Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
IBYAKOZWE N’INTUMWA 8: UBUTUMWA BWIZA I SAMARIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.

📖 *IBYAKOZWE N’INTUMWA 8:
[1] Uhereye uwo munsi haduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse intumwa.
[2] Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane.
[3] Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe.
[4] Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana.

[5[ Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.
[6] Ab’aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n’umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.
[7] Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n’abari baremaye n’abacumbagira benshi barakizwa.
[8] Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.

🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; nubwo habayeho akarengane ariko umurimo wo kubwiriza ubutumwa wakomeje kugera ku ntsinzi.

1️⃣ UBUTUMWA BWIZA I SAMARIYA

🔰Nyuma y’urupfu rwa Sitefano muri Yerusalemu hadutse itotezwa rikomeye ryibasiye abemeye Kristo ku buryo “ bose batataniye mu bihugu by’ i Yudaya n’i Samariya.” “Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero, no kuryonona cyane; akinjira mu mazu yose, agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe.” Ku byerekeye ibi bikorwa by’ubugome, nyuma y’aho yaje kuvuga ati, “Ubwanjye nibwiraga ko nkwiriye gukora byinshi birwanya izina rya Yesu w’i Nazareti.
No kubikora nabikoreraga i Yerusalemu, ngashyira abera benshi mu mazu y’imbohe,…No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi, nkabahata gutuka Yesu; kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, ni cyo cyanteraga kubarenganiriza no mu midugudu y’abanyamahanga.” Ibyak 26:9-11.

⏯️ Bigaragarira mu magambo yavuzwe na Sawuli ko Sitefano atari we wenyine wishwe. “Kandi uko babicaga nemeraga ko babica”. Ibyak 26:10. INI 68.1

2️⃣ UMURIMO WAGEZE KU NSINZI IKOMEYE
🔰 Igihe batatanywaga n’akarengane bagiye buzujwe umwete wo kwamamaza ubutumwa. Basobanukiwe inshingano bafite ku murimo bahamagariwe. Bamenye ko mu biganza byabo bahafite umutsima w’ubugingo isi yari isonzeye; kandi bahatwaga n’urukundo rwa Kristo kugira ngo bamanyurire uwo mutsima abari bawukeneye bose. Uwiteka yabakoreragamo. Aho bajyaga hose abarwayi barakizwaga kandi abakene bakabwirizwa ubutumwa bwiza. INI 69.4

⏯️ Filipo umwe mu badiyakoni barindwi nawe yari mu birukanwe i Yerusalemu. ” Filipo aramanuka, ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo. Ab’aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n’umutima uhuye, bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga. Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni, babavamo basakuza cyane; n’abari baremaye, n’abacumbagira benshi barakizwa. Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu.”Ibyak 8:5-8. INI 70.1

⏯️ Ubutumwa Kristo yari yarabwiye umunyasamariyakazi uwo bari baraganiriye ku iriba rya Yakobo bwari bwareze imbuto. Amaze kumva amagambo ya Yesu, uwo mugore yari yarasanze abatuye uwo mugi avuga ati, ” Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo.” Abantu bajyanye n’uwo mugore, bumva Yesu maze baramwizera. Bifuje cyane kumva ibindi yababwira maze baramwinginga ngo agumane nabo. Yamaranye nabo iminsi ibiri, maze “hizera abandi benshi baruta aba mbere, kuko biyumviye ijambo rye.” Yohana 4:29,41. INI 70.2

✳️ Filipo akiri i Samariya, yayobowe n’umumarayika w’Imana kugira ngo “ahaguruke agende yerekeje mu majyepfo, afate umuhanda uva i Yerusalemu ikajya i GazaFilipo yarahagurutse aragenda”Ibyak 8:26,27. Ntiyigeze yibaza kuri iryo hamagarwa cyangwa ngo ashidikanye kuko yari yarigishijwe uburyo bwo kumvira ubushake bw’Imana. INI 70.5

🔆 Ukundwa n’Imana ibyakurikiye uku kumvira ubushake bw’Imana bwaranze Filipo harimo ukubatizwa k’umunyetiyopiya w’inkone n’ibindi byinshi nawe wakwisomera. Nawe icyo usabwa ni ukugira ubushake gusa kuko Imana yo yiteguye kugukoesha

🛐 IMANA IKOMEYE KANDI IMANA Y’URUKUNDO, TUBASHISHE KWAKIRA IRARIKA RYAWE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “IBYAKOZWE N’INTUMWA 8: UBUTUMWA BWIZA I SAMARIYA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *