Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Tito usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 15 Gashyantare 2025
📖 TITO 2:
[1] Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima.
[2] Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.
[3] N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza
[4] kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo,
[5] no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.
[6] N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha,
[7] wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza,
[8] n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha ndasaba Imana ikubashishe kugira imibereho y’aba Kristo. Muri iki gice Pawulo yagaragaje ingeri z’abantu batandukanye n’imibereho igomba kubaranga. Ngaho reba ikigero urimo usuzume n’imibereho ikuranga.
1️⃣ IMIBEREHO IKWIRIYE ABA KRISTO
🔰Tito 2:1-9 Pawulo aragaragariza Tito uburyo ibyiciro by’abantu bose bikwiriye guhugurwa, ibi bikaba byatuma aba Kristo bagera ku mibereho yejejwe, ariyo ikwiriye umugenzi wese ugana ibudapfa.
✳️ 1 Abatesaloniki 4 twabonye ko Uwiteka afite icyo adushakaho (um 2), twabonye ko Imana itaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. (1 Abatesaloniki 4:7)
▶️ Pawulo yabwiye Tito ati: “Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.
(Tito 1:5)
⏯️ Ikibazo: Mbese abantu “bategereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi wuhagiriye abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite bugira ishyaka ry’imirimo myiza” (Tito 2:13, 14), bashobora kugenda inyuma y’ab’ingirwamadini b’iki gihe batizera kugaruka k’Umukiza wacu?
🔰 Igisubizo: Abantu be bwite, abo yuhagira ngo abeze, kugira ngo azabimurire mu ijuru badahuye n’urupfu, ntibakwiriye kuba ab’inyuma mu gukora imirimo myiza. Mu mihati yabo yo kwiyeza ubwabo bakamaraho imyanda yose y’umubiri n’umwuka, batunganyirizwa kuba abera bubaha Imana, bakwiriye kuba ku ruhembe rw’imbere kurusha abandi bantu bose bo ku isi, nk’uko umurimo wabo uruta kure uw’abandi bose. IMN 21.2
2️⃣ UBUNTU BUKIZA BUGARAGARIRA ABANTU BOSE
🔰Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse (um 11). Ubu buntu bufite aho budukura n’aho butujyana. Urukundo rutarondoreka rwahishuriwe mu gikorwa cy’Imana cyo kwiyunga muri Kristo Yesu ,nirwo ruduhata ,rudutera imbaraga zo gusaranganya ubutumwa n’abandi bantu.
Iyo tumaze gusogongeraho ntidushobora gukomeza kugira ibanga ibyo byishimo bikomoka ku kumenya ko Imana itazabaraho icyaha abemera igitambo cya Kristo.
✳️ Tuzashyira abandi ubutumire bwuzuye imbaraga bw’ubutumwa bwiza tubabwira tuti «turabahendahenda mu cyimbo cya Kristo kugira ngo mwiyunge n’Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu ,kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana »(2
Abakorinto 5 : 20-21).
✳️ Umurongo wa 15: Ukubiyemo ingino 2 zo kwitabwaho: Guhugura no Guhana kandi ibi bigakorwa mu butware twahawe n’ijuru. “Abungeri bose badakiranuka, Umwungeri Mukuru yifuza kubareka. Itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso Ye, kandi buri mwungeri wese agomba kumenya ko intama yaragijwe ari iyo igiciro cyinshi. Ntagomba kuzifata nk’izifite agaciro gato, kandi ntagomba gucogorera kuzigirira neza ngo zigire ubuzima buzira umuze. Umwungeri wuzuwe n’Umwuka wa Kristo azigana urugero Rwe rwo kwiyanga, adahwema gushakira abo ashinzwe imibereho myiza, kandi umukumbi uzashisha kubera ko awitaho.Bose bazahamagarirwa gutanga imimuriko y’ibyo bahawe gukora. Umutware azabaza umushumba wese ati: ‘Umukumbi wahawe kuragira uri he, wa mukumbi mwiza?’ Yeremiya 13:20. Uwo uzasangwa akiranuka, azahabwa ibihembo bikomeye.” AA 124.2, 3.
⚠️ Itekerezeho wibaze kandi wisubize imibereho ubayemo kandi wibaze niba iyo mibereho ari iy’abataha juru.
🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUGIRE IMIBEREHO🙏
Wicogora Mugenzi!
Amena