Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAFILIPI 4: NSHOBOZWA BYOSE NA KRISTU UMPA IMBARAGA – Wicogora Mugenzi

Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ABAFILIPI usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 24 MUTARAMA 2024.

📖 ABAFALIPI 4
[4]Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
[5]Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.
[6]Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.
[7]Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
[8]Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.
[13]Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje urwandiko rw’Abafilipi, ejo Imana nibishima tuzatangira urw’Abakolosayi.

1️⃣ATANGA AMABWIRIZA
🔰 Ati ” Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”
➡Ibyishimo ni yo ngaruka nkuru y’ubuzima bwa Gikristu. Kwigishwa n’uri mu nzu y’imbohe [Pawulo] guhora twishimye ni isomo rikomeye, ni urugero ruhanitse rwo kwiringira Imana. Nta rwitwazo rwo kwiganyira cg kwivovotera Imana.
🔅Ntabwo Imana ikeneye gusa kubwirwa ibyo dukeneye n’ibyo twifuza, kuko iturusha kubimenya; ikeneye no kubona duha agaciro imbabazi zayo no kuyishingikirizaho.
🔅Amahoro y’Imana, kumva twariyunze nayo n’ibyiringiro by’ubugingo bw’iteka; bituma umwizera atuza no mu bihe bigoraye akagumana ya mahoro n’ibyishimo bitwazwi n’abadafite ibyiringiro mu masezerano y’Imana.

2️⃣KUNYURWA IBIHE BYOSE
🔰Uru rugero rw’abafilipi turwigireho, ni byiza rwose kubabazwa n’ingorane bagenzi bacu barimo, ariko kugira icyo ukora ushoboye ngo umufashe ni iby’igiciro .
🔆Ushobora gusenga ngo Mana ufashe abatabonye ifunguro iwawe ufite ibisaga cg babimena, munsi y’urugo hari uwabuze icyo gufungura cg kwambara kandi mu tubati hari n’imyenda irenze n’ikenewe. Ni ukuryarya Imana.
➡Tube umunyu uryohera abo tugeraho n’abatugeraho bose.
🔅Mu bukene no mu bukungu uhore mu Mana, wige kunyurwa.
🔆Abakene n’abakire bahora biganyira, abakire benshi ntibita ku mibabaro y’abakene. Mu bukene ntuzagayishe izina ry’Uwiteka, mu bukire ntuzibagirwe Umuremyi wawe.
👉🏾Hindura isi, wihindurwa nayo.
🔅Twumve neza um 18, tutawibeshyaho:
Si amasengesho cg ibikorwa byiza bituma umunyabyaha yemerwa n’Imana, ni ubuntu bwa Kristu, binyuze mu gitambo cye kitwezaho ibyaha, bishobora guhindura umutima ukaba mushya, ibikorwa byacu bikemerwa n’Imana .
🔅 Amasengesho no gufasha abababaye sibyo byatumye Koruneriyo yemerwa, umwuka wa Kristu wari waravuganye na we uramwiyegereza, amasengesho n’ibikorwa by’ubugiraneza biza ari imbuto y’urukundo n’ishimwe yari afitiye Imana (6BC 1059.4)

3️⃣GUSOZA NO KUBABASABIRA KU MANA (Abafilipi 4:20-23)
🔰Pawulo ari mu nzu y’imbohe, arangije urwandiko asingiza Imana.
🔅Turi mu ngorane, dufite ubwoba, Imana ikomeza kuba Data si umwanzi. Nta kigeragezo tutabasha kwihanganira kizatugeraho, icyo Imana yemeye ko kikugeraho menya ko ari uko izi ko wabasha kukihanganira kandi kigafatanyiriza hamwe n’ibindi byiza cg bibi kukuzanira ibyiza (Abaroma 8:28).
➡Maze buri gihe icyubahiro kibe icyayo. Mu biba byose duhore dushima.

⚠Nshuti Muvandimwe, twigiye hamwe ko dukwiye guhora dufite ibyishimo n’amahoro biva ku Mana. Ko dukwiye kunyurwa no guhora dushima. Ko isi itagomba kuduhindura kubera ubukene cg ubukire, ingorane cg umunezero; ko ahubwo tugomba kuba umunyu w’isi. Um 13, ni impamba y’umugenzi, iyumvishe uti “nshobozwa byose na Kristu umpa imbaraga”.

🛐UBUNTU BW’UMWAMI YESU KRISTO BUBANE N’IMITIMA YACU.🙏🏾

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *