Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 16
[1] Nuko agera i Derube n’i Lusitira. Hariyo umwigishwa witwaga Timoteyo umwana w’Umuyudakazi wizeye, ariko se yari Umugiriki.
[3] Uwo Pawulo ashaka ko bajyana. Nuko aramujyana aramukeba ku bw’Abayuda bari bahari, kuko bose bari bazi yuko se ari Umugiriki.
[9] Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”
[10] Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza.
[13] Ku munsi w’isabato tuva mu mudugudu tujya ku mugezi inyuma y’irembo, dukeka yuko hariho ahantu ho gusengera. Turicara tuvugana n’abagore bahateraniye.
[14] Umugore witwa Ludiya waguraga imyenda y’imihengeri, wo mu mudugudu witwa i Tuwatira, wubahaga Imana aratwumva. Umwami Yesu amwugururira umutima, kugira ngo yite ku byo Pawulo yavugaga.
[15] Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, aratwinginga ati “Nimuba mubonye ko nizeye Umwami Yesu by’ukuri, nimuze iwanjye mucumbikeyo.” Araduhata.
[17]Uwo akurikira Pawulo natwe arasakuza ati “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.”
[18] Iminsi myinshi agumya kubigenza atyo. Ariko Pawulo abonye ko amurembeje, arahindukira abwira dayimoni ati “Ndagutegetse mu izina rya Yesu Kristo, muvemo!” Amuvamo muri ako kanya.
[40] Bamaze gusohoka mu nzu y’imbohe binjira mwa Ludiya, babona bene Data barabahugura, baragenda.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Nyuma yuko Abakozi b’Imana bahamagariwe kujya i Makedoniya, ntibatindiganije. Mbese wowe ujya witaba irarika rya Mwukabw’Imana? Bitekerezsho
1️⃣ PAWULO ATORANYA TIMOTEYO
🔰 Timoteyo yari umwana uvuka k’umuyudakazi n’umugiriki. Yari yaratojwe iby’Imana n’ababyeyi be, maze Pawulo amutoranya ari muto.
➡️Se wa Timoteyo yari umugiriki naho nyina akaba umuyahudikazi. Timoteyo yari yaramenye Ibyanditswe kuva mu bwama bwe. Ubupfura yaboneye imuhira bwaragaragaraga. Ukwizera kwa nyina na nyirakuru kwari gushingiye ku byanditswe byera, kwamubereye urwibutso ruhoraho rumwereka umugisha ubonerwa mu gukora ibyo Imana ishaka. Ijambo ry’Imana niryo aba bagore bubahaga Imana bagendeyeho bayobora Timoteyo. Imbaraga z’umwuka zo mu myigisho bari baramwigishije zatumye agira imvugo itunganye kandi ntiyanduzwa n’ingeso mbi zari zimukikije. Abigisha ba Timoteyo bo mu rugo bari barafatanyije n’Imana mu kumutegura kwihanganira ibirushya. (INI 128.3)
➡️ Pawulo yabonye ko Timoteyo ari umwizerwa, ko ashikamye kandi akaba umunyakuri maze aherako aramutoranya kugira ngo ajye afatanya na we mu murimo no mu ngendo. Abigisha ba Timoteyo bo mu bwana bwe banejejwe no kubona umwana bareze afatanya n’intumwa ikomeye. Igihe Timoteyo yahamagarwaga n’Imana kugira ngo abe umwigisha yari umusore kandi amahame yagenderagaho yari yarakomejwe n’uburere yahawe akiri muto ku buryo yari akwiriye kuba umufasha wa Pawulo. Nubwo yari muto, yakoze inshingano ze afite ubwitonzi bwa Gikristo. (INI 128.4)
2️⃣ BAJYA KUBWIRIZA UBUTUMWA I MAKEDONIYA N’AHANDI, BAKIZA N’ABADAYIMONI
🔰 Um. 9- Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”
➡️ Iryo hamagara ryari itegeko kandi ryasabaga ko adatindiganya. Luka waherekeje Pawulo, Sira na Timoteyo mu rugendo rwose bagiriye mu Burayi, aravuga ati, “Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bwaho tugera i Neyapoli; tuvayo, tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y’i Makedoniya, wubatswe n’Abaroma bahimukiye.” (Ibyak 16:10-12). Luka akomeza avuga ati: “Ku munsi w’isabato tuva mu mugi tujya ku mugezi, ahantu twaterezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n’abagore bari bahakoraniye. Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mugi wa Tiyatira, yari umucuruzi w’imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.” Ibyak 16:13,14. (BII) Lidiya yakiriye ukuri anezerewe. Uwo mugore n’abo mu rugo rwe barahindutse maze barabatizwa, nuko aherako yingingira intumwa gucumbika iwe. (INI 133.2)
▶️ Mu rugendo bahurirayo n’umukobwa utewe na dayimoni, akaba igikoresho cya satani ngo abangamire ubutumwa bwiza. Arategeka dayimoni amuvamo.
➡️ Intumwa zamaze igihe zihanganira uku kurwanywa, maze Pawulo akoreshejwe na Mwuka Muziranenge, ategeka uwo mwuka mubi kuva muri uwo mukobwa. Guhita aceceka byemeje abantu ko intumwa ari abagaragu b’Imana kandi na dayimoni yazimenye bityo akaba yumviye itegeko ryazo. INI 134.1
➡️ Umwuka mubi amuvuyemo kandi yongeye kugarura ubwenge; wa mukobwa yahisemo guhinduka umuyoboke wa Kristo. Ba shebuja bababajwe no kubura inyungu bamubonagaho. Babonye ko ibyiringiro byose byo kubonera amafaranga muri ubwo bupfumu byari bigeze ku iherezo kandi ko aho bakuraga inyungu hagiye gufungwa mu mwanya muto niba intumwa zemerewe gukomeza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. (INI 134.2)
Natwe abagezweho n’ubutumwa bwiza, ntidukwiye kubwihererana ahubwo tubwire abatuye isi nabo bave mu bubata bwa satani.
🛐 MANA YACU, DUHE KUVUGA UBUTUMWA DUHEREYE RUHANDE N’AHANDI HOSE TUZAHAMAGARIRWA
Wicogora mugenzi.