Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOHANA21: IMIBEREHO YA YESU NYUMA YO KUZUKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 21 cy’Ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28 UKWAKIRA 2024

📖 *YOHANA 21*

[1]Hanyuma y’ibyo Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya, yiyerekana atya:
[2]Simoni Petero na Toma witwa Didumo, na Natanayeli w’i Kana y’i Galilaya, na bene Zebedayo n’abandi bigishwa babiri bari bari kumwe.
[3]Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramubwira bati “Natwe turajyana nawe.” Barahaguruka bīkira mu bwato, ariko bakesha iryo joro ari nta cyo bafashe.
[4]Umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara mu kibaya cy’inyanja, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.
[5]Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?” Baramusubiza bati “Nta cyo.”
[6]Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
[7] Wa mwigishwa Yesu yakundaga abwira Petero ati “Ni Umwami Yesu.” Nuko Simoni Petero yumvise ko ari Umwami, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, yiroha mu nyanja.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Yesu ntiyaheranywe n’igituro; nyuma yo kuzuka kwe yakomeje kubonekera abigishwa ndetse arushaho kubakomeza. Umwizera wese ntazaheranwa n’igituro.

1️⃣YESU YIYEREKA ABIGISHWA KU NYANJA YA TIBERIYA

▶️Yesu yari yateganije guhura n’abigishwa be i Galileya, niyo mpamvu iminsi irindwi yo kwizihizamo umunsi mukuru wa Pasika ikirangira bahise bajyayo.Ariko ikirangira basubiye imuhira banezerewe, bagiye guhura n’Umukiza nk’uko yari yarabibategetse.

▶️Barindwi muri abo bigishwa nibo bari kumwe. bari bambaye imyambaro yoroheje yambarwaga n’abarobyi, mu bijyanye n’ubuhanuzi bwo ku isi bari abakene, nyamara bari abakire mubyo kumenya ukuli no kukugenderamo. Ntibari barigeze biga mu mashuli y’abahanuzi, nyamara bari baramaze imyaka itatu bigishwa n’umwigisha uruta abandi bose bigeze kubaho ku isi.Inyigisho ye yari yarabagize abakozi b’ikirenga b’abahanga kandi baboneye,bagombaga kuyobora abantu kukumenya ukuli.

❇️Igihe bari kuri iyo nyanja imitima yabo yari yuzuye ubwoba, kandi umuraba w’inkazi ubirukankana ngo ubarimbure. Yesu yari yagendesheje ibirenge hejuru y’amazi aje kubakiza.Aho niho ijambo rye ryacecekesheje umuraba. barambuye amaso bashobora kubona umwaro w’inyanja wari uteraniyeho abantu barenga ibihumbi icumi bagaburiwe bakijuta ibikomotse ku tugati n’udufi dutoya.
Hafi aho hari umugi wa Kapernawumu, ahantu hakorewe ibitangaza byinshi.
Igihe Abigishwa bitegerezaga ibyo bintu,intekerezo zabo zasabwe n’amagambo Umukiza yavuze n’ibikorwa yakoze.(UIB 550)

2️⃣GUHANGA YESU AMASO

🔰Petero arakebuka, abona umwigishwa Yesu yakundaga na we abakurikiye, ari we wari wariseguye igituza cya Yesu basangira nijoro akamubaza ati “Databuja, ni nde ugiye kukugambanira?”
Petero abonye uwo abaza Yesu ati “Mwami, uyu se azamera ate?”
Yesu aramusubiza ati “Niba nshaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki? Nkurikira.”(Umur 20-22)

▶️Yesu yari amaze umwanya muto agaruye Petero mu murimo maze aramubwira ati, “Nkurikira,Ahari kwari ugukurikira Yesu ku nkombe mu buryo bugaragara. Kandi ni ukubera ko Petero yahindukiye akareba Yohana nawe akurikiye Yesu.maze abaza ibyerekeye Yohana:”Mwami uyu azamera ate?”

⏩Mu kugarura Petero mu murimo Yesu yari yarahanuye uburyo Petero azapfa (Umut 18)bisa naho Petero yari afite amatsiko yerekeranye n’urupfu rwa Yohana nawe. Yesu yahaye intekerezo za Petero icyerekezo gishya cyo kumukurikira,adahagaritswe umutima ku wundi mwigishwa.

❇️Abantu bumvise nabi icyo Yesu yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ati,”Nkurikira”.Batekereje ko Yesu yashakaga kuvuga ati:”Niba ushaka ko agumaho kugeza aho nzazira, upfa iki?Nkurikira.

▶️Igitekerezo cyo guhanga amaso kuri Yesu, aho kuyahanga kubandi bantu, ni impamvu ikomeye mu cyigisho, Yesu niwe Mukiza wacu,byanze bikunze abantu bazaguhemukira, ndetse ahari bakubabaze.(Ibyig.by’ishuli ryo ku Isabato. 4.pge103)

1️⃣Kugeza icyo gihe, Petero yari yaramenye Kristo mu buryo bw’umubiri nk’uko ariko benshi bamuzi muri iki gihe.Nyamara ntabwo ubumenyi bwe bwagombaga kongera kugarukira aho. Ntabwo yongeye kumumenya nk’uko yari amuzi nk’uwifatanyije nawe mu bumuntu.Yari yaramukunze nk’umuntu nk’umwigisha watumwe n’Ijuru, ariko ubu bwo yamukundaga nk’Imana.

❇️Kuri Petero amagambo “Nkurikira “yari yuzuyemo inyigisho nyinshi. ntabwo icyo cyigisho cyarebanaga n’urupfu yagombaga gupfa, ahubwo cyanarebanaga na buri ntambwe y’imibereho ye.Kugeza icyo gihe Petero yari yarokamwe no kuba ntamwigendaho…..nyamara ntacyo yari gukura mu gutanga imbere Umwami we.Yesu yaramutegetse ati Nkurikira, Winsiga nibwo utazasakirana n’ingabo za satani uri wenyine. Nkurikira nkujye imbere, nibwo utazaneshwa n’umwanzi.

⁉️Yesu kwizera kwacu kandi Umukiza wacu, aravuga ati;” Nkurikira nkujye imbere, nibwo utazaneshwa n’umwanzi”. Uremera gukurikira Yesu ngo akuyobore?,ucike umwanzi ?Mwemerere niwe Mwami mwiza,Umushumba utazimiza. (UIB 554)

🛐 UHORAHO MANA YACU TUBASHISHE KUGUHANGA AMASO NIBWO TUZACIKA UMUBISHA

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *