Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOHANA 16: UMURIMO WA MWUKA W’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 22 UKWAKIRA 2024
📖 YOHANA 16
[1] “Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha.
[2] Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo.
[3] Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

[4] Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.”Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe.
[5] Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’
[6] Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.
[7] “Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

[20] Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero.
[21] Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi.
[22] Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.
[23] Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

🔆Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa nayo abe muri wowe; Imana Umwuka wera, yafatanyije n’Imana Data n’Imana Umwana mu gikorwa cyo kurema, kwigira umuntu kwa Yesu no gucungura.

1️⃣ UMURIMO WA MWUKA W’IMANA
🔰 Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka (Yohana 16:8)

⏯️ Yohani yaranditse ati “ ariko ubwo Umwuka wera yari ataraza, kuko Yesu yari atarahabwa ubwiza bwe”(Yohani 7:39).

♦️ Kwemerwa kw’igitambo cya Kristo kwagombaga kubanziriza gusukwa kw’Umwuka wera. Ibihe bishya byatangiye ubwo Umucunguzi w’umuneshi yicaraga ku ntebe mu ijuru.Ubwo ni bwo yasutse Umwuka wera atagabanyije.Petero avuga ko amaze “kwicazwa iburyo bw’Imana”, yasukiye umwuka wera abigishwa bari abigishwa bari bategereje iryo sukwa bahuje umutima kandi bihanganiye mu masengesho. (Ibyakozwe 1:5,14; 2:23)). Ku munsi wa Pentekoti, iminsi 50 nyuma yo kubambwa kwa Kristo, ibihe bishya byatangiranye n’imbaraga zose ziranga Umwuka. “Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane,ukwira inzu bari bicayemo[…] nuko bose buzuzwa Umwuka wera” (Ibyakozwe 2:2-4).

⏯️ Umurimo wa Yesu n’uw’Umwuka wera byaruzuzanyaga. Umwuka wera ntiyashoboraga gutangwa mbere y’uko Yesu arangiza umurimo we. Kandi Yesu na we yabyawe n’Umwuka wera (Matayo 1:8-21), abatizwa n’Umwuka (Mariko 1:9,10), ayoborwa n’Umwuka (Luka 4:1). Akoreshwa ibitangaza n’Umwuka (Matayo 12:24-32), nuko yitanga ku musaraba ku bw’Umwuka (Abaheburayo 9:14-15), azuka ku bw’Umwuka (Abaroma 8:11).

⏯️ Yesu yabaye uwa mbere mu kuzuzwa Umwuka wera. Kandi ikinejeje ni uko Umwami wacu ashaka gusukira Umwuka we abantu bose bafite ubushake bwo kumusanga.
Kristo yitaga Umwuka wera “Umwuka w’ukuri”(Yohani 14:17; 15:26; 16:13). Yagombaga kutwibutsa ibyo Yesu yavuze byose (Yohana 14:26) no kutuyobora “mu kuri kose”(Yohani 16:13).Ubutumwa bwe buhamya Yesu Kristo (Yohani 15:26).Yesu yaravuze ati “ntazavuga kubwe, ahubwo ibyo azumva byose ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.Uwo azanyubahiriza kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” (Yohani 16:13,14)

2️⃣ AKABABARO KAZASIMBURWA N’IBYISHIMO
🔰Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab’isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. (Yohana 16:20)

✳️ Pawulo abivuga neza ati:” Mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa” (Abaroma 8: 18).

⏯️Yesu nagaruka, azajyana abamukurikiye mu ijuru, mu mazu yabateguriye muri Yerusalemu nshya. Nk’uko byagendekeye Mose n’Abisiraeli, abacunguwe bazuzura ibyishimo, baririmbe gucungurwa kwabo “indirimbo ya Mose, imbata y’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’Intama, bati Mwami Imana ishobora byose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje.Mugaba w’amahanga, inzira zawe ni izo gukirankuka n’ukuri” (Ibyah 15:3).

⏯️ Mu gihe cy’imyaka igihumbi nibwo Kristo azuza isezerano rye ku baneshi “ubutware bwo gutwara amahanga yose (Ibyah 2:26). Danieli yeretswe ko nyuma yo gutsindwa kw’abanzi ba Kristo “Ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru buzahabwa abera b’isumba byose” (Danieli 7:27)
Abazazurwa na Kristo ku muzuko wa wa mbere bazimana na we imyaka igihumbi (Ibyah 20:4).
Ariko se ni mu buhe buryo bwavuzwe ko abera bazima kandi bazaba bari mw’ijuru n’inkozi z’ibibi zizaba zitakiriho ? Ubutware bwabo buzaba kugira uruhare mu murimo w’ingenzi wa Kristo wo kuyobora.

🛐 UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHA TUBASHISHE KUZIMANA NAWE MU BWAMI BUTAZAHANGUKA

Wicogora mugenzi

One thought on “YOHANA 16: UMURIMO WA MWUKA W’IMANA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *