Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 06 UKUBOZA 2024
š ABAROMA 12
[1] Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.
[2] Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
[9] Urukundo rwanyu rwe kugira uburyarya. Mwange ibibi urunuka muhorane n’ibyiza.
[16] Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
[17] Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.
[18] Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose.
[21] Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Niba warakiriye ubuntu bw’Imana menya ko hari imibereho ikwiye kukuranga. Uri urumuri rw’abakiri mu mwijima.
1ļøā£ IGITAMBO GISHIMWA N’IMANA
š° Mu buturo bwera igitambo kugira ngo cyemerwe cyagombaga kutagira inenge iyo ari yo yose. Um 1 urarikira buri wese wakiriye Kristo Yesu gutanga umubiri we ngo ube igitambo kizima cyera gishimwa n’Imana.
ā³ļø “Uko ni ko kwezwa nyakuri. Ntabwo ari ibyo ku rurimi gusa, amarangamutima, cyangwa amagambo, ahubwo ni imibereho ikwiriye kuturanga, ihame rizima, rigomba kuranga imibereho yacu ya buri munsi. Bisaba ko ingeso zacu mu mirire, iminywere, n’imyambarire biba ibyo kurinda imibiri yacu, intekerezo zacu, n’umutimanama by’ubuzima bwacu. Kugira ngo duhe Imana imibiri yacu itameze nk’ibitambo byononwe n’ingeso mbi, ahubwo ‘ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana.’ (Abaroma 12:1).” IMN 162.5
2ļøā£ INKURIKIZI YO KUGIRA UMUTIMA MUSHYA
š° Umuntu umaze guhinduka ntaharanira kwishushanya n’ab’isi (bamwe batakiriye Kristo) ahubwo ararikirwa guhinduka no kugira umutima mushya (utuwemo na Kristo kandi akawukoreramo). Um 2 ni irarika kuri buri wese wahindutse rimusaba kuva ku rwego rwo hasi rw’imico (kuneshwa) akagera ku rwego rwo hejuru rw’imico (kunesha). “Ikibi cye kukunesha ahubwo unesheshe ikibi icyiza.” Um 21.
ā”ļø Icya mbere kiranga umuntu ufite umutima mushya ni urukundo rw’Imana (agape). Im 9-20 ni indorerwamo yagufasha kumenya niba warahindutse by’ukuri ukakira umutima mushya n’urukundo rw’Imana (agape). Iyi mico ibe iyawe: Ntukagire uburyarya kandi wange ibibi urunuka (um 9); Sabira abakurenganya (um 14); Ntukararikire ibikomeye (um 16); Ntukiture umuntu inabi yakugiriye (um 17); Jya ubana amahoro n’abantu bose (um 18) n’ibindi. Niba warahindutse by’ukuri menya ko ugomba kubaka ubwami bw’Imana ukoresheje impano yose Imana yaguhaye (im 3-8).
ā ļø Nshuti mukundwa, saba Kristo aguteze intambwe uve mu ntege nke zawe ujye mu mbaraga Ze; uve mu kuneshwa ujye mu kunesha; uve mu mwijima ujye mu mucyo. Wowe ubwawe hinduka ituro rizima riturwa Imana muri uyu munsi. Komeza urugendo kugeza ubwo uzasa na Kristo mu mico. Guma muri Kristu neza, nawe azakugeza muri Kanani yo mu ijuru.
š MANA DUHE WA MUTIMA WARI MURI KRISTO YESU MAZE DUSE NAWE BYUZUYE.š
Wicogora Mugenzi
Amena