Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOHANA 17: YESU ASABIRA ABIGISHWA BE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 24 UKWAKIRA 2024
📖 YOHANA 17

[1]Yesu amaze kuvuga ibyo, yubura amaso areba mu ijuru ati “Data, igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akūbahishe,
[2]nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho.
[3]Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.
[4] Nakūbahishije mu isi, kuko narangije umurimo wampaye gukora.
[5]Na none Data, imbere yawe unyubahirishe cya cyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itararemwa.
[6]“Abo wampaye mu isi mbamenyesheje izina ryawe. Bari abawe urabampa, none dore bitondeye ijambo ryawe.
[7]None bamenye yuko ibyo wampaye byose byaturutse kuri wowe
[8]kuko amagambo wampaye nayabahaye na bo bakayemera, bakamenya by’ukuri ko naturutse kuri wowe, bakizera kandi ko ari wowe wantumye.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, Yesu yabaga mu bushake bwa Se, kandi ubwo yari mu murimo we, yakoze byose yagombaga gukora, nawe se uri mu murimo wa So,ku buryo ukubona abona usa n’uwo yatumye?

1️⃣YAJE KUMENYEKANISHA DATA

▶️Yesu yashohoje ikiganiro cye akoresheje amagambo akomeye kandi yuzuye ibyiringiro. hanyuma asengera abigishwa be afite umutima uremereye cyane, yubura amaso ye areba mu ijuru, aravuga ati, “Data igihe kirasohoye, ubahiriza Umwana wawe ngo Umwana akubahishe, nk’uko wamuhaye ubutware ku bantu bose, kugira ngo abo wamuhaye bose abahe ubugingo buhoraho. Ubu nibwo bugingo buhoraho ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuli yonyine, bakamenya n’uwo watumye ariwe Yesu Kristo.”

➡️Kristo yari arangije umurimo yahawe gukora. Yari yarahesheje Imana ikuzo ku isi. Yari yarerekanye izina rya Se.Yari yaramaze gukoranya abazakomeza umurimo we ku isi.Hanyuma aravuga ati,”Kandi nubahirijwe muri bo. Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho njye ndaza kuri wowe.Data wera ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.(UIB 463.)

2️⃣ISENGESHO RYA YESU

▶️Igice cya 17 cya Yohana rimwe na rimwe cyitwa isengesho ry’ubutambyi bukuru bwa Yesu.gikubiyemo ijambo ryo gusezera. Yesu yaje ku isi kugira ngo abantu bose babashe kubaturwa, bongere bagarurirwe isano bari basanzwe bafitanye n’Imana.

❇️Yakoze ibimenyetso Imana yari yaramuhaye gukora, mu magambo no mu bikorwa, yamenyesheje abantu Imana.(Ibyigisho by’ishuli ryo ku Isabato pge 90)

🔰“Ndabasabira. Sinsabira ab’isi, ahubwo ndasabira abo wampaye kuko ari abawe,
Jye sinkiri mu isi ariko bo bari mu isi, naho jye ndaza kuri wowe. Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.
Nkiri kumwe na bo, nabarindiraga mu izina ryawe wampaye. Narabarinze, muri bo nta muntu wabuze ngo arimbuke, keretse umwana wo kurimbuka ngo ibyanditswe bisohore.(Umur 9,11na 12

❇️Mu ijwi ndetse mu rurimi rw’ufite ubuyobozi bw’ijuru, Kristo yashyize mu biganza bya Se Itorero yitoranirije. We nk’Umutambyi mukuru wejejwe, yasabiye abantu be. We nk’Umwungeri ukomeye yakoranirije intama ze mu gicucu cy’Isumbabyose, azikoraniriza mu bwugamo bukomeye kandi butekanye. We ubwe yari agitegereje intambara iheruka na satani, maze atera intambwe ajya kuyirwana. (UIB 464.2)

▶️Ubwo Yesu yari hafi kuva kuri iyi si, yifuje kongera kugaragariza abantu urukundo akunda abigishwa be. yashakaga ko basobanukirwa isano yari hagati Ye na Se ndetse na Mwuka wera nk’uko na we yari ayifite.

3️⃣ YESU ASABIRA ABAZAMWIZERA BAKIZERA N’IJAMBO RYE

🔰Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi.
Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.
Ubereshe ukuri: ijambo ryawe ni ryo kuri.
Uko wantumye mu isi nanjye ni ko nabatumye mu isi,
“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo,
Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.
Jyewe mbe muri bo nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.
“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.(Umur 15-24)

▶️Yesu yakomeje gusabira itorero kuri Se ari na ko arisaba gukomera ku ijambo rye ryo kuli kudakebakeba, kugira ngo bezwe rwose kuko nawe yari Uwera.

⁉️Nawe uraburirwa, wahawe ijambo ry’Imana ngo rikuyobore,Yohana akomeza abivuga ati umwuka ni we utanga ubugingo, umubiri ntacyo umaze. Amagambo mbabwiye ni yo Mwuka kandi ni yo bugingo.(Yoh 6,63)
Emerera Mwuka wera akuyobore mu ijambo maze ubugingo wateguriwe n’Umwami wacu bube ubwanjye na we bikitwa none.

🛐 UHORAHO MANA NZIZA NK’UKO URI UMWE NA YESU TUBASHISHE KUBA UMWE NA WE KUKO ARI WE CYUNGO KIDUHUZA NAWE

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *