8Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 14:
[1] Pawulo na Barinaba bari muri Ikoniyo binjirana mu isinagogi y’Abayuda, bavuga amagambo atuma Abayuda n’Abagiriki benshi cyane bizera.
[2] Ariko Abayuda batizeye boshya imitima y’abanyamahanga, bayangisha bene Data.
[3] Nuko bamara iminsi myinshi bavuga bashize amanga, biringiye Umwami Yesu uhamya ijambo ry’ubuntu bwe, abaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza.
[4] Ariko abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.
[5] Aho bigeze abanyamahanga n’Abayuda, na bo hamwe n’abatware babo bagerageza gutera intumwa, ngo bazigirire nabi no kubicisha amabuye,
[6] ariko zirabimenya zihungira i Lusitira n’i Derube, imidugudu y’i Lukawoniyo, no mu gihugu gihereranye na ho,
[7] zigumayo zibwira abantu ubutumwa bwiza.
[23] Nuko bamaze kubatoraniriza abakuru mu matorero yose, basenga biyiriza ubusa, babaragiza Umwami Yesu uwo bizeye.
[24] Banyura i Pisidiya bagera i Pamfiliya.
[25] Bamaze kuvuga ijambo ry’Imana i Peruga, baramanuka bajya muri Ataliya.
[26] Batsukira aho barambuka bafata mu Antiyokiya, aho bari bararagirijwe ubuntu bw’Imana ku bw’umurimo barangije.
[27] Bagezeyo bateranya Itorero, ba
[28] Bamarayo iminsi myinshi bari hamwe n’abigishwa.
🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; bavuye muri Antiyokiya i Pisidiya, Pawulo na Barinaba bagiye Ikoniyo ndetse n’ahandi. Ahangaha nk’uko byagenze muri Antiyokiya havuye umusaruro mwinshi nubwo akarengane no gutotezwa bitari biboroheye. Nawe ubyemeye hari iminyago wanyaga umwanzi satani.
1️⃣ UBUGAMBANYI BW’ABAYUDA BUTURUTSE KU ISHYARI
🔰 Ukwamamara k’ubutumwa bwavugwaga n’intumwa kwatumye Abayahudi batizera buzura ishyari n’urwango maze baherako biyemeza guhagarika umurimo Pawulo na Barinaba bakoraga. Bakoresheje ibinyoma no gukabya maze bituma abategetsi batinya ko umugi wose wajya mu kaga ko kwigomeka n’imvururu. Bavuze ko abantu benshi bari kwifatanya n’intumwa ndetse babereka ko ibyo ari imigambi iri gukorwa mu ibanga kandi yateza akaga. INI 113.3
⏯️ Kubera ibi birego, abigishwa bahoraga bazanwa imbere y’abategetsi; nyamara ukwiregura kwabo kwarumvikanaga, ndetse basobanuraga ibyo bigisha mu buryo busobanutse kandi bwumvikana maze ababumvaga bakabashyigikira. Nubwo abacamanza bari babafiteho isura mbi bari barabumviseho, ntibigeze batinyuka kubaciraho iteka. Icyo babashije gusobanukirwa gusa ni uko inyigisho za Pawulo na Barinaba zaganishaga abantu ku kuba indakemwa n’abantu bubahiriza amategeko y’igihugu ku buryo amabwiriza na gahunda by’uwo mujyi byari kurushaho kugenda neza mu gihe abantu bari kwemera ukuri intumwa zigishaga. INI 113.4
✳️ Intumwa zirukanwe Ikoniyo n’itotezwa maze zijya gukomereza umurimo i Lusitira n’i Derube muri Likawoniya; Aho urugamba rutoroshye rw’akomereje. Imirimo ya Pawulo na Barinaba i Lusitira yahagaritswe bitunguranye n’ubugizi bwa nabi bw’Abayuda bavuye mu Antiyokiya no mu Ikoniyo, bari baramaze kumva uburyo umurimo w’intumwa wajyaga imbere mu Banyakoniya maze biyemeza kuzikurikirana no kuzitoteza. Aba Bayahudi bageze i Lusitira, bahise babiba mu bantu umwuka mubi wari wuzuye ibitekerezo byabo. Hakoreshejwe amagambo yo gusebanya no kunegura, abari bamaze akanya gato bafata Pawulo na Barinaba nk’ibiremwa mvajuru baje kwemezwa ko mu by’ukuri Pawulo na Barinaba ari babi kurenza abicanyi kandi ko bakwiriye gupfa. INI 116.3
2️⃣ IMBUTO ITABORA
🔰 Amambere; bitewe n’urwango abigishwa bahuye narwo, byatumye ubutumwa bw’ukuri burushaho kwamamara; Abayahudi babonye ko umuhati wabo wo kubangamira umurimo w’abigisha watumye umubare w’abakira imyizerere mishya biyongera. “Abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.” Ibyak 14:4. INI 113.5
✳️ Ubwakabiri, ubwo Pawulo yaterwaga amabuye, muri iki gihe cy’umwijima kandi cy’ibigeragezo itsinda ry’abizera b’i Lusitira bari barizeye Yesu biturutse ku murimo w’ibwirizabutumwa wakozwe na Pawulo na Barinaba, bakomeje kuba indahemuka n’abanyakuri. Uko kubarwanya kuzuye ubupfapfa no kubatoteza mu bugome bikozwe n’abanzi babo byatumye ukwizera kw’abo Banyalusitira gukomera maze ubwo bari bageze mu makuba no gukwenwa, bagaragaje ubudahemuka bwabo maze bafite agahinda bakikiza uwo batekerezaga ko yapfuye. INI 117.1
⏯️ Muri abo bari barahindukiye i Lusitira, kandi biboneye imibabaro ya Pawulo, harimo umwe wari kuzaba umukozi ukomeye wa Kristo kandi wari kuzafatanya n’intumwa ibigeragezo n’ibyishimo biba bitegereje umurimo utangiye ahantu hakomeye.
♦️Uyu uvugwa yari umusore witwaga Timoteyo. Igihe Pawulo yakurubanwaga akajyanwa hanze y’umudugudu, uyu mwigishwa w’umusore yari mu bantu bahagaze iruhande rwe ameze nk’intumbi ndetse anamubona azanzamuka, afite ibikomere kandi yuzuye amaraso nyamara asingiza Imana kuko yari yemerewe kubabazwa azira Kristo. INI 117.3
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE🙏
Wicogora mugenzi.