Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAKOZWE N’INTUMWA 13: UMURIMO UKOMEYE WA PAWULO NA BARINABA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 13:
[1] Mu Itorero ryo muri Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru, na Lukiyosi w’Umunyakurene na Manayeni wareranywe n’Umwami Herode, hariho na Sawuli.
[2] Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati”Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.”
[3] Nuko bamaze kwiyiriza ubusa no gusenga, baherako babarambikaho ibiganza barabohereza.

[40] Nuko mwirinde kugira ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bitabasohoraho ngo
[41] Dore mwa banyagasuzuguro mwe, Mutangare murimbuke, Kuko nkora umurimo mu gihe cyanyu, Uwo mutazemera naho umuntu yawubasobanurira.’ “
[42] Bagisohoka, barabinginga ngo bazongere kubabwira ayo magambo ku isabato ikurikiyeho.
[43] Iteraniro risohotse, benshi mu Bayuda n’ababakurikije bakubaha Imana, bakurikira Pawulo na Barinaba. Na bo bavugana na bo, barabahugura ngo bashishikarire kuguma mu buntu bw’Imana.
[49] Ijambo ry’Umwami Yesu rikwira muri icyo gihugu cyose.
[50] Ariko Abayuda boshya abagore b’icyubahiro bubaha Imana n’abakuru b’uwo mudugudu, bagira ngo barenganye Pawulo na Barinaba babirukane mu gihugu cyabo.
[51] Na bo babakunkumurira umukungugu wo mu birenge byabo, bagera mu Ikoniyo.
[52] Abigishwa buzura umunezero n’Umwuka Wera.

🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; Imana yahiriye cyane imirimo Pawulo na Barinaba mu gihe cy’umwaka bamaranye n’abizera muri Antiyokiya, nawe uyemereye yabana nawe mu murimo yagushinze.

1️⃣ ABAKIRISITO BA MBERE
1️⃣ Muri Antiyokiya niho abigishwa bitiwe Abakirisito bwa mbere. Bahawe iri zina kubera ko Kristo ari we wari insanganyamatsiko y’ibyo babwirizaga, ibyo bigishaga ndetse n’ibiganiro byabo. Bahoraga bavuga ibyari byarabaye mu minsi y’umurimo we akiri ku isi, igihe abigishwa be bari bafite umugisha wo kubana na we. Nta kurambirwa, bibandaga ku nyigisho ze n’ibitangaza bye byo gukiza abantu.

♦️Bavuganaga agahinda n’amarira iby’umubabaro we mu gashyamba ka Gitsemane, uko yagambaniwe, uko yaciriwe urubanza, uko yishwe, ukwihangana no kwicisha bugufi yagaragaje ubwo abanzi be bamwicaga urw’agashinyaguro ndetse n’impuhwe nk’iz’Imana yagaragaje ubwo yasabira abamutotezaga. Umuzuko we, kujyanwa mu ijuru kwe n’umurimo we mu ijuru nk’Umuhuza w’Imana n’abantu bacumuye ni byo byigisho bishimiraga gutindaho. Abapagani babitaga Abakristo kubera ko babwirizaga Kristo kandi amasengesho yabo bakayerekeza ku Mana babinyujije muri We. INI 101.1

✳️ Imana ni yo yabahaye iryo zina ry’Abakristo. Iri ni izina rya cyami rihabwa abantu bose biyegurira Kristo. Iri zina niryo Yakobo yaje kwandikaho nyuma agira ati: “Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?” Yakobo 2:6,7. Kandi Petero nawe yaravuze ati : «Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana kubw’iryo zina. » « Ubwo mutukwa babahora izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.» 1Petero 4:16, 14. INI 101.2

2️⃣ PAWULO NA BARINABA
🔰 Mu Itorero ryo mu Antiyokiya hariho abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba na Simoni witwaga Nigeru na Lukiyosi w’umunyakurene na Manayeni … na Sawuli. Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati: ‘Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umurimo mbahamagariye gukora.’ » Ibyak 13 :1, 2. Mbere yuko boherezwa nk’intumwa mu bapagani, izi ntumwa zeguriwe Imana binyuze mu kwiyiriza ubusa, gusenga no kurambikwaho ibiganza. Bityo Itorero ryabahawe uburenganzira, atari ubwo kwigisha ukuri gusa, ahubwo no kubatiza no kuyobora amatorero babifitiye uburenganzira busesuye bw’abavugabutumwa. INI 103.2

⏯️ Pawulo na Barinaba bari baratumwe n’Imana ubwayo, kandi umuhango wo kubarambikaho ibiganza nta bushobozi bushya byabongereyeho. Ibyo byerekanaga gusa ko umuntu ashyizwe mu murimo kandi byari uburyo bwo kuzirikana ububasha yari afite muri uwo murimo. Kubw’icyo gikorwa, umurimo w’Imana washyirwagaho ikimenyetso cy’Itorero. INI 103.4

⚠️ Iki gikorwa cyari gisobanuye ibintu bikomeye cyane ku Muyahudi. Igihe umugabo w’Umuyahudi yahaga imigisha abana be, yabarambikaga ibiganza ku mitwe mu buryo bw’icyubahiro. Igihe itungo ryabaga ryahiswemo ngo ritangweho igitambo, umutambyi yarirambikaga ibiganza ku mutwe. Ubwo Barinaba na Pawulo barambikwagaho ibiganza n’abagabura bo mu Itorero rya Antiyokiya, kubera icyo gikorwa, basabye Imana gusuka umugisha wayo ku ntumwa yari yaratoranyije, bayisaba kubafasha kurangiza umurimo wihariye yabashinze. INI 104.1

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUKORA UMURIMO WAWE DUSHIZE AMANGA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *