Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 11.
[1] Intumwa na bene Data bari i Yudaya bumvise yuko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana,
[2] nuko Petero azamutse i Yerusalemu abo mu bakebwe bajya impaka na we bati
[3] “Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo?”
[4] Petero aterura amagambo, abibasobanurira uko bikurikirana ati
[5] “Nari mu mudugudu witwa Yopa nsenga, nerekwa nko mu nzozi ikintu gisa n’umwenda w’umukomahasi kimanuka kivuye mu ijuru, gifashwe ku binyita bine kinzaho.
[6] Ndagitumbira ndacyitegereza, mbonamo ibigenza amaguru ane byo mu isi, n’inyamaswa z’inkazi, n’ibikururuka hasi, n’ibiguruka mu kirere.
[9] Maze ijwi rivugiye mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti ‘Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.’
[16] Nibuka rya jambo ry’Umwami Yesu, iryo yavugaga ati ‘Yohana yababatirishaga amazi, ariko mwebweho muzabatirishwa Umwuka Wera.’
[18] Bumvise ibyo barihorera, bahimbaza Imana bati “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo na bo bahabwe ubugingo.”
[19] Nuko abatatanijwe n’akarengane katewe n’ibya Sitefano bagera i Foyinike n’i Kupuro no muri Antiyokiya, ari nta wundi babwira ijambo keretse Abayuda bonyine.
[20] Ariko bamwe muri bo b’i Kupuro n’ab’i Kurene bageze muri Antiyokiya, bavugana n’Abagiriki na bo bababwira ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu.
[25] Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli,
[26] amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana asabe mu mutima wawe. Ubutumwa bugera ku banyamahanga, natwe turimo.
1️⃣ PETERO YISOBANURA KO YAGIYE MU BANYAMAHANGA (ABATAKEBWE)
🔰 Nk’uko twabibonye mu iyerekwa Petero yagize mu gice cya 10 cy’Ibyakozwe n’Intumwa, byabaye ngombwa ko yiregura ku bakristo b’abayuda.
➡️ Igihe abavandimwe ba Petero muri Kristo b’i Yudaya bumvaga ko yagiye mu nzu y’umunyamahanga kandi akabwiriza abari bahateraniye, byarabatangaje kandi bibatera ikimwaro. Bagize ubwoba ko ubwo buryo, bwagaragaraga kuri bo nko kwigerezaho, buzagira ingaruka mu kuvuguruza inyigisho ze. Bongeye guhura na Petero, baramugaye bikomeye, baramubwira bati: ” Ko wagendereye abatakebwe, ugasangira na bo ?”Ibyak 11:3. (INI 92.1)
➡️ Petero abasobanurira uko byagenze byose. Yabatekerereje ibyamubayeho byerekeranye n’iyerekwa; abamenyesha ko ryamubuzaga kongera gukurikiza umuhango watandukanyaga abakebwe n’abatakebwe no gufata abanyamahanga nk’abantu banduye. Yababwiye kandi itegeko yahwe ryo kujya ku banyamahanga, ababwira ibyo kuza kw’intumwa, iby’urugendo rw’i Kayisariya ndetse n’uko yahuye na Koruneliyo. Yongeye kubatekerereza ibyo yavuganye n’umuyobozi watwaraga abasirikare ijana aho uyu musirikare yari yaramubwiye iby’iyerekwa yari yarategekewemo gutuma kuri kuri Petero. (INI 92.2)
2️⃣ URWIKEKWE RWAKUWEHO
🔰 Abakristo b’abayuda bamaze gusobanukirwa, bemeye badashidikanya ko ubutumwa bwiza bukwiye kwamamaza ku Isi yose.
➡️ Bumvise ibyo Petero avuze, baracecetse. Bamaze kwemera ko ibyo Petero ababwiye byari bihuje no gusohora kw’imigambi y’Imana, kandi ko imyumvire yabo no kwitarura abandi byari bihabanye n’inyigisho y’ubutumwa bwiza, bahimbaje Imana bati: “Nuko noneho Imana ihaye n’abanyamahanga kwihana, kugira ngo nabo bahabwe ubugingo.” Ibyak 11:18. INI 92.4
➡️ Bityo nta mpaka zibayeho, urwikekwe rwakuweho, guheza abandi kwari kwarashyizweho n’umuco wabaye akarande byararetswe kandi ubutumwa bwiza bufungurirwa inzira kugira ngo bwamamazwe mu banyamahanga. (INI 92.5)
➡️ Ku rundi ruhande Barnaba na Sawuli nabo bajyanye ubutumwa bwiza muri Antiyokiya. Im. 24-26 – (24)Kuko Barinaba yari umunyangesonziza, wuzuye Umwuka Wera no kwizera. Abantu benshi bongererwa Umwami Yesu. (25) Bukeye avayo ajya i Taruso gushaka Sawuli, (26) amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.
Ubutumwa bukomeza kwamazwa ku isi yose, natwe butugeraho.
🛐 SHIMWA MANA KO WATANZE MWUKA WERA NGO INTUMWA ZAMAMAZE UBUTUMWA BWIZA, NATWE BUTUGERAHO
Wicogora mugenzi.