Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAKORINTO 13: INAMA ZISOZA URWANDIKO RW’ABAKORINTO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 08 MUTARAMA 2025.

📖 2 ABAKORINTO 13
[1] Dore none ubu ni ubwa gatatu nzaza iwanyu. Mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu ijambo ryose rizahamywa.
[5] Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.
[6] Ariko niringiye yuko muzamenya ko twebweho tutari abagawa.
[8] Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.
[11] Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Pawulo nk’umujyanama mwiza yatanze inama z’ingenzi ubwo yasozaga urwandiko rw’Abakorinto.

1️⃣ KWISUZUMA
📖 [5] “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera kandi mwigerageze. Mbese ntimwimenya kandi ntimuzi yuko Yesu Kristo ari muri mwe? Keretse ahari mubaye abagawa.”
➡️ Kubaho ukora ariko utisuzuma ni uguta igihe. Hari abakiristo binjira mu gakiza bakagira ngo bahawe uruhushya rwo kuba abera by’iteka ryose. Iyo ubaye umukristo uba winjiye mu ntambara hagati y’icyiza n’ikibi kandi ugomba guhora ku rugamba urwana na Satani n’abadayimoni be. Uburangare, ubugwari n’intege nke bishobora gutuma ugwa ku rugamba. Pawulo rero asoza asaba ABAKORINTO kwisuzuma kugira ngo bamenye niba bakiri mu byizerwa. Kutisuzuma ni akaga kuko ushobora kwibwira ko urwanirira Kristo nyamara Satani yaragushimuse usigaye uri umukozi we utabizi. “Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.” 1 Kor 11:31.

2️⃣ KURWANIRA UKURI
📖 [8] “Kuko nta cyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri, keretse kukurwanira.”
🔰 Satani ni umwanzi w’ukuri kuva kera. Abanze ukuri iteka bamubera ibikoresho akoresha arwanya Imana. Pawulo rero atanga inama avuga ko kurwanya ukuri bidakwiye ku bakristo ahubwo bakwiye kukurwanira. Mbese warwanira ukuri kandi Kuri (Yesu we kuri) atarangwa mu bugingo bwawe? Ababikora baba ari abafana bako kandi nibo Yesu azabwira ati: “Sinigeze kubamenya.” Mt 6:23. Kurwanya ukuri ni uguta igihe kuko ku iherezo ukuri kuzatsinda by’iteka ryose. Hindurwa n’ukuri maze ubone kukurwanira.

3️⃣ KUBANA N’UMWUKA WERA
🔰 “lyo ibyaha bimaze kugusha umutima ikinya, umuntu w’inkozi y’ibibi aba atakimenye kurobanura ibigoramye byo mu ngeso ze, kandi ntamenye uko ibibi akora bingana. lyo atoroheye imbaraga y’Umwuka Wera, ngo imwemeze, asigara arindagirira mu byaha bye.” KY 19.2

➡️Ku musozo w’urwandiko, Pawulo yasabye ABAKORINTO kubana n’Umwuka Wera (um 14). Kristo asubiye mu ijuru yatwoherereje undi Mufasha (Umwuka Wera) wo kubana natwe. Wari uziko Umwuka Wera ashobora kubana nawe ariko wowe utabana nawe? Igihe cyose utugururiye umutima kwakira Uwo mushyitsi, azigumira hanze y’umutima maze nurangara yigendere kuko “ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose.” Itang 6:3. Wirinde udatera agahinda Umwuka Wera akigendera.

⚠️ Nshuti mukundwa, uyu munsi akira Umushyitsi (Umwuka Wera) uhora ukomanga asaba icumbi iwawe (Ibyah 3:20). Mukingurire mubane akaramata. Pawulo ati: “Kubana n’Umwuka Wera bibane namwe.” 2 Kor 13:14.

🛐 MANA DUHE KWISUZUMA KANDI TUGUME MU KURI TUBANA N’UMWUKA WERA. 🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 ABAKORINTO 13: INAMA ZISOZA URWANDIKO RW’ABAKORINTO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *