Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAROMA 10: KWIHANGIRA GUKIRANUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 04 UKUBOZA 2024

šŸ“– ABAROMA 10
[1] Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.
[2] Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge,
[3] kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,
[4] kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.
[9] Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,
[10] kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ari Umuyuda, ari Umugiriki bose ni abanyabyaha kandi bose ntibahēzwa ku gakiza. Bose bakeneye Kristo. Abayuda banze Kristo bÄ«vutsa gukiranuka kw’Imana.

1ļøāƒ£ ISHYAKA RITAVA MU BWENGE
šŸ”° Pawulo (akiri Sawuli) yabaye umurwanashyaka w’ubwami bw’Imana ariko afite ishyaka ritava mu bwenge. Yarwaniriye ubwami atabereye umuyoboke, yarwaniriye Umwami utamuzi, yubatse ubwami atazabamo, yarwanyije Imana atayizi, yarwanye urugamba rw’umubiri arwitiranya n’urugamba rw’Umwuka. Gusa yagize amahirwe ahura na Yesu (Bwenge) maze ahindurirwa amateka atangira kugira ishyaka ry’Imana riva mu bwenge kuko yari yahuye na Bwenge (Kristo).
āž”ļø Um 2 rero Pawulo ashinja Abayuda ko bafite ishyaka ry’Imana ritava mu bwenge. Abayuda bari abanzi b’ubwami bw’Imana ariko batabizi, bari bazi ko ari abubatsi b’ubwami bw’Imana nyamara ari aba mbere mu kubusenya kuko banishe Yesu baziko bari kubaka ubwami bw’Imana. Ubujiji mu rugendo rugana mu ijuru ni kanseri (ikimungu) ivurwa igakira iyo uyirwaye ahuye na Yesu akamuyoboka. Atitaye ku nshingano Abayuda buzuzaga neza, Pawulo yabahamije ko bafite ishyaka ry’Imana ritava mu bwenge.
āš ļø Ni bangahe uyu munsi Pawulo abasha gushinja ko bafite ishyaka ry’Imana ritava mu bwenge? Umuntu uziko atahuye na Bwenge (Yesu) ngo ahindure icyerekezo cye (kwihana) amenye ko ishyaka rye akoresha mu murimo w’Imana ritava mu bwenge. Ushobora gukorera Imana byinshi ariko utayizi nyamara ntiwamenyana n’Imana ngo ubure gukora byinshi. Pawulo ati: “Urukundo rwa Kristo ruraduhata.” 2 Kor 5:14. Ni iki kiguhatira gukorera Imana? Niba udahatwa n’urukundo garuka ku rufatiro rw’ubukristo.

2ļøāƒ£ KWIHANGIRA GUKIRANUKA
šŸ”° Kumva ko gukiranuka ari urutonde rurerure rw’ibikorwa byiza umuntu akorera Imana; no kumva ko gukiranirwa ari urutonde rw’ibikorwa bibi umuntu akorera Imana ni ubuyobe bukomeye. Gukiranuka ni Yesu. Uburyo bwiza bwo kugera ku gukiranuka ni ukwakira Yesu. Iyo ufite Yesu uba ufite gukiranuka kwemerwa n’Imana. Abayuda banze inzira yaharuwe na Yesu igana ku gukiranuka maze biharurira iyabo inyuze mu gukomeza amategeko. Abayuda bakundaga amategeko cyane kurenza uko bakunda Imana/Yesu.
āš ļø Uwivugiye ati: “Ni Jye nzira, ukuri n’ubugingo” (Yoh 14:6) ntiyari abazi kandi nabo ntibari bamuzi. Bari mu nzira y’irimbukiro kuko banze Yesu We nzira y’ubugingo. Ibikorwa byiza umuntu akira cyangwa ibibi adakora sibyo bizakingura amarembo y’ijuru ahubwo kwizera Yesu Kristo niryo banga rifungura amarembo y’ijuru. Iyo wakiriye Kristo kubwo kwizera nibwo ubasha gusohoza amategeko yitangiye. Ntukumvire amategeko y’ubwami utabereye umuyoboke. Kumenyana na Yesu niryo banga ryo kumvira amategeko y’ubwami bwe.

3ļøāƒ£ IBYANDITSWE BYERA NO KWIZERA
šŸ”° “Kuki hari benshi bavuga ko bizera ijambo ry’Imana, ariko ingeso zabo ntizihinduke nziza? Usanga bagifite inarijye, bakirakazwa n’ubusa, bihutira kuvuga menshi, birata, mbese ugasanga basa n’abatigeze bamenya ukuri. Impamvu iragaragara ni uko batihannye ngo bahinduke. Ntibigeze bashyira igitubura mu mitima yabo kugira ngo gikore umurimo wacyo. IMIBEREHO YABO YEREKANA KO BATIGEZE IMBARAGA YA KRISTU ISHOBORA GUHINDURA INGESO. Dore, kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.’ Abaroma 10:17. Ibyanditswe Byera ni igikoresho gikomeye mu guhindura ingeso. Iyo ijambo ry’Imana ryizwe neza kandi rigakurikizwa, rikorera mu bitekerezo by’umuntu rikamuvanamo ibishakwe byo gukiranirwa. Mwuka Muziranenge amwemeza icyaha, maze mu mutima we hagashibuka kwizera gukorera mu rukundo rwa Kristo, kuko ari rwo rutuma dusa na we. Noneho Imana ikabona kwemera kudukoresha. Iyo imbaraga idukoreramo imaze kuba nyinshi, ituma duhaguruka tukamenyesha n’abandi ukuri twamenye.” IyK 38.3

āÆļø Nshuti mukundwa, reka guca indi nzira itaharuwe na Yesu. Va mu kwigeragereza uhitemo Yesu. Numuhitamo azakugeyo amahoro.

šŸ› UWITEKA DUHINDURIRE ICYEREKEZO TUVE MU KWIRWANAHO AHUBWO KRISTO ATURWANEHO. šŸ™

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 10: KWIHANGIRA GUKIRANUKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *