Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 17:
[1] Banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike, hariho isinagogi y’Abayuda.
[2] Nuko Pawulo nk’uko yamenyereye yinjira muri bo, ajya impaka na bo mu byanditswe ku masabato atatu,
[3] abibasobanurira abamenyesha yuko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka mu bapfuye, kandi ati”Yesu uwo mbabwira ni we Kristo.”
[4] Bamwe muri bo barabyemera bifatanya na Pawulo na Sila, n’Abagiriki bubaha Imana benshi na bo ni uko, n’abagore b’icyubahiro batari bake.
[5] Ariko Abayuda bagira ishyari, bajyana abagabo babi b’inzererezi ziba mu maguriro bateranya igitero, batera imidugararo mu mudugudu, batera inzu ya Yasoni bashaka gukuramo Pawulo na Sila, ngo babashyire imbere y’abantu.
[6] Bababuze bakurubana Yasoni na bene Data bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati”Abubitse ibihugu byose baje n’ino,
[7] Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.”
[10] Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya. Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda.
[11] Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.
[12] Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.
[13] Ariko Abayuda b’i Tesalonike bamenye yuko ijambo ry’Imana rivugwa na Pawulo i Beroya, na ho bajyayo boshya rubanda, barababangisha.
[23] Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.
🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; Mu muhati wose wo gushaka kugera ku bantu b’inzego zo hejuru, umukozi w’Imana akeneye ukwizera gukomeye. Ibyo arebesha amaso bishobora kugaragara nk’inkomyi nyamara mu gihe cy’umwijima ukomeye nibwo umucyo wo mu ijuru uzamumurikira
1️⃣ I TESALONIKE
🔰 Igihe Pawulo yamamazaga ubutumwa bwiza mu rusengero i Tesalonike ashize amanga, umucyo mwinshi warashe ku busobanuro nyakuri bw’imigenzo n’imihango yari ifitanye isano n’imirimo yakorwaga mu rusengero. Yatumye ibitekerezo by’abamwumvaga birenga ibyaberaga ku isi no ku murimo wa Kristo mu ijuru, byerekera ku gihe azaba arangije umurimo we w’ubuhuza maze Kristo akagaruka mu mbaraga no mu ikuzo rihebuje akimika ubwami bwe ku isi. Pawulo yizeraga ukugaruka kwa Kristo; bityo mu buryo busobanutse neza, yavuze ukuri kujyanye no kugaruka kwa Kristo ku buryo uko kuri kwiyanditse mu bitekerezo by’abantu benshi bamwumvise ubutazahanagurika. INI 143.2
⏯️ Pawulo yabwirije Abanyatesalonike ku masabato atatu akurikiranye, ajya impaka na bo mu Byanditswe byerekeranye n’ubuzima, urupfu, umuzuko, umurimo we wo mu ijuru, n’ikuzo ry’igihe kizaza rya Kristo, “Umwana w’intama watambwe uhereye ku kuremwa kw’isi.” Ibyah 13:8. Yerereje Kristo, uwo ugusobanukirwa neza n’umurimo we ari urufunguzo rukingura Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera, rugatuma umuntu agera ku butunzi bukomeye bubirimo. INI 143.3
2️⃣ IMIDUGARARO I TESALONIKE
🔰Nk’uko byagenze ahandi hantu intumwa zabanje, Pawulo na Sila bahuye no kubarwanya gukomeye. “Ariko Abayuda batizeraga babagirira ishyari .” Ibyak 17:5. Abo Bayahudi ntibari bishimiye ubutegetsi bw’i Roma kuko mbere y’aho gato, bari barigaragambije i Roma. Abanyaroma babarebanaga urwikekwe kandi bari babujijwe kugira umudendezo. Babonye amahirwe yo kwisunga ibyo bihe kugira ngo bongere bakundwe kandi banagirire nabi intumwa n’abayobokaga Ubukristo. INI 143.5
⏯️ Bagambiriye kugera kuri ibi bifatanya n’Abagabo babi b’inzererezi” ari bwo buryo bakoresheje mu “Gutera imidugararo mu mudugudu.” Bibwiye ko bari bubone intumwa, “bateye inzu ya Yasoni,” ariko ntibashoboye kubona Pawulo na Sila. “Bababuze, bakurubana Yasoni na bene se bamwe, babajyana imbere y’abatwara umudugudu, barasakuza bati: “Abubitse ibihugu byose baje n’ino, Yasoni arabacumbikira. Aba bose bagomeye amategeko ya Kayisari, bavuga ko hariho undi Mwami witwa Yesu.” Ibyak 17:6,7. INI 144.1
3️⃣ I BEROYA
🔰 IBeroya Pawulo yahabonye Abayahudi bifuzaga gucukumbura ukuri yigishaga. Luka yabavuzeho ati: “Ariko abo bo bari beza kuruta abo i Tesalonike, kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko. Nuko benshi muri bo barizera, n’abagore b’icyubahiro b’Abagiriki, n’abagabo batari bake.” Ibyak 17:11, 12. INI 145.1
✳️ Ntabwo ab’i Beroya bemeye ko intekerezo zibangamirwa n’ibyo batekerezaga ubwabo. Bifuzaga gucukumbura ukuri kw’inyigisho intumwa zabwirizaga. Bigaga Bibiliya bidaturutse ku matsiko, ahubwo bayigaga ari ukugira ngo bamenye ibyari byaranditswe kuri Mesiya wasezeranwe. Bashakishaga mu byanditswe buri munsi, kandi uko bagereranyaga ibyanditswe n’ibindi byanditswe. Abamarayika bo mu ijuru bababaga iruhande, bakamurikira intekerezo zabo kandi bakemeza imitima yabo. INI 145.2
4️⃣ IGICANIRO CY’ IMANA ITAMENYWA
🔰 Umugi wa Atene wari umurwa mukuru w’ubupagani. Muri uyu mujyi Pawulo ntiyahuye n’injiji n’abemera gato nk’i Lusitira, ahubwo yahahuriye n’abantu b’ibyamamare kubera ubwenge n’umuco byabo. INI 146.2
⏯️ Yarababwiye ati, “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga, nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’ IMANA ITAMENYWA.’ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira.” ( Ibyak 17: 22, 23). Nubwo bari abanyabwenge kandi bafite ubumenyi rusange, ntabwo bari bazi Imana yaremye isanzure. Nyamara hariho bamwe bifuzaga gusobanukirwa biruseho. Bageragezaga gushaka Uhoraho. INI 148.3
✳️ Pawulo yerekeje intekerezo z’abo basengaga ibigirwamana bari bamuteze amatwi hirya y’idini yabo y’ibinyoma abaganisha ku gusobanukirwa Imana neza. Iyo Mana ni yo bari barise “Imana itamenywa” Ibyak 17:23. Iyi Mana yababwiraga ntiyari ibeshejweho n’umuntu, ntacyo yari ikeneye kiva mu maboko y’abantu kugira ngo cyongere imbaraga n’icyubahiro byayo. INI 149.1
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUKORANA UMUHATI MU MURIMO WADUSHINZE KANDI UDUBASHISHE KUKUMENYA BY’UKURI🙏
Wicogora mugenzi.
Mana duhe umutima dukeneye kukumenya biruseho no kubana nawe.