Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’Abaroma usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 29 UGUSHYINGO 2024
š ABAROMA 5
[1] Nuko rero ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo,
[2] wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw’Imana.
[12] Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.
[17] kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo.
[18] Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo.
[19] Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Kubwo gucumura k’umuntu umwe (Adamu) abantu bose baciriweho iteka ariko kubwo kunesha k’umuntu umwe (Yesu), abantu bose babonye uburyo bwo kuragwa agakiza kubwo kwizera. Aya mahirwe ntagucike muri iyi sabato.
1ļøā£ ADAMU WA MBERE
š° Adamu wa mbere ni ikiremwa cyatengushye Umuremyi kubwo gucumura kwe kwatumye isi yose icirwaho iteka kandi ikajya mu bubata ndetse urupfu rukaba umusozo wo kubaho. Iyo ijuru ryicecekera, inyokomuntu yari izimiriye muri Adamu wa mbere waneshejwe. “Kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha.” Um 19.
2ļøā£ ADAMU WA KABIRI
š° Iyo havuzwe Adamu wa kabiri humvikana umusaraba; iyo havuzwe umusaraba humvikana Yesu; iyo havuzwe Yesu humvikana amahirwe ya kabiri no gukomorerwa ku munyabyaha. Kubwo kunesha k’umwe ariwe Kristo Yesu, abatuye isi babonye ibyiringiro byo kubaho iteka ryose. Aho Adamu wa mbere yatsindiwe niho Adamu wa kabiri yatsindiye. (im 18, 19). Umusaraba wuguruye amarembo yari yugariwe n’icyaha cya Adamu. Hari irembo ryugururiwe inyokomuntu ngo ushaka wese yinjire agirane isano nshya n’Imana. Byabaye ryari? “Tukiri abanyantegenke, mu gihe gikwiriye Kristo yapfiriye abanyabyaha.” Um 6.
3ļøā£ AMAHIRWE AZANWA NO GUTSINDISHIRIZWA
š° Gutsindishirizwa ni igikorwa cyarangiye. Twamaze kugirwa intungane tubiheshejwe no kuba twaremeye Yesu Kristo. Ubutungane bwa Yesu buba ubwa buri wese wamwemeye. Ni amahirwe gutsindishirizwa n’Imana kubwo kwizera Yesu Kristo. Hari amahirwe azanwa no gutsindishirizwa:
ā”ļø (1) Kugirana amahoro n’Imana (um 1). Amahoro niwo mutungo ukomeye Yesu yahisemo gusigira abatuye isi nyuma yo kubambwa kwe. “Mbasigiye amahoro.” Yoh 14:27. Utunze ayo mahoro adatangwa n’isi burya aba ari umuherwe wa mbere ku isi. (2) Kwihangana ni andi mahirwe azanwa no gutsindishirizwa. Kudacogora no gushikama niwo mugambi w’ugana mu ijuru wese haba mu bihe byiza no mu makuba n’ibigeragezo bikomeye. Kwihangana ni impano ihabwa uwatsindishirijwe. (3) ikindi gikomeye dukesha gutsindishirizwa ni ibyiringiro. Kwihanganira ibigeragezo bitera ibyiringiro. Igihe cyose tunamba kuri Yesu dufite kwizera mu kwihana no kumvira, tuba dufite ibidutera ibyiringiro.
ā³ļø “Iyo Mwuka w’Imana ayoboye intekerezo n’umutima, umuntu wahindutse araturagara akaririmba indirimbo nshya; bitewe n’uko abona ko isezerano ry’Imana ryasohoreye mu mibereho ye, ko igicumuro cye cyababariwe, icyaha cye kigatwikirwa. Yihannye ku Mana kubwo kuba yarishe itegeko ryayo, kandi yizera Kristo wapfuye kugira ngo umuntu agirwe intungane. Bitewe n’uko ‘yatsindishirijwe kubwo kwizera, afite amahoro ku Mana kubw’Umwami wacu Yesu Kristo.’ Abaroma 5 :1.” INI 294.3
š MANA DUHE KWAKIRA AMAHIRWE YOSE DUKESHA GUTSINDISHIRIZWA KUBWO KWIZERA. š
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka adushoboze kwakira iyi mpano nziza twaherewe ubuntu.