisha abaho ubuzima bw’Imana mu mubiri w’umuntu, Ibi bikagaragaza ko yari afite ububasha bwo kunga umuntu n’Imana (The Review and Herald, June 25, 1895).
⚠️Agakiza kubonerwa ubuntu ku bwo kwizera, si ako guteshwa agaciro ngo ni uko ari ubuntu. Byasabye igikorwa gihambaye cy’urukundo rw’Imana no kwiyambura byose k’Umwana wayo. Mana warakoze🙏🏾
🛐 DATA WA TWESE, NI WOWE GAKIZA KACU DUHE UMWETE WO KWITA KU IJAMBO RYAWE🙏
Wicogora Mugenzi!
Amen 🙏. Warakoze Yesu kutwunga n’Imana
Amena. Imana ishimirwe urukundo rwayo rutarondoreka yatugaragarije ikaduha Kristo ngo aducungure.