Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 TIMOTEYO 4: IBY’IHEREZO RYA PAWULO NO GUTONGĒRA TIMOTEYO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 CYA 2 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 13 GASHYANTARE 2025.

📖 2 TIMOTEYO 4
[1] Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye.
[2] Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,
[3] kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo,
[4] kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.
[6] Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.
[7] Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.
[8] Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dusoje urwandiko rwa Timoteyo aho Pawulo atongēra Timoteyo akanavuga iherezo rye. Abera ni abantu b’ibyiringiro.

1️⃣ PAWULO ATONGĒRA TIMOTEYO
📖 [2] “Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha.”
🔰 “Iyi nshingano ikomeye yahawe umuntu w’umunyamwete kandi w’umwizerwa nka Timoteyo ni igihamya gikomeye kitwereka akamaro n’inshingano by’umurimo w’umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Pawulo yihanangiriza Timoteyo imbere y’intebe y’Imana, akamwihanangiriza kubwiriza ijambo ry’Imana atari amagambo n’imigenzo by’abantu; agahora yiteguye guhamya Imana igihe icyo ari cyo cyose abonye uburyo haba mu iteraniro ry’abantu benshi no mu matsinda yihariye, mu nzira n’aho abantu bota umuriro, ku ncuti no ku banzi, haba hari umutekano cyangwa mu birushya n’akaga, yaba ari mu gihe cyo gusuzugurwa no mu gihombo. Pawulo agize impungenge ko ubugwaneza bwa Timoteyo bwazatuma yirengagiza umugabane ukomeye w’umurimo we, yamwihanangirije kuba umwizerwa agacyaha icyaha ndetse agacyaha yihanukiriye abahamwaga n’ibyaha bikomeye. Nyamara yagombaga kubikora ‘afite kwihangana kose no kwigisha’ (2Timoteyo 4:2). Yagombaga kwerekana ukwihangana n’urukundo bya Kristo, agasobanura kandi agashimangira gucyaha kwe akoresheje ukuri kw’Ijambo ry’Imana.” INI 311.1
➡️Muvandimwe ujye wishimira gucyahwa kandi uce bugufi wemere ukosorwe na Mwuka Wera mu ijambo ry’Imana.

2️⃣ PAWULO AVUGA IHEREZO RYE
✴️ 2 Timoteyo 4:6-8 Pawulo yivugira ko yarwanye intambara nziza, yarangije urugendo, yarinze ibyo kwizera ndetse amaze kumera nk’igisukwa ku gicaniro (mu yandi magambo amaze kuba igitambo kizima) bityo yanzura ko abikiwe ikamba ry’ubugingo. Mbega umusirikare mwiza! Yararwanye aranesha none afite ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.

🔰 “Nubwo Pawulo yageze ubwo afungirwa muri gereza i Roma —atandukanijwe n’umucyo n’umwuka wo mu kirere, ahagaritswe ku nshingano ye yo kwamamaza inkuru nziza, kandi ategereje gucirwa urwo gupfa —nyamara ntiyigeze agira gushidikanya cyangwa ngo yumve yihebye. Muri uwo mwijima wo mu buroko ni ho havuye ubuhamya bwe ajya gupfa, bwuzuye kwizera gutangaje, n’ubutwari bwakomeje gufasha imitima y’abera ndetse n’abahowe Imana mu bihe byakurikiyeho. Amagambo ye agaragaza neza ingaruka y’uko kwezwa twagiye tubona muri iki gitabo yayanditse muri aya magambo agira ati: ‘Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, Umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose’ (2 Timoteyo 4:6-8).” IY 61.3
➡️ Nshuti mukundwa, Pawulo ni ikibwirizwa gihoraho ku bagenzi bajya i Kanani kuko yabaye umusirikare mwiza wasoje urugamba anesheje yizeye kwambikwa ikamba ry’abaneshi. Mbese nawe urashaka kuzambikwa ikamba? Zirikana ko ntawakwambara ikamba atararwanye. Rwana intambara nziza yo kwizera kandi Kristo aguhe kunesha isi, umubiri na Satani.

🛐 MANA TURIFUZA KUZAMBIKWA IKAMBA RY’ABANESHI NONE UDUHE KURWANA INTAMBARA NZIZA YO KWIZERA.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 TIMOTEYO 4: IBY’IHEREZO RYA PAWULO NO GUTONGĒRA TIMOTEYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *