Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’Ibyakozwe n’Intumwa usenga kandi uciye bugufi.
📖 IBYAKOZWE N’INTUMWA 3:
[1] Nuko Petero na Yohana barazamuka bajya mu rusengero mu gihe cyo gusenga, ari cyo saa cyenda.
[2] Hariho umuntu wavutse aremaye ibirenge, yarahekwaga agashyirwa ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza, kugira ngo asabirize abinjira mu rusengero.
[3] Abonye Petero na Yohana bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe.
[4] Petero na Yohana baramutumbira, Petero aramubwira ati”Uturebe.”
[5] Abitaho agira ngo hari icyo bamuha.
[6] Petero aramubwira ati”Ifeza n’izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende.”
[7] Maze amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera,
[12] Petero abibonye abaza abo bantu ati”Yemwe bagabo ba Isirayeli, ni iki gitumye mutangarira ibi? Mudutumbirira iki nk’aho ari imbaraga zacu cyangwa kubaha Imana kwacu, biduhaye kumugendesha?
[13] Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yashimishije Umugaragu wayo Yesu, uwo mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, amaze guca urubanza rwo kumurekura.
[14] Ariko mwihakana Uwera kandi Umukiranutsi, musaba ko bababohorera umwicanyi,
[15] nuko wa Mukuru w’ubugingo muramwica, ariko Imana iramuzura. Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo.
🔆 Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; imbaraga ya Mwuka wera yasukiwe intumwa yakomeje gutanga umusaruro kugeza n’uyu munsi. Isuzuma urebe niba nawe yarakugezeho.
1️⃣ KU IREMBO RY’URUSENGERO
🔰Abigishwa ba Kristo bari bazi neza ko ubwabo ntacyo bishoboreye. Mu kwicisha bugufi no gusenga bafatanyije intege nke zabo n’imbaraga ze, ubujiji bwabo n’ubwenge bwe, kuba ntacyo bari cyo n’ubuziranenge bwe, ubukene bwabo n’ubutunzi bwe budashira. Ubwo bari bamaze no guhabwa imbaraga ntibigeze bagingimiranya ngo be kujya mu murimo wa Shebuja. INI 40.1
⏯️ Hashize umwanya muto Mwuka Muziranenge amaze kubamanukira, na nyuma gato y’igihe bamaze basenga babikuye ku mutima, Petero na Yohana barazamutse bajya mu rusengero gusenga. Bageze ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza bahabona umuntu umugaye. INI 40.2
✳️ Gucika intege kwe kwateye intimba abantu bari bazi igihe yari amaze yifuza cyane gukizwa na Yesu, bityo buri munsi bamuzanaga ku rusengero kugira ngo abahisi n’abagenzi bamugirire impuhwe maze bagire utwo bamuha two kumufasha mu bukene bwe. Igihe Petero na Yohana bamunyuragaho, yabasabye amafaranga. Abigishwa bamurebanye impuhwe maze Petero aramubwira ati : «Uturebe. Abitaho agira ngo hari icyo bamuha. Petero aramubwira ati: ‘Ifeza n’izahabu nta byo mfite’. » Ubwo Petero yavugaga ubukene bwe, mu maso h’uwo muntu hacuze umwijima; nyamara hongera kurabagiranishwa n’ibyiringiro igihe Petero yakomezaga avuga ati : « Ahubwo icyo mfite ndakiguha. Mu Izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende. » Ibyak 3:4-6. INI 40.3
⏯️ Maze amufata ukuboko kw’iburyo, aramuhagurutsa: uwo mwanya ibirenge bye n’ubugombambari birakomera, arabandaduka, arahagarara, aratambuka, yinjirana nabo mu rusengero, atambuka yitera hejuru, ashima Imana. Abantu bose bobona agenda, ashima Imana; baramumenya ko ari we wajyaga yicara ku irembo ry’urusengero ryitwaga Ryiza asabiriza ngo bamuhe; barumirwa cyane, batangazwa n’ibimubayeho.” Ibyak 3:7-10. INI 40.4
2️⃣ IKIBWIRIZWA KIDAKEBAKEBA
🔰 Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni amahoro, ni amahoro’, ariko rero nta mahoro ariho. Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga. (Yeremiya 8:11;12)
⏯️ Mukibwirizwa cya Petero habayeho komora uruguma ataruciye hejuru! Yavuze ashize amanga kandi arasa ku ntego, agaragaza uburyo Pirato yashatse kurekura Yesu ariko bo bagashega ngo nabambwe bagahitamo kumugurana Umwicanyi Baraba.
✳️ Petero yongeye kuvuga ati : “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza, ituruka ku Mwami Imana” Ibyak 3:19. ”
Nuko abigishwa babwiriza iby’umuzuko wa Kristo. Abenshi muri abo bari babateze amatwi bari barategereje ubwo buhamya kandi bamaze kubwumva barizera. Ubu buhamya bwabibukije amagambo Yesu yari yaravuze maze baherako bifatanya n’abemeye Ubutumwa Bwiza. Imbuto Umukiza yari yarabibye yarameze kandi yera imbuto. Bakivugana n’abantu ” abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero, n’Abasadukayo, bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu.” Ibyak 4:1, 2. INI 41.4
⏯️ Imbaraga yakoresheje Petero na Yohana iracyahari nawe ubishatse wayihabwa kuko twarayisezeraniwe, icyo usabwa ni ukwemera kuba igikoresho.
🛐 DATA MWIZA SHIMIRWA IMIREMO YAWE ITANGAJE, TUBASHISHE KUBA IBIKORESHO BYAWE BY’UKURI🙏
Wicogora mugenzi.