Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAKOZWE N’INTUMWA 9: YESU ABONEKERA SAWULI, PETERO AKIZA AKANAZURA UWAPFUYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 9:
[1] Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
[2] amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
[3] Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.
[4] Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”
[5] Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.
[8] Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.
[9] Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.
[11] Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
[12] Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”
[17] Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.”
[27] Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.
[34] Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka.
[40] Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana asabe mu mutima wawe. Uwatotezaga abakristo ahinduka umwigishwa wa Yesu.
1️⃣ YESU ABONEKERA SAWULI AJYA GUTOREZA UBWOKO BW’IMANA
🔰 Um. 3 – Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.

➡️ Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe, saa sita, igihe abagenzi bananiwe bari hafi kugera i Damasi, bitegerezaga imirima irumbuka n’ubusitani bwiza byuhirwaga n’utugezi twavaga mu misozi ihakikije. Nyuma y’urugendo rurerure kandi rugoye, ibyo bitegerezaga byabasubizagamo intege. Igihe Sawuli n’abo bari kumwe barebaga icyo kibaya cyiza n’umugi wari aho, byaratunguranye nk’uko yaje kubivuga ati, ” Nkigenda ku manywa y’ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru, urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana.” (Ibyak 26:13). Uwo mucyo wararabagiranaga cyane ku buryo amaso y’umuntu atashoboraga kuwihanganira. Ubuhumyi n’ubwoba bifata Sawuli yikubita hasi yubamye. (INI 75.1)

➡️ Igihe umucyo wari ukibagose, Sawuli yumvise ijwi rimubwira mu giheburayo riti: “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Arasubiza ati: “Uri nde Mwami? Umwami aransubiza ati: “Ndi Yesu uwo urenganya: Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.” Ibyak 26:14,15. (INI 75.2)

2️⃣ SAWULI YIZERA YESU
🔰 Nyamara Sawuli we yasobanukiwe n’amagambo yavuzwe, kandi ahishurirwa Uwavugaga- ari we Mwana w’Imana. Muri uwo Muntu w’icyubahiro wari umuhagaze imbere, Sawuli yabonyemo Uwabambwe. Ishusho yo mu maso h’Umukiza yiyanditse mu mutima wa Sawuli ubutazongera guhanagurika. Amagambo yabwiwe yakomye ku mutima we afite imbaraga ikomeye. Yamurikiwe n’umucyo utangaje wageze aho umwijima wari wihishe mu mutima we. Uwo mucyo wahishuye ubujiji n’amakosa byo mu mibereho ye ya kera unamwereka uko akeneye kumurikirwa na Mwuka Muziranenge. (INI 75.3)

➡️ Sawuli, nyuma yo kwizera Yesu, umucyo waramuhumishije, amara iminsi itatu ahumye. Icyo gihe ntiyagipfushije ubusa, yakimaze yihereranye n’Imana, asenga. Amasengesho y’uwo mufarisayo wicuzaga ntiyapfuye ubusa. Intekerezo ze n’umutima we byahinduwe n’ubuntu mvajuru kandi impano z’ubwenge yari afite zomatana n’imigambi ihoraho y’Imana. Kristo n’ubutungane bwe byamurutiye isi yose. (INI 78.3)

3️⃣ PETERO AKIZA AYINEYA, AZURA TABITA
🔰 Nyuma yo gusubira mu ijuru kwa Yesu no guhabwa Mwuka Wera kw’Intumwa, bamamaje ubutumwa bwiza, banakora ibitangaza. Bwimwe muri ibyo bitangaza; Petero yakijije Ayineya anazura Tabita wahimbwe Dorukasi.

➡️ Mu rugendo rwe rw’ibwirizabutumwa, intumwa Petero yasuye abizera b’i Luda. Aha niho yakirije Ayineya wari umaze imyaka munani mu buriri bwe yararemaye. Petero yaramubwiye ati: “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka, wisasire.” “Uwo mwanya arahaguruka. Abatuye i Luda n’i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.”Ibyak 9:34, 35. (INI 86.1)

➡️ Ubwo Petero yarebaga umubabaro wabo umutima we wuzuye impuhwe. Yahereyeko asaba ko incuti za Doruka zari mu cyumba zimuririra zasohoka. Yarapfukamye asaba yinginga Imana gusubiza Doruka ubuzima n’amagara mazima. Yahindukiriye intumbi aravuga ati: “Tabita haguruka. Arambura amaso, abonye Petero, arabyuka aricara” Ibyak 9:40. Doruka yari yarakoreye Itorero umurimo ukomeye cyane maze Imana ibona ko ari byiza kumuzura kugira ngo ubuhanga n’imbaraga ze bikomeze kubera abandi umugisha kandi kugira ngo muri uku kwigaragaza kw’imbaraga yayo bitere umurimo wa Kristo kugira imbaraga. (INI 86.4)

➡️ Igihe wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umwami n’Umukiza wawe, ntukwiye kubyihererana, ahubwo ubibwira n’abandi, mugafatanya urugendo rujya mu ijuru.

🛐MWUKA WERA TWUZURE, TUBWIRE ABANDI INZIRA Y’AGAKIZA

Wicogora mugenzi.

One thought on “IBYAKOZWE N’INTUMWA 9: YESU ABONEKERA SAWULI, PETERO AKIZA AKANAZURA UWAPFUYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *