Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAGALATIYA 1: UBUTUMWA BUTARI UBW’ABANTU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 9 Mutarama 2025

📖 ABAGALATIYA 1:
[1] Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),
[2] jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.
[6] Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,
[7] nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.
[8] Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.
[9] Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti”Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”
[10] Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.
[11] Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu
[12] kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.

🔆 Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. Dushoje Igitabo 2 Abakorinto, twabonyemo byinshi. Ibaze nanjye nibaze niba hari icyo kidusigiye. Dutangiye ABAGALATIYA, ndagusabira ngo utazacikanwa kuko iki gitabo kiduhishiye byinshi: Ubupfapfa no kuva mu masezerano nta mpamvu nk’ibiriho muri iki gihe. Imana ishimwe ko harimo n’imikorere ya Mwuka Wera ku bana bayo.

1️⃣ INTUMWA ITARI IY’ABANTU
📖 Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye) [um 1).

🔰 Mu isezerano rya kera tubonamo abantu batumwe benshi: Muri bo hagaragaramo abatarishimiye umuhamagaro wabo. Urugero twatanga ni Yona wabanje guseta ibirenge nkuko tubibona mu byanditswe byera.AnA 246.3

⏯️ Mu isezerano rishya naho tuhabona abahamagawe benshi kandi bemeye gusiga ibyari indamu zabo: Soma Luka igice cya 5 urebe urugero rw’abarobyi basize ubwato, basiga amafi, basiga byose bakurikira Yesu.
♦️Kubona inyungu y’ubuzima bwawe, warangiza ukayisiga! Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira . Amafi, kubera ubwinshi bwayo, yashoboraga kubahindura abakire, ntibongere kwitwa abakene. Ariko bahitamo gusiga byose, baramukurikira! Bahamagariwe kuba intumwa z’Imana

⁉️Ikibazo? Wowe utwaye butumwa ki? Ese wowe wasize iki cg wahebye iki kubera Kristu? Cg se ugundiriye iki kikubuza kumukurikira, ntakikuziga? Izi ntumwa zo zahaye agaciro utanga kurusha, ibyo atanga.

🔰Impamvu abantu benshi barimo kunanirwa kugeza ubutumwa aho bugomba kugera nuko batazi uwabatumye. Abasobanukiwe neza uwabatumye babasha kugera ku ntsinzi kubera ko uwabatumye azi neza ko abo abona bakwiriye gutumwa ari abanyantegenke, abantu bibeshya; ariko ku bantu biyeguriye mu mirimo we burundu abasezeranira ubufasha mvajuru. Urugero rwe bwite ni icyemezo cyerekana ko gusaba Imana bivuye ku mutima, udacogora mu kwizera -ukwizera kuyobora umuntu ku kugengwa n’Imana burundu ndetse no kwirundurira mu mirimo wayo- bizazanira abantu ubufasha bwa Mwuka Muziranenge mu rugamba barwanya icyaha . INI 38.5
➡️Nuhitamo ubutumwa buva ku Mana butavangiye, ntutinye abazakuvaho, Imana isezerana kuzagushoboza.

2️⃣ UKUNAMUKA KW’ABIZERA
🔰 Ubwo Olaf Petri yari imbere y’umwami n’abantu bakomeye bo mu gihugu cya Suwedi, mu buryo bwa gihanga, yashyigikiye amahame kwizera kuvuguruwe gushingiyeho ahanganye n’abahanga bakomeye ba Roma. Yavuze ko inyigisho z’abapadiri zigomba kwemerwa gusa igihe cyose zihuje n’Ibyanditswe Byera ; kandi ko amahame shingiro yo kwizera yanditswe muri Bibiliya mu buryo bwumvikana kandi bworoshye ku buryo abantu bose bashobora kuyasobanukirwa.

⏯️ Kristo yaravuze ati : “Ibyo nigisha si ibyanjye, ahubwo ni iby’Iyantumye,”  kandi na Pawulo yavuze ko nihagira ubwiriza ubundi butumwa butari ubwo yari yarakiriye, uwo muntu akwiriye kuvumwa.  Uwo mugorozi yaje kuvuga ati: “None se bishoboka bite ko abantu batinyuka kwihangira inyigisho zabo zihuje n’irari ryabo, maze bakazihatira abantu nk’aho ari ibintu bya ngombwa bihesha agakiza? ” Yerekanye ko amateka itorero rica nta gaciro afite igihe cyose arwanya amategeko y’Imana, maze ashikama ku ihame ry’ingenzi rya Giporotesitanti rivuga riti: “Bibiliya, kandi Bibiliya yonyine” ni yo shingiro ryo kwizera n’imikorere. II 257.3

✳️ Ibyabaye ku Bagalatiya mu gihe cya Pawulo no muri iki gihe cyacu biriho. Usanga umuntu ari kubibura ubutumwa yabibye mbere, ndetse hari n’abasohoka mu itorero. Kwirinda byo bya baye nk’umugani.

⚠️ Mugenzi, komeza icyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe (Ibyah 3:11)
 
🛐 IMANA IKOMEYE TUBASHISHE GUKOMERA KU KURI TWAMENYE KANDI UTUBASHISHE KUKUGENDERAMO

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ABAGALATIYA 1: UBUTUMWA BUTARI UBW’ABANTU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *