Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 28 UGUSHYINGO 2024
š ABAROMA 4
[1] Niba ari uko biri, twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri?
[2] Iyaba Aburahamu yaratsindishirijwe n’imirimo aba afite icyo yÄ«rÄta, ariko si imbere y’Imana.
[3] Mbese ibyanditswe bimuvuga iki? Ntibivuga ngo āAburahamu yizeye Imana, bikamuhwanirizwa no gukiranukaā?
[4] Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
[5] Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dukizwa kubwo kwizera ntidukizwa n’imirimo. Iyo yariyo ntero ya Martin Luther kandi niyo ntero ya Bibiliya.
1ļøā£ ABURAHAMU URUGERO RWO GUTSINDISHIRIZWA
š° Aburahamu utari umuyahudi ahubwo wakomokaga mu gisekuru cy’abapagani, Imana yamugiriye ubuntu na we arabwakira. Aya mahirwe yamugezeho atarakebwa. Ibi byatumye Aburahamu aba urugero rukomeye Pawulo akoresha avuga iby’agakiza ku bantu bose. Hari ibintu bitatu twazirikana ku gutsindishirizwa kwa Aburahamu: (1) Yahawe n’Imana isezerano ry’ubuntu; (2) Yakiriye iryo sezerano ry’ubuntu kubwo kwizera; (3) Yagizwe intungane n’Imana kubwo kwizera atari ku bw’imirimo. Agakiza kashoboka kuri buri wese aramutse yujuje ibi Aburahamu yujuje.
2ļøā£ KUGERAGEZA IBIDASHOBOKA
š [4] Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu.
š° Kugerageza gukizwa bikomotse ku kumvira amategeko ni ukugerageza ibidashoboka. Gukizwa n’imirimo ni ugutesha agaciro igitambo cya Kristo. Kristo yadupfiriye kuko bitashobokaga kugira icyo twakora ngo dukizwe. Aburahamu na Dawidi ni urugero rwiza rwo gukizwa n’ubuntu. Iyo gukizwa kwabo bishingira ku kumvira amategeko, ntibaba barakijijwe. Bagiriwe ubuntu nabo babwakira kubwo kwizera.
ā ļø “Ihame rivuga ko umuntu abasha kwihesha agakiza kubw’imirimo ye bwite niryo rufatiro rwa buri dini rya gipagani ā¦ Aho rikurikizwa hose, abantu ntibaba bagifite ikibakingira gukora icyaha.” UIB 20.4
3ļøā£ INYIGISHO IGOMBA KWIGISHWA
š° Nyuma yo kumara igihe kinini ashaka gukizwa akoresheje imirimo, kwibabaza n’ibindi, Martin Luther yaje kugira umugisha wo kumenya inyigisho yo gutsindishirizwa n’ubuntu kubwo kwizera. Iyi niyo ntero y’ubuhakanyi (ubuporotesitanti). Iyi nyigisho igomba kwigwa no kwigishwa cyane kuko nicyo gisubizo ku kibazo cy’icyaha uhereye muri Edeni ukageza Yesu agarutse.
ā ļø “Hari ukuri gukomeye, kwahishwe igihe kirekire munsi y’ibishingwe by’ikinyoma, gukwiriye guhishurirwa abantu. Inyigisho yo gutsindishirizwa kubwo kwizera yahishwe amaso y’abantu benshi bavugaga ko bizera ubutumwa bwa marayika wa gatatu.” UB1 288.2
š MANA DUHE KWEMERA NO KWAKIRA AGAKIZA DUHESHWA N’UBUNTU KUBWO KWIZERA. š
Wicogora Mugenzi
Amena