Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAFILIPI 2: MUGIRE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’ABAFILIPI usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 22 MUTARAMA 2025.

📖 ABAFILIPI 2
[1]Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe,
[2]musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.
[3]Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.
[4]Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.
[5]Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.
[6]Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,
[7]ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu
[8]yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.
[9]Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,
[10]kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ibyo Kristu yadukoreye birahebuje, kurenga umunsi utabitekerejeho byaba ari ugushira impumu ukibagirwa icyakwirukansaga. Iki gice nigitume twemera kuba umucyo n’umunyu w’isi. Imana itubashishe.

1️⃣GUKANGURIRWA UBUGWANEZA NO GUCA BUGUFI
🔰Umurongo wa gatatu ni ingenzi cyane. Guca bugufi ni itegeko ry’ubwami bwa Kristu, ni isomo ryo mu ishuri rye. Kristu ashaka ngo duce bugufi twirinda ubwibone. Niba ushaka imbabazi n’impuhwe by’Imana, bigirire abandi nawe. Urukundo rwa kivandimwe rwogere, kandi rugere no ku batarugira.

2️⃣URUGERO RWA KRISTU
🔰Kristu nk’Imana (Yohana 1:1-3) mu ijuru yari afite ubwiza buhebuje, ibyubahiro birenze ibyo twakwiyumvisha mu ntekerezo zacu, yumva atari ibyo kugundirwa umuntu yaremye agiye kurimbuka. Yemera kumanuka hasi cyane yiyambura byose afata kamere y’umuntu, ahitamo kuba mu buzima bwa gikene n’ubwo yashoboraga kuvukira ibwami cg mu muryango ukize, abana n’abantu muri byose usibye mu gukora icyaha.
➡️Bisoza yemera kubambwa ku musaraba (abaye ikivume), kubera ibyaha bitari ibye, bituma turonka ubugingo bw’iteka iyo tumwizeye. Kwizera kuba ukuboko gusingira ubuntu bw’Imana, agakiza kakaba akacu. Kristu warakoze guhara byose kubera twe .🙌🏾
🔰Uru rugero rwo kugira urukundo rutavangura cg ngo rugire ikigombero, rwo guca bugufi, ruranga abamwizera by’ukuri.
🔰Im 9-11, itweretse ko ubwami n’icyubahiro ari ibye iteka ryose. Um 11 wongeye kubihamya ku buryo busobanutse: ” Kristu ni Uwiteka“.
Ese ubwo uyu Mukiza wamunganya iki?

3️⃣KWITA KU BY’AGAKIZA KACU
🔰Abana b’umucyo bakwiye kwita ku gakiza kabo. Igihe isi igenda irushaho guhenebera mu cyaha, bo bagomba kurushaho kuba maso no kwishingikiriza ku buntu bw’Imana.
🔅Umucyo uva kuri Kristu ugomba kumurukira isi ubanyuzemo, umurika mu byo bavuga, mu byo bakora, mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibi nibyo bishimisha Imana, bikanongerera ingufu abo ibatumaho .
➡Wemeye kuba umutwaramucyo cg utanga inzitwazo? Ko ntawe umenya umunsi, wafashe icyemezo none, agakiza kawe ukakakira byuzuye.🤷🏾‍♂

4️⃣PAWULO ABATUMAHO KANDI AGAMBIRIRA KUZABASURA
🔰Nka Timoteyo cg Epafuradito, ni iby’igiciro kuba abizerwa, bemera kunamba ku kuri mu bihe biteye ubwoba intumwa Pawulo yarimo, batitaye ku kuba nabo bafungwa. 📍Epafuradito akijijwe indwara ikomeye, ishimwe rye ryabaye guhita asubira ku murimo w’Imana. Iyo wowe Imana igukijije, uyishimira ute, aho ntibishirira mu magambo .
Ni urugero kuri twese kugira ubukristu burenze kwiyerekana cg kwigumira mu munezero w’isi; maze ukuri,ukwera n’umurimo w’Imana bikabanziriza ibindi. (Izi nshuti z’Imana na Pawulo, bari abantu nka twe).🤷🏾‍♂
🔅Icyatumaga Pawulo yifuza gufungurwa ni ukugira ngo akomeze umurimo w’Imana, si ikindi. Gusa yerekanye ko nta nahamwe umuntu atabera Kristu umutwaramucyo.

⚠Nshuti Muvandimwe guhitamo gukorera Imana birashoboka aho waba uri hose. Kwakira agakiza duhererwa ubuntu iyo twizeye Kristu, bikwiye kukubera nyambere. Tuzirikane ko urukundo no guca bugufi bigaragara ku batwaramucyo b’ukuri. Saba kutagira urwitwazo na rumwe, rwakubuza kwakira umucyo wa Kristu no kumurikira abandi.

🛐DATA WA TWESE TUBASHISHE KWITA KU GAKIZA KACU.🙏

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “ABAFILIPI 2: MUGIRE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *