Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAROMA 11: AMAHEREZO Y’ABISIRAYELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 05 UKUBOZA 2024

šŸ“– ABAROMA 11
[1] Nuko ndabaza nti ā€œMbese Imana yaciye ubwoko bwayo?ā€ Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.
[2] Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati
[3] ā€œMwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.ā€
[4] Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti ā€œNisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bāli.ā€
[5] Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.
[26] Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo ā€œUmukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.ā€

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igice cya 11, Pawulo ntabwo yibanda ku gakiza k’umuntu ahubwo yibanda ku gutoranyirizwa inshingano zo kugeza agakiza ku isi yose. Nta tsinda na rimwe ry’abantu ryahejwe ku gakiza.

1ļøāƒ£ ISHAMI RYA KAVUKIRE
šŸ”° Im 1-10 Pawulo avuga kuri Isirayeli nk’ishyanga ryari ryaratoranyirijwe kugeza agakiza ku isi yose. Urufatiro rw’itorero ry’intumwa ni Abayuda (ku munsi wa pentekote hihannye Abayuda benshi). Kubwo kwinangira kw’Abayuda bamwe, Imana yahindukiriye abanyamahanga kugira ngo nabo bagerweho n’inkuru nziza y’agakiza. Nubwo bimeze gutyo, Imana yisigarije umugabane munini muri Isirayeli wakomeje umuhamagaro. Isirayeli ntiyigeze izima.
āž”ļø Im 11-27 Pawulo avuga ku kugabanuka no gucibwa kw’igihe gito kw’Abisirayeli kandi akagaragaza ko kwagombaga gukurikirwa no kugwira no kwakirwa kwabo. Kuba umuzi n’umubyimba by’igiti cy’umunzenze bikiriho ni igihamya cy’uko Imana itaciye ubwoko bwayo (um 2). Ubuzima bw’abanyamahanga (amashami) babukesha imizi n’umubyimba by’igiti (Abisirayeli).

2ļøāƒ£ ABISIRAYELI BAZAKIZWA
šŸ”° Im 25-27 hagaragaza ko Abisirayeli bazakizwa. Nyuma y’uko agakiza kamaze kugera ku banyamahanga bose, Imana yatanze isezerano ry’uko Ubutumwa bwiza nibumara kugera ku isi yose Kristo yenda kugaruka nibwo Abayuda benshi bazatangira kugarukira Yesu bari baranze. Abayuda ntibazakizwa nk’ishyanga ryose ahubwo hazakira uwizeye Yesu gusa kuko agakiza ni amahitamo.
āœ³ļø Ellen G. White atanga ubusobanuro ku Baroma 11 yavuze ku by’igihe “mu isozwa ryo kwamamaza Ubutumwa bwiza,” ubwo “abenshi mu Bayuda bazakizwa kubwo kwizera Kristo nk’Umucunguzi.” Ibyakozwe n’intumwa, p. 235.
āœ³ļø “Hari benshi mu Bayuda bazahinduka kandi binyuze muri bo tuzabona agakiza k’Imana gasakara nk’itara ryaka. ā€¦ Hari benshi muri bo bazaza bagasanga umucyo kandi bazamamaza ukudahinduka kw’amategeko y’Imana bafite imbaraga.” Evangelism, p. 578.

3ļøāƒ£ UMUBURO
šŸ”° Im 17-22 hagaragaza ko kutizera ari cyo cyatumye Abisirayeli bamwe (amashami) bahwanyurwa ku giti kandi ko n’abanyamahanga nabo nibataguma mu byizerwa nta kabuza Imana itababariye Isirayeli nabo ntizababarira. Hirya yo kwakira Ubutumwa bwiza hari urundi rugendo kandi hari urundi rugamba. Iyo ukijijwe ntibiba bikemutse ahubwo uba ugiye ku rugamba rw’ikibi n’icyiza ruzarangira Kristo agarutse cyangwa wowe usinziriye. Ntukarambike intwaro hasi kuko ufite urugamba rw’iminsi yose. Inkuru nziza: “uguma mu kugira neza kw’Imana wese azakizwa.” (Um 22).

šŸ› MANA USHIMWE KO WATWEGEREJE AGAKIZA. TURINDE KURAMBIKA INTWARO HASI. šŸ™

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 11: AMAHEREZO Y’ABISIRAYELI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *