Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’ubutumwa bwiza bwa Yesu bwanditswe na YOHANI usenga kandi uciye bugufi.
📖 YOHANI 1:
[1] Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana kandi Jambo yari Imana.
[2] Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere.
[3] Ibintu byose ni we wabiremye, ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.
[4] Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w’abantu.
[18] Uhereye kera kose nta muntu wigeze kubona Imana, ahubwo Umwana w’ikinege uri mu gituza cya Se, ni we wayimenyekanishije.
[19] Ibi ni byo Yohana yahamije, ubwo Abayuda bamutumagaho abatambyi n’Abalewi, bavanywe i Yerusalemu no kumubaza bati”Uri nde?”
[20] Nuko ntiyabahisha ukuri, ahubwo araberurira ati”Si jye Kristo.”
[35] Bukeye bw’aho, Yohana yongera guhagararana n’abigishwa be babiri.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Dutangiye Ubutumwa bwiza bwa Yesu uko bwanditswe na YOHANA. Izina YOHANA risobanuye uwagiriwe ubuntu n’Imana (graced by God). Nawe uyu munsi Imana yakugirira ubuntu.
1️⃣ JAMBO WIGIZE UMUNTU
🔰Muri Kristo ubumana n’ubumuntu byarakomatanyijwe. Ubumana ntabwo bwateshejwe agaciro ngo buhinduke ubumuntu; ubumana bwakomeje kugumana umwanya wabwo, ariko ubumuntu kubwo komatana n’ubumana, bwashoboye kurwanya ibishuko bikomeye cyane, Kristo yazanywe no kugaragaza isoko y’imbaraga ze, kugira ngo umuntu atazigera yishingikiriza ku bushobozi bwa kimuntu bwonyine. UB1 327.1
📖«Mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana.
⏯️ Umwami Yesu Kristo, umwana-mana w’Imana, yabayeho kuva kera, ari umuntu wihariye, nyamara ari umwe na Se. Yari afite icyubahiro gihebuje cy’ijuru. Niwe wari umugaba w’ingabo zo mu ijuru, kandi afite uburenganzira bwo guhabwa icyubahiro no gusingizwa n’abamarayika. Ibi ntiyabaga abyambuye Imana. UB1 197.2
2️⃣ ABEMEYE YESU
📖 YOHANA 1:12
[12] Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.
➡️ Nubwo umugabane munini wanze Yesu, hari itsinda rito ryamwemeye nka Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Abo rero ntibabyawe n’abantu ahubwo babyawe n’Imana (um 13). Andereya, Simoni, Filipo na Natanayeli ni bamwe babyeruye rugikubita. Uyu munsi nawe ukwiye kuboneka mu itsinda rito ryemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.
✳️ “Uwo wari umucyo w’ukuri, umurikira umuntu wese uri ku isi. Isi yagize abigisha benshi, abantu bafite ubwenge buhambaye kandi b’abashakashatsi bakomeye, abantu bavuze amagambo yakanguye ibitekerezo by’abantu maze bikageza benshi ku bumenyi busesuye; ndetse aba bantu bahawe icyubahiro nk’abayobozi n’abagiriye akamaro ubwoko bwabo. NYAMARA HARI UBASUMBA BOSE. ‘Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.'” UIB 315.2
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE GUCISHWA BUGUFI NAWE 🙏
Wicogora Mugenzi.
Amena. Tubashishe Data kuba no kuguma mu itsinda rito ry’abemera bakanizera Ntama w’Imana.