Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 25 UKWAKIRA 2024
📖 YOHANA 18
[1]Yesu amaze kuvuga ayo magambo asohokana n’abigishwa be, yambuka umugezi witwa Kidironi, hariho agashyamba akajyanamo n’abigishwa be.
[2]Kandi na Yuda umugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yahajyanaga n’abigishwa be kenshi.
[3]Nuko Yuda amaze guhabwa ingabo z’abasirikare n’abagaragu b’abatambyi bakuru n’ab’Abafarisayo, ajyayo afite amatabaza n’imuri n’intwaro.
[4]Yesu amenye ibyenda kumubaho byose, arabasanganira arababaza ati “Murashaka nde?”
[5]Baramusubiza bati “Ni Yesu w’i Nazareti.” Arababwira ati “Ni jye.” Na Yuda umugambanira yari ahagararanye na bo.
[6]Amaze kubabwira ati “Ni jye”, bagenza imigongo bagwa hasi.
[7]Nuko yongera kubabaza ati “Murashaka nde?” Bati “Ni Yesu w’i Nazareti.”
[8]Yesu arabasubiza ati “Mbabwiye ko ari jye. Nuko rero niba ari jye mushaka mureke aba bagende.”
[9]Yabivugiye atyo kugira ngo rya jambo yavuze risohore, ngo “Mu bo wampaye sinabuzeho n’umwe.”
[10]Nuko Simoni Petero yari afite inkota, arayikura ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Maluko.
[11]Nuko Yesu abwira Petero ati “Subiza inkota mu rwubati rwayo, mbese igikombe Data ampaye ne kukinyweraho?”
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe,
1️⃣ IJORO RY’UMUBABARO
▶️Yesu yari yakomeje kuganira n’abigishwa be, kandi abagira inama, ariko ubwo begerezaga Getsemani, Yesu yagize ituze ryinshi.
Yari asanzwe agera i Getsemani mu mwiherero no gusenga, ariko ntiyaba afite umutima wuzuye agahinda kenshi nk’ako yari afite iri joro ry’umubabaro we uheruka…..
▶️Ubwo bari begereje ubusitani bw’i Getsemani, abigishwa be babonye impinduka yabaye ku mwigishwa wabo. Bari batarigeze na rimwe babona ababaye kandi atuje bene ako kageni.Uko yigiraga imbere umubabaro we wakomeje kuba mwinshi.ariko ntibatinyutse kumubaza icyabimuteraga, yagendaga adandabirana nk’uwenda kugwa.
❇️Ageze muri ubwo busitani abigishwa be bashyatse aho yajyaga akunda kuruhukira, kugira ngo umwigisha wabo aruhuke. Ariko buri ntambwe yateraga yari imuruhije cyane, yaranihaga cyane nkaho yikoreye umutwaro umuremereye. Inshuro ebyili zose abo bari kumwe baramusegasiye,iyo bitaba bityo yashoboraga kugwa hasi.
➡️Ageze ku muryango w’ubusitani bwa Getsemani, abigishwa be abasiga aho ariko ajyana na batatu,kandi abasaba kumusabira no kwisabira ubwabo.
Yinjiye mu busitani ahatuje cyane, maze ajyana na Petero na Yakobo na Yohana.bari bagenzi be cyane, nibo bari barabonye ubwiza bwe kuri wa musozi wo kurabagirana. babona Mose na Eliya baganira na we…..ariko icyo gihe yifuzaga ko bamarana ijoro nawe basenga.Ariko na none ntiyashoboraga kwihanganira ko babona umubabaro yari arimo.
⏩Yarababwiye ati, “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga. “Yigiye imbere ho hato hatari kure ku buryo batashoboraga kumubona cg kumwumva, yubama hasi arasenga. yumva yigijwe kure ya Se kubera icyaha, umworera wari umutandukanije na Se wari mugari, wijimye, ufite ibujyakuzimu harehare, ku buryo umutima we wahindaga umushyitsi. Ntabwo yagombaga gukoresha imbaraga z’ubumana yari afite kugira ngo ahunge uwo mubabaro. Nk’umuntu yagombaga kubabazwa n’ingaruka z’icyaha cya muntu. Nk’umuntu yagombaga guhura n’uburakari bw’Imana bwo kwanga icyaha.(465-466)
2️⃣URAGAMBANISHIRIZA UMWANA W’UMUNTU KUMUSOMA?
▶️Nk’uko Umucunguzi yari yababajije ngo Murashaka nde? bari babonye ko uwari ubahagaze imbere yari umwana w’Imana, ariko ntibabyizera neza. Ababajije ati:”Mushaka nde?”bongera kumusubiza bati ni Yesu w’i Nazareti”.Umukiza arababwira ati mbabwiye ko ari jye.Nuko rero niba ari jye mushaka, mureke aba bagende,kuko yifuzaga kubarinda ibigeragezo no kugwa mu moshya, Yari yiteguye kwitanga ku bwabo.
