Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAKOZWE N’INTUMWA 12: HERODE ASHAKA KWICA PETERO, MARAYIKA ARAMUKIZA – Wicogora Mugenzi

IBYAKOZWE N’INTUMWA 12: HERODE ASHAKA KWICA PETERO, MARAYIKA ARAMUKIZA

Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’Ibyakozwe n’Intumwa uciye bugufi kandi usenga.

📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 12
[1] Nuko muri icyo gihe Umwami Herode afatira abo mu Itorero bamwe kubagirira nabi.
[2] Yicisha Yakobo inkota, mwene se wa Yohana.
[3] Abonye ko anejeje Abayuda, ariyongeza afata na Petero. Icyo gihe hari mu minsi y’imitsima idasembuwe.
[4] Amaze kumufata amushyira mu nzu y’imbohe, amuha abasirikare cumi na batandatu kumurinda bane bane, agira ngo azamushyire abantu Pasika ishize.
[5] Nuko Petero arindirwa mu nzu y’imbohe, ariko ab’Itorero bagira umwete wo kumusabira ku Mana.
[7] Nuko marayika w’Umwami Imana ahagarara aho, umucyo waka mu nzu, marayika akoma Petero mu mbavu aramukangura ati “Byuka n’ingoga.” Iminyururu imuva ku maboko iragwa.
[8] Marayika aramubwira ati “Kenyera ukwete inkweto zawe.” Abigenza atyo. Arongera aramubwira ati “Wifubike umwitero wawe, unkurikire.”
[11] Petero agaruye umutima aribwira ati “Noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode, ikankiza ibyo ubwoko bw’Abayuda bwategerezaga byose.”
[23] Ariko muri ako kanya marayika w’Umwami Imana aramukumbanya kuko adahaye Imana icyubahiro, aherako agwa inyo umwuka urahera.
[24] Ariko ijambo ry’Imana riragwira riramamara.

Ukundwa n’Imana gira isabato y’umunezero uturuka kuri Yesu Kristo, Umwami w’Isabato. Uwatabaye Petero igihe byari ngombwa nawe yiteguye kugutabara.

1️⃣ INTUMWA ZICWA, ABANDI BAFUNGWA KUBERA UBUTUMWA BWIZA
🔰 Herode amaze kwica Yakobo, yategetse ko Petero ashyirwa mu nzu y’imbohe ! Ibyo byanejeje abatambyi n’abayahudi! Birababaje cyane!

➡️ Igikorwa cya Herode cyo kwica Yakobo cyakiriwe neza n’Abayahudi nubwo bamwe bivovoteye uburyo yishwe mu ibanga, bavuga ko iyo yicirwa mu ruhame byari gutera ubwoba abizera n’ababashyigikiye. Bityo, Herode yarekeye Petero mu buroko, ashaka kuzanezeza Abayahudi yicira Petero mu ruhame. Nyamara haje gutangwa inama ko atari byiza kuzana iyo ntumwa yari inararibonye kugira ngo yicirwe imbere y’abo bantu bose bari bateraniye i Yerusalemu. Bagize ubwoba ko nagaragara imbere y’abantu agiye kwicwa byari gutuma abantu bamugirira impuhwe. (INI 93.4)

2️⃣ ABIZERA BASENGERA PETERO, MARAYIKA AFUNGURA INZU Y’IMBOHE
🔰 Petero amaze gufungwa, abizera ntibasigariye aho, ahubwo bahuje imitima basengera Petero!

➡️ Umunsi wo kwicwa kwa Petero waje kwemezwa, nyamara kugeza icyo gihe abizera bakerekeza amasengesho yabo mu ijuru, kandi igihe bashyiraga umuhati wabo wose mu gusenga babishyizeho umutima basaba gutabarwa, abamarayika b’Imana bari barinze intumwa yari ifunzwe. (INI 94.3)

➡️ Hari mu ijoro ribanziriza umunsi wari wateganyijwe ko Petero ari bwicwe. Umumarayika w’umunyambaraga yoherejwe avuye mu ijuru ngo aze kurokora Petero. Inzugi zikomeye zari zikingiranye umuziranenge w’Imana zafungutse nta bufasha bw’amaboko y’umuntu butanzwe. Umumarayika w’Isumbabyose yarinjiye maze inzugi zongera kwifunga zidasakuje. Yinjiye muri ako kumba maze asanga Petero aryamye asinziriye mu mahoro yahabwaga n’ibyiringiro yari afite. INI 95.1

➡️ Umucyo wari ugose umumarayika wuzuye ako kumba ariko ntiwabasha gukangura Petero. Ntiyigeze akanguka bihagije kugira ngo abone uko icyumba arimo kimurikirwa n’umucyo mvajuru ndetse ngo anabone umumarayika uhagaze imbere ye afite ubwiza butagereranywa. Yakomeje gusinzira kugeza ubwo yumvise umumarayika amukoraho akamubwira ati, « Byuka n’ingoga ». Yumviye ibyo umumarayika amubwiye nta kubitekerezaho. Ubwo yabyukaga yazamuye amaboko ye maze yumva iminyururu yavuye ku maboko ye. (INI 95.2)

3️⃣ IMANA YARATABAYE
🔰 Isengesho abakristo basenze, Imana yararyumvise, irokora Petero, imukura mu nzu y’imbohe.

➡️Ugusurwa n’umumarayika kwa bariya bantu kwari gukwiye gutera imbaraga n’ubutwari umukozi w’Imana. Muri iki gihe nk’uko byari biri mu gihe cy’intumwa, intumwa zivuye mu ijuru zikwiragira ku isi hose zihumuriza abafite umubabaro, zikarinda abatari bihana kandi zikagarurira Kristo abantu. Ntidushobora kubona izo ntumwa amaso ku maso, nyamara zibana natwe, zikatuyobora kandi zikaturinda. (INI 98.6)

🛐 MANA TURINDE GUTINYA ABADUTOTEZA, DUHORE URUHANDE RWACU, ARIRWO KWIZERA🙏

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *