Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
đ YOHANA 7
[3]Nuko bene se baramubwira bati âVa hano ujye i Yudaya, kugira ngo abigishwa bawe barebe imirimo ukora,
[4]kuko ari nta muntu ushaka kumenyekana wakorera ikintu mu rwihisho. Kuko ukora iyo mirimo, ngaho genda wiyereke abari mu isi bose!â
[5](Bene se babivugiye batyo kuko batamwizeraga).
[30]Nuko bashaka kumufata ariko ntihagira ubihangara, kuko igihe cye cyari kitarasohora.
[31]Nuko abantu benshi mu bahateraniye baramwizera bati âHarya Kristo naza, mugira ngo azakora ibimenyetso byinshi biruta ibyo uyu yakoze?â
[32]Abafarisayo bumva ibyo rubanda bamuvugira mu byongorerano, nuko abatambyi bakuru n’Abafarisayo batuma abasirikare ngo bamufate.
[45]Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati âMubujijwe n’iki kumuzana?â
[46]Abasirikare barabasubiza bati âYemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.â
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Yesu utarakiriwe n’umuryango we, ntiyakirwe n’abatambyi, wowe umwakire uyu munsi.
1ď¸âŁBENE SE NTIBAMWIZERA
đ°Bene se bavugwa aha n’abahungu ba Yosefu. Amagambo bamubwiye bagira ngo bamusesereze. Byari biremereye cyane Yesu, kuba abo mu muryango ba hafi, batarumvaga umurimo we. Bungaga mu by’abanzi be.
đšAriko Umukiza ntiyabashubije uko kumunnyega, ahubwo yababazwaga n’ubujiji bwabo akifuza cyane kuzabaha ubusobanuro butomoye bw’umurimo wamuzanye
(Manuscript 33, 1911).
âĄNtuwibwire ko abo mu muryango wawe bazagushyigikira nuhitamo Yesu umuramaje. Bashobora kuzakwita impezanguni, uwabuze ikindi akoraâŚ.
Nka Yesu ntuzarakare cg ngo ucike intege.
2ď¸âŁ YESU AJYA I YERUSALEMU MU MINSI MIKURU Y’INGANDO .
đ° Aha Yesu yasobanuye ko ibyo avuga biva ku Mana, ko atari inyigisho z’inzaduka, ahubwo zihuye neza n’ibyanditswe mu isezerano rya kera, ndetse n’amategeko ya “Mose”.
Ati ndavuga ukuri kwa kera kurokowe mu kinyoma, kukagaragazwa mu buryo bushya. (Manuscript 33, 1911).
âĄUkuri nikuvugwe. Bakurwanye kuvugwe. Twitonde kandi mbere yo guca imanza tubaze Bibiliya. Hato utarwanya Imana utabizi.
3ď¸âŁ NIKODEMU AVUGIRA YESU IMBERE Y’ABAFARISAYO
đ°Abasirikare bagezeyo bumvise ibyo avuga bagaruka ku babatumye batamuzanye bati:
â Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we .â
⥠âUwagambiriraga kukugiririra nabi ahindurwe n’ibikorwa byawe byiza, ndetse n’amagambo yawe meza.
âKandi nawe wemere kuva ku kibi wagambiriye, Umwuka Muziranenge nagukebura.đ¤ˇđžââ
đšIkigaragara ni uko ikiganiro Nikodemu yagiranye na Yesu kitapfuye ubusa. Nyuma yacyo yasubiye mu byanditswe yitonze, ahuza uko kuri n’inkuru nziza ya Yesu, umutima we uramwemera.
(5BC 1136.3)
đšAbatambyi bari barabeshywe na satani ngo Yesu yavukiye i Galilaya. Bamwe muri bo bari bazi ko yavukiye i Betelehemu baricecekeye, kugira ngo ikinyoma kidatakaza imbaraga zacyo (Manuscript 33, 1911).
âĄNi ubugwari burimbuza ndetse ni amakuba, kumenya ukuri kw’ijambo ry’Imana ariko ugatsimbarara ku kinyoma kubera inarijye, indonke, icyubahiro, gutinya gutakaza inshutiâŚ
â Nshuti Muvandimwe, guhora wumva ukuri kwa Bibiliya ugakomeza kwizera ikinyoma cy’umuntu runaka, ni uguta igihe kandi ari ingenzi. Ntihazagire ikikubuza kwemera ukuri no kukugenderamo, igihe cyose guhamanya n’ibyanditswe byera.
đMANA TUBASHISHE KWITORANYIRIZA UWO DUKWIRIYE GUKORERA.
Wicogora Mugenzi
Amen đ