Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’urwandiko Pawulo yandikiye Tito usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 16 Gashyantare 2025
📖 TITO 3:
[1] Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose
[2] batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.
[3] Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.
[4] Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse
[5] iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera,
[9] Ariko ibibazo by’ubupfu n’amasekuruza, n’intonganya no kujya impaka z’amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby’ubusa.
[10] Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n’ubwa kabiri ntukamwemere,
[11] kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.
[15] Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera. Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese.
Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Pawulo akomeje guhamya neza ishingiro yo kwezwa nyakuri. Arahamya neza ko umusingi w’imirimo myiza dukorera Imana, ndetse n’urugero ruhanitse rw’imico y’Abakristo, ari urukundo; kandi ko umuntu wuzuwe n’urukundo muri we hatura amahoro y’Imana.
1️⃣ IMYIFATIRE YA GIKRISTO
🔅Tito 3: 1-11, Abafilipi 2:12-15. Abakolosayi 3:12-17 haragaragaza imyifatire ya gikristo kandi isoko y’iyo myifatire ni Kristo.
🔰Pawulo ntiyigeze atezuka gushimangira, aho yabaga ari hose, akamaro ko kwezwa kuvugwa muri Bibiliya. Aravuga ati: “Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo. Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu.” (1 Abatesalonike 4:2,3); Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. (Abafilipi 2:12-15). IY 56.1
✳️ Pawulo asaba Tito kwibutsa itorero ko uko bakomeza kwizera ko kunesha kwa Kristo ariko kubahesha agakiza, ubuntu bw’Imana bukaba mu mitima yabo, bizabatera gukora ibitunganye mu byo bakora byose.
IY 56.2
➡️ Ukundwa, aya ni andi mahirwe twongeye kubona yo kwibutswa aho gukiranuka gukomoka.
⚠️ Ongera usuzume niba imirimo yawe ari imbuto zo gukiranuka cg niba ariyo wihangira wowe ubwawe.
2️⃣ IMIRIMO N’UBUGINGO
🔰 Benshi bayoba inzira y’ukuri, kubera ko batekereza ko bagomba kujya mu ijuru bagize icyo bakora ngo babe bakwiriye kugirirwa neza n’Imana. Bashaka kwihindura beza bakoresheje umuhati wabo bwite. Ntibashobora kubigeraho na rimwe. Kristo yaduharuriye inzira binyuze mu kwitambaho igitambo ku bwacu, kutubera urugero, no guhinduka Umutambyi wacu Mukuru. Aravuga ati: ‘Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo” (Yohana 14:6)
✳️Turamutse dukoresheje umuhati wacu tugashobora nibura gutera intambwe imwe tugana ku rwego, amagambo ya Kristo ntiyaba ari ukuri. Ariko nitwemera Kristo, imirimo myiza izagaragara nk’imbuto zihamya ko turi mu nzira y’ubugingo, ko Kristo ari inzira yacu, kandi ko tugendera mu nzira y’ukuri igana mu ijuru. UB1 294.2
✳️ Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo, idukirisha kuhagirwa, ni ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Muziranenge; uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducuncumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo, duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.” (Tito 3:5-7) UB1 293.2
➡️Nshuti mukundwa, nta mpamvu yo kurimbuka kandi Yesu yarishyuye ikiguzi cy’icyaha cyose. Kuva uyu munsi hitamo Kristo maze ugire ibyiringiro by’ubugingo buhoraho kandi ubeho nk’abatahajuru.
🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KWAKIRA KRISTO KUGIRANGO ATUBERE UMUSINGI W’IBYO DUKORA BYOSE🙏
Wicogora Mugenzi!
Amena. Uwiteka adushoboze kwakira Yesu mu bugingo bwacu.