Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ABAROMA 3: GUTSINDISHIRIZWA N’UBUNTU KUBWO KWIZERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’ABAROMA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 27 UGUSHYINGO 2024

šŸ“– ABAROMA 3
[1] Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki?
[2] Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana.
[20] kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.
[21] Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya,
[22] ni ko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu Kristo ari nta tandukaniro,
[23] kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikÄ«ra ubwiza bw’Imana,
[24] ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gice dusangamo ingingo shingiro y’urwandiko rw’Abaroma: Gutsindishirizwa n’ubuntu kubwo kwizera. Aha niho Pawulo yongera kwerereza umusaraba wa Kristo kuko mu nama y’agakiza, buri wese muri twe yabonye INCUNGU yitwa Yesu ukiza uwizeye wese nta tandukaniro kuko twese turi ba ruharwa. Iyi ni inkuru nziza.

1ļøāƒ£ ICY’ABAYUDA BARUSHA ABANDI
šŸ”° Pawulo ahamya ko icyo Abayuda barusha abandi ari uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana (im 2, 3). Icyo Abayuda barushaga abandi ni uko bari abarwayi batuye hafi y’ibitaro. Imiti ntacyo yajyaga kubamarira igihe cyose batamenye uburwayi bwabo kandi ngo bemere kuyinywa. Guturana n’ibitaro ntibyakubuza gupfa igihe cyose utemeye gukurikiza amabwiriza ya muganga. Abayuda iyo batamenya uburwayi bwabo bw’icyaha ntibari gukizwa.

2ļøāƒ£ UMUMARO W’AMATEGEKO
šŸ“– [20] kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n’imirimo itegetswe n’amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.
āž”ļø Amategeko ntatanga agakiza ahubwo agaragaza uburwayi n’intege nke umuntu afite ndetse n’icyaha cye imbere y’Imana. Amategeko ntashobora guhanaguraho icyaha cy’umuntu; icyo ashobora gukora gusa ni ukuyobora umunyabyaha aho yakura umuti w’icyaha. Uko indorerwamo ikumenyesha aho ufite inenge ariko ntibashe kuyikuraho, niko amategeko akumenyesha icyaha ariko ntatange igisubizo cyacyo. Igisubizo ni Ntama w’Imana gusa ukuraho ibyaha by’abari mu isi haba ku Bayuda n’Abanyamahanga kuko bose bakoze ibyaha.
āš ļø Martin Luther yaranditse ati: “Imvugo ngo ‘bose bakoze ibyaha’ ni ukuvuga ngo ntabwo ari uko abantu bibona mu maso yabo cyangwa uko babonwa n’abandi ahubwo uko baboneka imbere y’Imana. Bose bari mu bubata bw’icyaha.” Martin Luther, Commentary on Romans, p. 69.

3ļøāƒ£ GUTSINDISHIRIZWA N’UBUNTU KUBWO KWIZERA
šŸ”° Ubwo twese dutsindwa n’urubanza imbere y’Imana, twese dukeneye udutsindishiriza. Uwo ni Yesu We wishyizeho ibyaha by’isi yose. Kubwe, uwizeye wese ashobora kuba umwere imbere y’Imana adafite gukiranuka kuzanwa n’amategeko ahubwo afite gukiranuka kuzanwa no kwizera Yesu Kristo washoboye ibyananiye umuntu wacumuye. Guhitamo Yesu ni ukwiteganyiriza.
āœ³ļø “Nitwiringira Imana rwose, tukishingikiriza kubyo Yesu yakoze we Mukiza ubabarira ibyaha, tuzabona ubufasha bwose dushobora kwifuza. ā€¦ Yesu yadupfiriye kubera ko tutari dushobye kwikiza. Muri we niho hari ibyiringiro byacu, gutsindishirizwa kwacu n’ubutungane bwacu. Igihe tubonye gukiranirwa kwacu, ntidukwiriye gucika intege no gutinya ngo nta Mukiza dufite cyangwa ngo nta bitekerezo byo kutugirira imbabazi afite. Muri iki gihe ubwacyo araturarikira kumusanga uko turi impezamajyo ngo dukizwe.” AA 295.1

āœļø Nshuti mukundwa, umuti w’icyaha warabonetse. Kuki wazarimbuka kandi i Galeyadi hari umuti womora? Ubyemeye nawe Yesu yakubera Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Hitamo Yesu ushinganishe ubugingo bwawe.

šŸ› MANA DUHE KWAKIRA UMUTI W’ICYAHA WABONETSE MURI YESU. šŸ™šŸ¾

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAROMA 3: GUTSINDISHIRIZWA N’UBUNTU KUBWO KWIZERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *