Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’ABAFILIPI usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 23 MUTARAMA 2025.
📖 ABAFALIPI 3
[7]Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,
[8]ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
[9]kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera
[12]Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.
[13]Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Turaburirwa kumenya ko ibibengerana byose atari zahabu, hari intumwa z’ibinyoma. Tuributswa kandi kuba abakunzi b’umusaraba, guhitamo kwizera Kristu n’icyo yadukoreye.
1️⃣ABABURIRA KWIRINDA INTUMWA Z’IBINYOMA
🔰Intumwa z’ibinyoma zazaga zigisha agakiza gashingiye ku mirimo, gahabanye n’ubutumwa bwiza bw’uko dukizwa n’ubuntu bw’Imana ku bwo kwizera Kristu. Avuga Za( zizwi) mbwa yashakaga kuvuga imyitwarire yabo banyabinyoma ihwanye n’iyo muri Yesaya 56:10 n’ubwo izihavugwa zitamokaga ziryamiraga zigahunukira. Abo mu Bafilipi 3:2 bari nk’izimoka zikanaruma intumwa z’ukuri (zivangira ubutumwa bw’ukuri).
🔆Kumenya Kristu, kumwizera, no kwakira agakiza byamurutiye ibindi byose isi iha igiciro (ubwenge bw’isi bwarimo no gukizwa n’imirimo itegekwa n’amategeko, ibyubahiro, ubutunzi, kuvuka “heza”,…) ibi byose byahindutse nk’amase kuri we.
🕹️Natwe iyo dupfuye ku cyaha nk’uko Kristu yapfiriye icyaha, isi itumerera nk’ibambwe natwe ikatubona nk’ababambwe k’ubw’umusaraba wa Kristu, ukuri kw’Imana kuba kwagonganye n’iby’isi umukristu yahaze kubera agakiza yahisemo.
✍🏾Pawulo yari azi ko atazakizwa no gukiranuka kwe ahubwo ukwa Kristu, rero yahangaga amaso umuzuko w’abera (ibyiringiro by’umugisha byo kugaruka kwa Kristu) bigatuma ingorane n’imibabaro by’isi bitamuhungabanya mu murimo we utari woroshye.
✍🏾 Kuri we yari azi imbaraga z’ubuntu bw’Umukiza we, akizera ko imbaraga za Kristu zamukiza na we n’ubwo yahoze amurenganyiriza itorero. Kuri we nta kindi kintu cy’agaciro cyari guhwana n’impano yo kumenya Kristu (Manuscript 89, 1903). 7BC 905.11
➡Ese mu buzima bwawe kumenya Kristu no kumukurikira bikurutira ibindi byose. N’iki uharanira mbere y’ibindi? (Matayo 6:33).
2️⃣GUSHINGA IMIZI MURI KRISTU
🔰 Pawulo yakoraga imirimo ituma yitunga, ingendo nyinshi z’ibwirizabutumwa, yari yaramaze gushinga amatorero ahantu hatandukanye, ariko nyuma y’iyi mirimo yose ati”ariko kimwe cyo nkora” (7BC 905.15)
✍🏾 Icyo yishingikirijeho cyonyine ni ukuba indahemuka kuri Kristu, kuko ubwo yatukaga izina rye ahatira n’abandi kurituka mu mbaraga n’uburyo bwose yari afite, Kristu yamwihishuriye. Intego ikomeye y’ubuzima bwe yari iyo gukorera no guha icyubahiro Kristu yahoze asuzugura. Yifuzaga kumugarurira impabe. Abayuda n’abanyamahanga bashoboraga guhangana no kumutoteza, ariko nta na kimwe cyari gutuma ateshuka kuri iyi ntego. (Letter 107, 1904). 7BC 905.16
➡Iyi ntego y’Intumwa Pawulo ikwiye kuba iy’abizera Kristu by’ukuri. Bagahora bazi ko ino atari iwacu, ko turi abagenzi bagana i Kanani yo mu ijuru. Ibyo abanzi b’umusaraba (agakiza kabonekeyeho) bavuga byose cg bakora ukundi, ntibiduhungabanye, jye nawe duhange amaso Umukiza wacu uzagaruka akatwambika umubiri udapfa tukimana na We ingoma itazahanguka.
⚠Muvandimwe Nshuti, twongeye kwibutswa intego y’ubuzima bwacu ku isi, si ukuronka ubutunzi bw’isi bwose, ni ugushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Tukazirikana ko Kristu ariyo nzira yonyine izageza umuntu muri ubwo bwami. Nkwifurije kugira Kristu.
🛐GIRA UTI: MANA HA INTEGO UBUZIMA BWAJYE HANO KU ISI.🙏
Wicogora Mugenzi