▶️Yuda wamugambaniye ntiyigeze yibagirwa icyo yagombaga gukora. Ubwo icyo gitero cyinjiraga mu busitani bwa Getsemani, Yuda niwe wari imbere, akurikiwe n’umutambyi mukuru. Yuda yari yarabwiye abo bagenzaga Yesu ati,”Uwo ndibusome ni we uwo mumufate “(Mat26:48)yishushanije nk’aho atari kumwe na bo.Maze yegera Yesu, amufata ukuboko nk’inshuti ye basanganwe, aravuga ati, “Ni amahoro Mwigisha?”,Amusoma inshuro nyinshi, asa n’aho amuririra kandi amufitiye impuhwe kubera akaga yari arimo.
⁉️Yesu aramubwira ati:”Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.”Maze Yesu afite agahinda, ijwi rye rifatwa n’ikiniga aramubwira ati,Yuda ,uragambanishiriza umwana w’umuntu kumusoma?”Aya magambo yagombaga kuba yarakoze ku mutima w’uwo mugambanyi maze akababazwa n’igikorwa cye kibi.Ariko impuhwe ,kwiringirwa, icyubahiro ndetse n’ubunyangamugayo byari bitakirangwa muri we.
❇️Cya gitero nacyo cyashyize ubwoba, ubwo babonaga Yuda atinyutse gukora kuri uwo wari umaze guhabwa guhabwa ikuzo mu maso yabo, noneho batinyutse gufata Yesu, maze bahambira ya maboko y’igiciro cyinshi yari yarakoresheje ibikorwa byiza.
‼️Kristo yarahindukiye, ahanga amaso abatambyi n’abakuru.amagambo yavuze ntibari kuzigera bayibagirwa mu kubaho kwabo kose.”Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate?Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n’icy’ubutware bw’umwijima. “
3️⃣YESU MU RUKIKO
▶️Bafashe Yesu bagenda bamushushubikanya, banyura ku kagezi ka Kidiloni no mu biti by’imyerayo bamujyana kwa Ana umukuru w’umuryango wari ku batambyi ,kubera imyaka ye y’ubukuru yari azwi n’abantu bose ndetse bamufata nk’umuntu mukuru.bamugishaga inama kandi ibyo yababwiraga babifataga nk’ibikomotse ku Mana.
▶️Kristo yagombaga gucirwa urubanza ari mu rukiko rukuru rw’abayuda,ariko mbere yaho yageze imbere ya Ana maze amuhata ibibazo. Hakurikijwe amategeko y’Abaroma,urukiko rukuru rw’Abayuda ntirwashoboraga guhanisha igihano cy’urupfu. Icyo yashoboraga gukora ni ukubaza imfungwa, bagaca urubanza, ariko umwanzuro ukemezwa n’ubutegetsi bw’Abaroma. byari ngombwa rero ko bashakira Kristo ibirego.
⏩Hari ibirego bibili baregaga Yesu:Bamuregaga ko atuka Imana:Ibi byari korohera abayuda kumucira urwo gupfa. Bashatse kumurega ko agandisha abaturage:ibi nabyo byagombaga gutuma Abaroma bamucira urwo gupfa.
➡️Mu birego byose bamuregaga, Kristo nta na kimwe yavuze cyari gutuma abamurega babona icyo bamushinja,nyamara baramuboshye bashaka kwerekana ko yatsinzwe n’urubanza. Nyamara kugira ngo biyerurutse bagombaga gukora igikorwa gisa n’ubutabera.
▶️Uko urubanza rwakomezaga kuba Kayafa yabonye uburyo intekerezo z’abantu zendaga kubogamira ku ruhande rwa Yesu, yagerageje kwihutisha urwo rubanza, ariko abanzi ba Yesu basaga n’abashobewe,bifuza kumucira urwo gupfa, nyamara ntibabone uburyo bikwiriye gukorwa.
❇️Ubwo Yesu yacirwaga urwo gupfa, umujinya wa satani wuzuye abantu, amajwi yabo yari ameze nk’ay’inyamaswa z’inkazi abantu bose bahururiye Yesu basakuza bati ahamwe n’icyaha, ni abambwe! Abatambyi n’abatware bibagiwe icyubahiro cy’umurimo wabo, maze basebya Umwana w’Imana bamuha inyito zidakwiye, bamupfuka mu mutwe, maze abanzi be bamukubita inshi mu maso bavuga bati,”Hanura ni nde ugukubise?” Bamaze kumuvanaho ya kanzu yari iri mu mutwe, maze umuntu umwe utagira umutima amucira mu maso.
❇️Abamarayika bo mu ijuru bandikaga buri jambo ry’igitutsi, cg indoro yo gushinyagura ndetse n’igikorwa kibi cyose cyakorerwaga umutware wabo ukundwa. Kandi umunsi umwe abo bose bashinyaguriye Kristo,bagacira mu maso he hatuje kandi hagaragaza umubabaro, bazamubona afite mu maso h’icyubahiro n’ubwiza bwinshi burabagirana kuruta izuba.
➡️Birashoboka ko nawe warengana, ugatukwa, ugakubitwa cg ukavutswa ubuzima uzira Kristo, humura ubwo azaba agarutse azahesha ikuzo abamwemeye bose nk’uko nawe yariheshejwe na Se. Mwemerere abe Umuyobozi w’ubugingo bwawe.
🛐 UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE KWIHANGANIRA IBITUGERAGEZA
Wicogora mugenzi