Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
π LUKA 22
[1] Nuko iminsi mikuru y’imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora.
[2] Abatambyi bakuru n’abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda.
[3] Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w’abo cumi na babiri.
[4] Aragenda avugana n’abatambyi bakuru n’abatware b’abasirikare, uko azamubagenzereza.
[5] Baranezerwa basezerana kumuha ifeza.
[21] βAriko dore ukuboko k’ungambanira kuri kumwe n’ukwanjye ku meza.
[22] Kuko Umwana w’umuntu agenda nk’uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!β
Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Iyo umuntu arangaye burya Satani amugira igikoresho. Cunga izamu ryawe.
1οΈβ£ YUDA AHA SATANI ICUMBI
π° Umunsi umwe Yesu yaravuze ati: “Umwana w’Umuntu ntafite aho kurambika umusaya.” Igihe cyose Yuda yamaranye na Yesu ntiyigeze amuha icumbi mu mutima we. Ku iherezo ry’igihe Yesu yagombaga kumarana na Yuda, habayeho kwerura uruhande Yuda yahisemo gukorera.
π Luka 22:3
[3] “Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w’abo cumi na babiri.”
β οΈ Uwimye Yesu icumbi yacumbikiye Satani. No mu cyumba cyabereyemo Pasika Yuda yagumanye uwo mutima ariko Yesu yakoze ibishoboka ngo arokore ubugingo bwe ariko biranga. Satani yigaruriye umutima wa Yuda amukoresha amahano. Mbese wowe wahaye Yesu icumbi cyangwa wacumbikiye Satani? Hitamo Yesu utegure iherezo ryawe.
2οΈβ£ INDORO YA YESU
π° Petero yakundaga Yesu cyane ku buryo yumvaga no mu rupfu bapfana. Yatunguwe no kumva Yesu amubwira ko ari bumwihakane. Petero yabirwanyije yivuye inyuma. Igihe Yesu yari ageze mu isaha yo gushinyagurirwa, Petero ubwe yihakanye Yesu gatatu kose. Hakurikiyeho iki?
π Luka 22:61, 62
[61] “Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati: ‘Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.’
[62] “Arasohoka ajya hanze ararira cyane.”
β³οΈ “Mu gihe amagambo mabi yo kurahira yari akiri ku minwa ya Petero, kandi no kubika kw’inkoko kucyumvikana mu matwi ye, Umukiza yavanye amaso ku bacamanza bari buzuwe n’uburakari, maze ahanga amaso uwo mwigishwa wari ugeze ahakomeye. Petero nawe yahujije amaso n’Umwami we. Yarebye mu maso ha Yesu hatuje amubonamo impuhwe n’agahinda, ariko nta burakari bwari mu maso he.” UIB 481.5
β‘οΈ Petero yerekeje i Getsemani aririra Yesu. Yicujije abikuye ku mutima. Yesu ababarira uwihana wese. Uyu munsi nawe mugarukire aguhe ihumure isi itabasha gutanga.
π MANA USHIMWE KO UBABARIRA UGUSANZE WESE. DUHE UMUTIMA UGUSHAKA. π
Wicogora Mugenzi
Amen π
Amena. Mana tubashishe kwihana tubikuye ku mutima kandi uture mu mitima yacu abe ari wowe uyigenga.