Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 10:
[1] Hariho umuntu w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w’abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana.
[2] Yari umuntu w’umunyadini wubahana Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.
[3] Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w’Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y’umunsi, aramuhamagara ati”Koruneliyo.”
[4] Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati”Ni iki Mwami?” Aramusubiza ati”Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana.
[9] Bukeye bw’aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y’inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu.
[10] Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk’urota
[11] abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n’umwenda w’umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi.
[12] Harimo inyamaswa z’amoko yose zigenza amaguru ane, n’ibikururuka hasi byose, n’ibiguruka mu kirere byose.
[13] Ijwi riramubwira riti”Haguruka Petero, ubage urye.”
[14] Petero ati”Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
[15] Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti”Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.”
[16] Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; ibyo bitero yeretswe muri iki gice birimo inyamaswa zizira ni ubuhanuzi busobanura ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo ko mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.” Ibyak 10:34, 35. INI 90.4
1️⃣ GUSHAKISHA UKURI
🔰 Igihe Petero yari akiri i Yopa, niho yahamagawe n’Imana ngo ajye i Kayisariya kwa Koruneliyo kumubwira ubutumwa bwiza. INI 86.5
⏯️ Koruneliyo yari umusirikari w’Umuroma wayoboraga abasirikare 100, Uko yitwaraga ku bandi byari umugisha ku bantu bose yahuraga nabo. Ibyanditswe bimuvuga nk’umuntu “w’umunyadini wubahaga Imana n’abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba.” Ibyak 10:2. INI 86.6
⏯️ Nubwo Koruneliyo yizeraga ibyo ubuhanuzi bwavugaga kandi akaba yari ategereje kuza kwa Mesiya, ntabwo yari azi ubutumwa bwiza nk’uko bwahishuriwe mu mibereho no mu rupfu bya Kristo. Ntabwo yari umwizera wo mu idini y’Abayahudi kandi abigisha bakuru bamubonaga nk’umupagani wanduye. Nyamara Imana yitegereza, ya yindi yavuze kuri Aburahamu iti, “ndamuzi”, yari izi na Koruneliyo maze imwoherereza ubutumwa buvuye mu ijuru. INI 87.2
⏯️ Igihe Koruneliyo yasengaga, umumarayika yaramubonekeye. Ubwo umumarayika yamuhamagaraga mu izina, yagize ubwoba ariko amenya ko iyo ntumwa ivuye ku Mana maze aravuga ati: “Ni iki Mwami?” Ibyak 10:4. Umumarayika aramusubiza ati: “Gusenga kwawe n’ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y’Imana. Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. Acumbitse kwa Simoni w’umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw’inyanja.” Ibyak 10:4-6. INI 87.3
2️⃣ IMANA ITAROBANURA KU BUTONI
🔰 Imana yateguye Koruneliyo kandi itegura Petero, bombi baba ibikoresho byayo bizima. Igihe Koruneliyo yatimiraga Petero kuza iwe yatumiye ab’umuryango we n’incuti ze za hafi.” kugira ngo nabo bumve ubutumwa bwiza bwabwirizwaga. Petero ahageze yasanze itsinda rinini rifite amatsiko yo kumva ibyo ababwira. INI 90.1
⏯️ Mumuco w’Abayahudi byari binyuranyije n’amategeko ko Abayahudi basabana n’abanyamahanga; bityo gukora ibyo byabaga ari ikizira; ariko noneho Imana yari yamaze kubwira Petero atagira umuntu yita ikizira cyangwa igihumanya. Ibyak 10:28,29. INI 90.2
✳️ Koruneliyo abatekerereza ibyamubayeho n’amagambo y’umumarayika aherako asoza agira ati: “Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y’Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.” Ibyak 10:33. INI 90.3
⚠️Iryo koraniro ry’abantu bari bateze amatwi batuje, intumwa Petero yababwirije Kristo: imibereho ye, ibitangaza bye, kugambanirwa kwe no kubambwa, umuzuko we no kujyanwa mu ijuru, ndetse n’umurimo akora mu ijuru nk’umuvugizi n’umurengezi w’abantu. Ubwo Petero yerekezaga abari aho kuri Yesu nk’ibyiringiro byonyine by’umunyabyaha, nawe ubwe yasobanukiwe mu buryo byuzuye ubusobanuro bw’iyerekwa yari yagize maze umutima we ugurumanishwa n’umwuka w’ukuri yababwiraga. INI 90.5
3️⃣ ABANYAMAHANGA BAHABWA UMWUKA WERA
🔰 Uwo mwanya, ikiganiro cyarogowe no kumanuka kwa Mwuka Muziranenge. “Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n’abanyamahanga nabo bahawe Umwuka Wera, akaba abasutsweho; kuko bumvise bavuga izindi ndimi, bahimbaza Imana.” INI 90.6
✳️ Maze Petero arababwira ati: “Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?” Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo.”Ibyak 10:44-48. INI 91.1
🛐 DATA MWIZA DUSUKIRE MWUKA WERA KUGIRANGO TUBASHE KUYOBORWA NAWE🙏
Wicogora mugenzi.
Amena
Amen Imana yacu ihimbarizwe ko itarobanura kubutoni nikigaragarako umuntu numwe mubumana bwayo .