Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
TITO 1: PAWULO ASHINGA TITO GUTUNGANYA IBY’ITORERO RY’I KIRETE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 CYA TITO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 14 GASHYANTARE 2025.

📖 TITO 1
[1] Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana,
[2] niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.
[3] Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse.
[4] Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye. Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.
[5] Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.
[15] Byose bibonereye ababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.
[16] Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urwandiko rwa Tito n’urwa Timoteyo zitwa inzandiko z’abashumba/abagabura (Pastoral Epistles) kuko zivuga amabwiriza n’inshingano z’abakuru b’itorero n’abashumba. Tito ni umwana wa Pawulo yabyaje ubutumwa kandi yari inkoramutima ye mu murimo. Urwandiko rwa Tito rwanditswe hagati ya 62-67 NK.

1️⃣ GUTUNGANYA IBIDATUNGANYE
📖 [5] “Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.”
✴️ Inshingano ikomeye Pawulo yahaye Tito ni ugutunganya ibyasigaye bidatunganye i Kirete. Yagombaga kubanza gukemura ikibazo cy’abayobozi kugira ngo Kirete izahuke. Iyo itorero rifite abayobozi bazima mu by’Umwuka n’abizera nabo baba bazima ariko iyo abayobozi barwaye mu by’Umwuka n’abizera bahinduka indēmbe mu by’Umwuka. Kujya mbere kw’itorero gushingira cyane cyane ku bayobozi baryo.
➡️ Um 12 hati: “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute.” Ibi bigaragaza ko Kirete yari yarangiritse bikomeye. Pawulo abwira Tito ati: “Uko guhamya ni uk’ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera.” Tito 1:13. Abari indēmbe mu kwizera, Tito yahawe inshingano yo gutunganya ibyabo kugeza ubwo baba bazima mu kwizera. Intwaro ya Tito mu kugera ku ntego yari ubutumwa bwiza bwa Kristo. Ubutumwa bwiza nibwo butunganya ibidatunganye byose.
✳️ “Ushaka kubaka imico ikomeye kandi iboneye, ushaka kuba Umukristo utunganye, agomba gutanga byose kandi agakora byose ku bwa Kristo; kuko Umucunguzi atazemera uwitanga igice. Buri munsi agomba kumenya icyo kwitanga bisobanuye. Agomba kwiga ijambo ry’Imana, akamenya icyo risobanuye kandi akumvira amabwiriza yaryo. Bityo ashobora kugera ku rwego ruhanitse rwa Gikristo. Imana ikorana na we umunsi ku munsi, igatunganya imico ye ngo izashikame mu gihe cy’igeragezwa riheruka. Umunsi ku munsi umwizera akomeza kugaragariza abantu n’abamarayika icyo ubutumwa bwiza bushobora gukorera abantu bacumuye.” INI 298.3

2️⃣ ICYATUMYE UKIRIHO NI UKUGIRA NGO UTUNGANYE IBIDATUNGANYE
🔅Tito yarebwaga no gutunganya iby’i Kirete ariko natwe turarebwa no gutunganya ibyacu bidatunganye. Iyi nshingano ntireba abasinziriye ahubwo irareba twebwe tugihumeka. Ab’i Kirete bari indēmbe mu by’Umwuka kandi wasanga natwe duhuje uburwayi. Uyu munsi Umwuka Wera anyuze mu ijambo ry’Imana yiteguye kugaragaza ibidatunganye byose kugira ngo tubitunganye. Suzuma imibereho yawe yose, umuryango wawe, ku kazi, aho usengera n’ahandi maze urebe ibidatunganye noneho ubitunganye kugira ngo utazabaho umugayo Kristo agarutse.
📖 [16] “Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.” Tito 1:16
➡️ Ntukwiye kuba umuntu uvuga ko azi Imana ariko ayihakanisha ibyo akora. Wowe ugihumeka tunganya ibidatunganye bigishoboka.
🔰 “Nta gihe cyo gupfusha ubusa mufite. Musengere guhabwa imbaraga y’Imana kugira ngo mubashe kugera ku nsinzi mufasha abari hafi na kure.” UB1 74.4
➡️Muvandimwe, umurimo wa Data urakureba, wihereyeho.

🛐 UWITEKA DUHE GUTUNGANYA IBIDATUNGANYE BIGISHOBOKA . 🙏🏾

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “TITO 1: PAWULO ASHINGA TITO GUTUNGANYA IBY’ITORERO RY’I KIRETE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *