Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya LUKA 23 usenga kandi uciye bugufi.
📖 LUKA 23
[3] Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w’Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”
[4] Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”
[7] Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.
[14] arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.
[15] Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.
[21] Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Umworera watandukanyaga umuntu n’Imana wari muremure maze Yesu ahitamo gupfa ngo umuntu yongere agirane isano n’ijuru.
1️⃣INZIRAKARENGANE
🔰Kuva mu bwana bwa Yesu, Satani yakoze ibishoboka byose ngo yivugane Umukiza w’inyokomuntu. Yakomeje kubura uburyo ariko noneho igihe cye ryarageze ngo amumarireho ubugome bwe yamugiriye akiri mu ijuru. Ageze kwa Pilato yabaye umwere. Pilato ahamya ko nta cyaha amubonyeho. Ageze kwa Herode naho aba umwere. Mu rukiko iyo uregwa abaye umwere ahita arekurwa. Kuri Yesu ho byabaye ikinyuranyo.
⚠️ Umwere niwe wari ukenewe ngo abanyabyaha dukire!
2️⃣ MUBAMBE
🔰 “Humvikanye amajwi ameze nko kuboroga kw’inyamaswa aturutse mu bantu bavuga ngo: ‘Tubohorere Baraba.’ Bakomeza gusakuza bati, Baraba! Baraba! Yatekereje ko abantu batumvise neza ikibazo, arongera ati, ‘Murashaka ko mbabohorera Umwami w’Abayuda?’ Ariko bongera gusakuza cyane bati, ‘Kuraho uyu, utubohorere Baraba.’Pilato arababaza ati, ‘Yesu witwa Kristo ndamugira nte?’ Abantu bongera gusakuza cyane nk’aho ari abadayimoni. Kandi koko abadayimoni ubwabo, bihanze mu bantu, bari muri abo bantu, kandi nta gisubizo kindi cyari gutangwa uretse iki ngo, ‘Nabambwe.'” UIB 499.1
➡️ Yesu wari umwere n’inzirakarengane ni we wari ukwiriye kuba igitambo kitagira inenge ku nyokomuntu yivuruguse mu cyaha. Satani yaramubabaje bihagije ariko Yesu ntiyagamburura. Yarababajwe ariko umuntu aharurirwa inzira igana ku bugingo buhoraho. Yarakoze nahabwe icumbi mu mitima yacu!
🛐 MANA WARAKOZE KUKO WADUHAYE YESU AKABA INCUNGU YACU. DUHE KUMUHA IKIBANZA MU MITIMA YACU. 🙏🏿
Wicogora Mugenzi
Amena. Warakoze Data kuduha Kristo ngo aducungure. Tubashishe kumutuza mu mitima yacu kugira ngo abe ariwe uyigenga.