Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAKOZWE N’INTUMWA 15: ABAYAHUDI N’ABANYAMAHANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 15:
[1] Nuko abantu bamwe bavuye i Yudaya bigishaga bene Data bati”Nimudakebwa nk’uko umugenzo wa Mose uri, ntimubasha gukizwa.”
[2] Habaho impaka nyinshi n’imburanya kuri Pawulo na Barinaba n’abo bantu, maze bene Data bahuza inama yo gutuma Pawulo na Barinaba n’abandi muri bo, kujya i Yerusalemu ku ntumwa n’abakuru kugira ngo bajye inama y’izo mpaka.
[4] Basohoye i Yerusalemu, ab’Itorero n’intumwa n’abakuru barabakira. Nuko na bo babatekerereza ibyo Imana yakoranye na bo byose.
[5] Ariko bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo bizeye barahaguruka, bavuga yuko abanyamahanga bakwiriye gukebwa no gutegekwa kwitondera amategeko ya Mose.
[6] Intumwa n’abakuru bateranira kujya inama y’ayo magambo.
[7] Habaho imburanya nyinshi, maze Petero arahaguruka, arababwira ati”Bagabo bene Data, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo akanwa kanjye abe ari ko abanyamahanga bumvamo ijambo ry’ubutumwa bwiza bizere.

[8] Imana irondora imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera nk’uko yamuduhaye natwe.
[9] Ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera.
[10] Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?
[11] Ahubwo twizera yuko ubuntu bw’Umwami Yesu ari bwo buzadukiza, nk’uko na bo bazakizwa na bwo.”

[23] Bandika urwandiko bararubaha, rwanditsemo ngo”Intumwa na bene Data bakuru turabatashya, bene Data bo mu banyamahanga bari muri Antiyokiya n’i Siriya n’i Kilikiya.
[24] Kuko twumvise yuko abantu bavuye muri twe bababwiye amagambo yo guhagarika imitima yanyu, no kuyitera gushidikanya kandi tutabibategetse,
[25] twashimye guhuza inama yo gutoranya aba bagabo no kubabatumanaho, n’abo dukunda Barinaba na Pawulo,

[28] Umwuka Wera hamwe natwe, twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye:
[29] kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana. Ibyo nimubyirinda muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.”
[30] Nuko bamaze gusezererwa baramanuka bajya muri Antiyokiya, bateranya Itorero babaha urwandiko.
[31] Barusomye bishimira uko guhugurwa.

🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; igihe Pawulo na Barinaba bahuraga n’ikibazo kibakomereye ntibicecekeye gusa ahubwo basanze abavandimwe babagisha inama; hamwe na Mwuka wera umuti warabonetse. Wowe iyo wugarijwe n’ikibazo ugisha nde inama? Imana ni umujyanama mwiza.

1️⃣ IKIBAZO CYO GUKEBWA NO GUKURIKIZA IMIHANGO
🔰 Mu gihe Pawulo na Barinaba bafatanyaga n’abavugabutumwa n’abakorerabushake i Antiyokiya bafite umuhati wo kugarurira abantu benshi Kristo, Abayahudi bamwe bavuye i Yudaya “bo mu gice cy’Abafarisayo” bashoboye kwinjiza ikibazo mu bantu cyaje gutuma mu Itorero haba amakimbirane maze bitera abizera b’abanyamahanga kugira ubwoba no gucika intege. Aba bigisha b’Abayahudi bashimangiraga ko kugira ngo umuntu akizwe agomba gukebwa kandi agakurikiza amategeko yose y’imihango. INI 119.2

⏯️ Pawulo na Barinaba bahise bahangana n’izi nyigisho z’ibinyoma vuba vuba kandi barwanya ko zakwigishwa Abanyamahanga. Ku rundi ruhande, benshi bo mu bizera b’Abayahudi bo muri Antiyokiya bagiye ku ruhande rw’abo bari bavuye i Yudaya. INI 119.3

✳️ Abayahudi bahindutse ntabwo bari biteguye gukora umurimo vuba nk’uko ubuntu bw’Imana bwafunguraga inzira. Uhereye ku musaruro waturutse ku murimo Pawulo na Barinaba bakoreye mu Banyamahanga, byagaragaraga ko umubare w’abanyamahanga bihana uzasumba cyane uw’Abayahudi bihana. Abayahudi batinyaga ko niba abanyamahanga badategetswe kubahiriza amabwiriza n’imihango byo mu mategeko yabo kugira ngo babone kwemerwa mu Itorero, ibintu by’umwihariko byarangaga ishyanga ryabo (ari byo kugeza icyo gihe byabatandukanyaga n’abandi bantu) amaherezo bitari kuzongera kugaragara mu bantu bakiriye ubutumwa bwiza. INI 119.4

2️⃣ INAMA YABEREYE IYERUSALEMU
🔰 I Yerusalemu ni ho intumwa zituritse muri Antiyokiya zahuriye n’abizera bo mu matorero atandukanye bari baje mu nama rusange. Aba bizera babwiwe uburyo umurimo w’ivugabutumwa mu banyamahanga wageze ku musaruro mwiza. Bityo, babasobanuriye neza iby’urujijo rwari rwaravutse kubera ko Abafarisayo bamwe bihanye bari baragiye i Antiyokiya bakavuga ko kugira ngo abanyamahanga bahindutse bakizwe bagomba gukebwa kandi bakubahiriza amategeko ya Mose. INI 120.4

⏯️ Iki kibazo cyateye impaka ndende mu iteraniro. Ku byerekeranye cyane n’ikibazo cyo gukebwa hariho n’abandi benshi basabaga ko cyakwiganwa ubwitonzi. Ikindi kibazo cyagombaga kwigwaho cyari uburyo abantu bakwifata ku byerekeye kurya inyama zaterekereshejwe. Abenshi mu banyamahanga bihanye bari batuye hagati y’abantu b’injiji kandi b’abapagani bahoraga batura ibigirwamana ibitambo. Abatambyi bakoraga muri uku kuramya kwa gipagani bakoraga ubucuruzi bukomeye bagurisha ku maturo baturwaga, maze Abayahudi batinya ko abanyamahanga bahindutse bagura ibintu byatuwe ibigirwamana maze bigatuma Ubukristo bugira isura mbi. Kubw’ibyo bafatiye ingamba iyo mihango yo gusenga ibigirwamana. INI 120.5

✳️ Mwuka Muziranenge yabonye ko atari byiza guhatira abanyamahanga bahindutse kubahiriza amategeko y’imihango kandi ibyo intumwa zaterezaga kuri iki kibazo byari bihuje n’ibya Mwuka w’Imana. Yakobo yari ayoboye inama maze atanga umwanzuro wa nyuma avuga ati, ” Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana.” Ibyak 15:19. INI 123.1

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKUGIRA UMUJYANAMA KANDI UTUBASHISHE KWEMERA INAMA ZAWE

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *