Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAKORINTO 12: PAWULO YIRATANA IBYO YERETSWE – Wicogora Mugenzi

Gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 07 MUTARAMA 2025.

📖 2 ABAKORINTO 12
[1] Nkwiriye kwirata nubwo bitagira umumaro. Reka mbabwire ibyo neretswe n’ibyo nahishuriwe n’Umwami wacu.
[2] Nzi umuntu wo muri Kristo wazamuwe akajyanwa mu ijuru rya gatatu, ubu hashize imyaka cumi n’ine (niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi bizi Imana).
[3] Kandi nzi yuko uwo muntu (niba yari ari mu mubiri, cyangwa niba yari atari mu mubiri, simbizi bizi Imana),
[4] yazamuwe akajyanwa muri Paradiso akumva ibitavugwa, ibyo umuntu adakwiriye kuvuga.
[5] Ku bw’uwo muntu ndirata ariko ku bwanjye sinirata, keretse ku bw’intege nke zanjye.
[7] Kandi kugira ngo ne guterwa kwishyira hejuru kurenze ibikwiriye ni uko nahishuriwe ibikomeye cyane, ni cyo cyatumye mpabwa igishākwe cyo mu mubiri, ari cyo ntumwa ya Satani yo kunkubita ibipfunsi, ngo ne kwishyira hejuru kurenza ibikwiriye.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana ihitamo uburyo butandukanye mu gukomeza abagaragu bayo. Iyerekwa rya Pawulo ryatumye akomerera mu isi yari imukomereye.

1️⃣ UWAGIYE MU IJURU RYA GATATU
🔰 “Intumwa Pawulo yahiriwe n’Imana, ajyanwa mu iyerekwa agezwa mu ijuru rya gatatu, aho yeretswe ibyo atemerewe guhishura. Nyamara ibi ntibyamuteye kwishyira hejuru cyangwa ngo yiyemere. Yabonye akamaro ko guhora uri maso no kwizinukwa, maze ukavuga weruye uti: ‘Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe’ (1 Kor 9:27).Pawulo yararenganijwe kubera ukuri, nyamara ntitumwumva yivovota. Ubwo yasuzumaga ubuzima bwe bwuzuye imiruho, gukorera abandi, no kwitanga, yaravuze ati: ‘Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa’ (Abaroma 8:18).” IY 61.1, 2.
➡️ Umuyoboke wa Kristo wese agomba kuba afitanye ibanga n’Imana ku buryo azajya ahora anesha nubwo yasakirana n’ibitero by’isi, umubiri na Satani. Iri yerekwa ryatumye Pawulo ahoza ijuru muri we bituma ahoza umutima kuri Paradizo aho gutinzwa n’ibirushya byo mu isi. Nawe mwigireho.

2️⃣ IGISHAKWE
🔰 “Intumwa Pawulo ihamya ishize amanga ibyateganyirijwe umuntu wese ugeragezwa bitagira akagero. Pawulo yahawe ubwishingizi buvuye mu ijuru bugira buti: ‘Ubuntu bwanjye buraguhagije; kuko aho intege nke ziri, ari ho imbaraga zanjye zuzurira.’ Afite umutima ushima ndetse n’ibyiringiro, umugaragu w’Imana wageragezwaga yarasubije ati: ‘Ni cyo gituma kubwa Kristo nzishimira intege nke zanjye, no guhemurwa, nzishimira n’imibabaro no kurenganywa n’ibyago. Kuko iyo mbaye umunyantege nke, ari ho ndushaho kugira imbaraga.’ 2 Kor 12:9,10.” AnA 352.1
➡️Pawulo ubwe yivugira ko yakoze ibitangaza byinshi ndetse afasha benshi ariko Imana ishima kwicecekera ku cyifuzo cye cy’uburwayi yari yarasengeye igihe kinini. Uburwayi bwe bw’umubiri bwari bumubangamiye yinginga Imana ngo imukize ariko iramwihorera ahubwo iramubwira iti: “Ubuntu bwanjye buraguhagije.” Umwana w’Imana abasha kubaho abeshejweho n’ubuntu bw’Imana bona nubwo yaba afite ibyufuzo yasengeye ntibisubizwe uko ashaka.

⚠️ Nshuti mukundwa, iyo wakiriye ubuntu bw’Imana burya uba wakiriye Kristo kandi ubasha kubaho unyuzwe nubwo waba udafite amahoro isi itanga. Pawulo yariyibagiwe ashishikariza Abakorinto kutabaho umugayo imbere y’Imana. Bidatinze abera bagiye kubura amahoro isi itanga maze batungwe n’iri jambo: “Ubuntu bwanjye buraguhagije.” Niba utakiriye Kristo ntacyo ubuntu bwe buzakumarira mu isaha y’akaga. Niwakira Yesu uraba witeganyirije.

🛐 MANA DUSHOBOZE KWAKIRA UBUNTU BWAWE KRISTO AKIRI KU NTEBE Y’IMBABAZI. 🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 ABAKORINTO 12: PAWULO YIRATANA IBYO YERETSWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *