Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
📖 LUKA 24
[1] Ku wa mbere w’iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.
[2] Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,
[3] binjiramo ntibasangamo intumbi y’Umwami Yesu.
[4] Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.
[5] Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?
[6] Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati
[7] ‘Umwana w’umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n’amaboko y’abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”
[9] Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n’umwe n’abandi bose.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kubaho no gupfa kwa Yesu ntacyo byari kutumarira iyo atazuka. Kuzuka kwe ni kashe (stamp) yatewe ku cyemezo cy’agakiza kacu.
1️⃣ INZIRA IJYA EMAWUSI
🔰Nyuma y’urupfu rwa Yesu, abayoboke be bose bagiye mu cyunamo. Urupfu rwa Yesu rwarabatunguye nyamara yari yarabibabwiye kenshi ndetse byari byarahanuwe. Ubwo abagenzi babiri baganiraga ibyo kuzuka kwe, Yesu yarabegereye agendana nabo ababwira byinshi kuri We. Amaze kubaha ukuri kose kumwerekeye buzuwe n’umunezero maze bashyira abandi iyo nkuru.
✳️ “Uwo mugenzi bagendanye yarambuye ibiganza nk’uko Umwigisha wabo yajyaga abigenza rwose. Barongeye baritegereza maze bagiye kubona babona mu biganza Bye harimo inkovu z’imisumari. Batereye hejuru icyarimwe bati, ni Umwami Yesu! Yazutse mu bapfuye! Basimbukiye ku birenge Bye ngo bamuramye ariko basanga yamaze guhishwa amaso yabo. Bongeye kureba ahari hicaye Uwo umubiri We wari uherutse kuryamishwa mu gituro maze barabwirana bati, “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira Ibyanditswe?” UIB 544.1, 2.
➡️ Hari inkuru utabasha kwihererana ngo bikunde. Aba bantu bahise basiga amafunguro bajya kwamamaza iyo nkuru. Nawe numenya ibya Yesu by’ukuri ntuzabasha guceceka. Nawe ujye uvuga ibya Yesu.
2️⃣ AMAHORO ABE MURI MWE
🔰 “Amajwi y’abari mu cyumba atera hejuru icyarimwe ashima kandi asingiza Imana ngo, ‘Umwami yazutse ndetse yabonekeye Simoni.’ Abo bagenzi babiri bahagizwaga n’uko baje bihuta, babatekerereje inkuru y’agahebuzo y’ukuntu Yesu yababonekeye. Barangije, mu gihe bamwe bavugaga ko badashobora kubyizera kuko bikabije kuba byiza cyane bityo bikaba byaba atari ukuri, nibwo undi Muntu yabahagaze imbere. Amaso yose bayahanze uwo Muntu batazi. Nta muntu wari wigeze akomanga asaba ikaze. Nta n’ibirenge bari bigeze bumva. Abigishwa barakangaranye kandi bibaza icyo byaba bisobanura, maze bagiye kumva bumva ijwi ritari iry’undi muntu, ahubwo ryari iry’Umwigisha wabo. Yavuze mu ijwi ryiza kandi avuga amagambo yumvikana neza ngo, ‘ Amahoro abe muri mwe .'” UIB 545.2
➡️ Abari baramazwe n’ubwoba, intimba n’agahinda bumvise ihumure riturutse kuri Yesu ababwira ati: “Amahoro abe muri wowe!” Uyu munsi iri tangazo Yesu arifuza kuritangariza umutima wawe. Umwemere ubone amahoro nyayo isi itabasha gutanga.
🛐 MANA DUHE IHUMURE ISI ITABASHA GUTANGA. DUHE AMAHORO NYAYO.🙏
Wicogora Mugenzi
Amen 🙏.
Amena.