Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Iga igice cya 1 cy’Abakolosayi usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 25 MUTARAMA 2025
📖 ABIKOLOSAYI 1
[3] Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,
[4] kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,
[5] ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza
[6] bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri.
[14] Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.
[15] Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,
[16] kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.
[17] Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.
[18] Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,
[19] kuko Imana yashimye ko kuzura kwayo kose kuba muri we.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero.
Uru rwandiko dutangiye rwanditswe na Pawulo afungiwe i Roma bwa mbere arwandikira abakristo b’i Kolosayi (Muri Aziya ntoya, Turukiya ya none) bari bahanganye n’abigisha b’ibinyoma. Yabahaye inama zadufasha natwe mu gihe duhanganye n’inyigisho z’ibinyoma.
1️⃣ UKWIZERA N’URUKUNDO BIRANGA ABAKOLOSAYI
Abashimira ukwizera n’urukundo bibaranga. Kuva bamenya ubutumwa bwiza, beze imbuto nziza kandi bunguka kumenya Imana. Nicyo gituma
Pawulo n’abo bafatanije badahwema kubasabira.
🔰[Pawulo]Yerekana ubushobozi butangaje bw’imibereho ya Gikristo kandi akagaragaza neza ko nta mupaka uri ku migisha abana b’Imana bashobora kubona. Mu guhora bunguka kumenya Imana, bashobora gukomeza bunguka bava ku mbaraga bajya ku yindi, bava ku rwego rumwe bajya ku rundi mu mibereho ya Gikristo kugeza ubwo ‘kubw’imbaraga y’Imana ihebuje’ ‘bahabwa kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.” INI 291.3
➡️ Abakolosayi ni urugero rwiza abagize Itorero ry’Imana ryakwigiraho; abagiriwe ubuntu bwo kumenya Yesu, dukwiye kumva, kumvira no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, kandi tugakundana nk’uko Yesu yadukunze.
2️⃣ YESU UMUREMYI N’UMUCUNGUZI WACU
Yesu yahozeho kandi azahoraho, yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana. -(Yohana 1:1). Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we. (Yohana 1:3)
🔰 Mbere na mbere, Imana yigaragarije mu mirimo yose y’irema. Kristo ni we washyizeho ijuru, kandi ashinga n’imfatiro z’isi. Ukuboko kwe ni ko kwamanitse amasi mu kirere, n’amoko y’uburabyo atandukanye ku misozi. “Washimangiye imisozi uyishimangije ububasha n’imbaraga byawe.” “Inyanja ni iye, ni We wayiremye; Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.” Zaburi 65:6; 95:5. Ni We wujuje isi uburanga, n’ikirere amajwi y’indirimbo. Kandi ku biri mw’isi byose, mu kirere, no mu bicu, yanditsemo ubutumwa bw’urukundo rwa Data. (UIB 9.3)
➡️ Yesu yongeye kuturema bundi bushya ubwo yacunguraga inyokomuntu yari yacumuye. Bityo aba icyungo kitwunga n’Imana n’iteme riduhuza n’Umuremyi wacu kubw’amaraso yatumeneye k’umusaraba (im. 21-22).
⏯️Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha, ibuka ko Kristo ari We waturemye (Yohani 1:1-3) kandi akaducungura. lsabato rero itwibutsa ukuremwa no gucungurwa kwacu.
🛐 DATA DUHE KWAKIRA YESU NK’UMUREMYI N’UMUCUNGUZI WACU MU MITIMA YACU
Wicogora Mugenzi.
Amen 🙏