Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 ‘ubutumwa bwiza bwanditswe na LUKA usenga kandi uciye bugufi.
📖 LUKA 21
[2]Abona umupfakazi wari umukene atura amasenga abiri.
[3]Arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko uriya mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose,
[4]kuko bose batuye amaturo y’ibibasagutse, ariko we mu bukene bwe atuye ibyo yari atezeho amakiriro.”
[12]Ariko ibyo byose bitaraza bazabafata babarenganye, babajyane mu masinagogi no mu mazu y’imbohe, babashyīre abami n’abategeka babahora izina ryanjye,
[13]ibyo bizababeraho kugira ngo mube abahamya.
[19]Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu.
[25]“Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara, bumirwe bumvise inyanja n’umuraba bihōrera.
[26]Abantu bazagushwa igihumura n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi, kuko imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
[27]Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi.
[28]Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”
[34]“Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura,
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Imana ishaka imitima yacu kurusha ibindi, iratuburira ngo tumenye aho igihe kigeze. Imiburo irakerenswa ariko ibyahanuwe bizasohora nta kabuza.
1️⃣UMUPFAKAZI WARI UMUKENE
🔰Yakoze ibyo ashoboye, kandi igikorwa cye cyabaye urwibutso rw’ibihe byose, n’umunezero we w’ibihe bidashira. UMUTIMA WE WAHEREKEJE ITURO RYE; kandi agaciro karyo ntikabariwe mu mafaranga, ahubwo kakomotse ku RUKUNDO AKUNDA IMANA N’UBWUZU YAGIRIRAGA UMURIMO WAYO, ari byo byamuteye gutanga ituro rye. UIB 415.3
IMIGAMBI YACU NI YO IHA IBIKORWA BYACU ICYEREKEZO, ikabisiga ikimwaro cyangwa se ikabiha agaciro gashimwa n’Imana. Burya ibikorwa byose amaso y’abantu ndetse n’indimi zabo zisingiza si ko byose Imana ibona ko bifite akamaro. UIB 415.5
➡️Amesenga abiri yatuwe n’uyu mupfakazi yarushaga kure agaciro amafaranga menshi abandi bari batuye.
Kubera ko Imana ireba umutima w’utanze, n’impamvu itumye atanga.
👉🏼Urukundo ukunda Imana n’ubwuzu ugirira umurimo wayo bibe ariyo impamvu itumye utura. Kuko usanga ibikorwa abantu bashima kandi basingiza, ataribyo bishimwe n’Imana ireba umugambi w’igikorwa.
➡Twaragijwe n’Imana byinshi: Igihe, ubwenge, ubutunzi, impano….byose tugomba kubikoresha uko yo yishimira atari uko kamere yacu ibyifuza. Birasaba kubanza kwimika Kristu mu bugingo bwacu. Niryo rembo riganisha mu bugingo buhoraho.
2️⃣KURIMBUKA KW’ I YERUSALEMU NO KUGARUKA KWA YESU
🔰Mu gisubizo cye, Yesu ntiyatandukanyije kurimbuka kwa Yerusalemu no kugaruka kwe kurokora abe bazaba banesheje isi, banditswe mu gitabo cyo mu ijuru (Daniyeli 12:1).
Kandi ntiyababwiye byose nk’uko yabonaga bizagenda, kubera ko batari kubasha kubyihanganira (ati hazabaho umubabaro utarigeze kubaho).
✍🏾Kubera iyi miburo Kristu yasize, Abakristu ntibaguye muri Yerusalemu igihe yarimburwaga.Ariko abandi bararimbutse.
♻️Ntabwo abatuye isi biteguye kwemera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko Abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’Umukiza warebanaga n’isenywa rya Yerusalemu. Igihe uzazira cyose, uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha. II 37.2
⏩ Humuka urebe aho isi igeze
Urukundo rwarakonje, abantu baramaranira ibyubahiro n’ubutunzi bakicana, n’abakristu bakina urusimbi bakabetinga, bagakunda amakipe n’abakinnyi kurusha Umuremyi , ndetse byageze aho guhimbaza Imana bisimburwa no kureba no kumva iby’imikino no mu gihe cyo gusenga … ntiwabirangiza.
⚠️ Isuzume urebe niba uri umucyo w’isi cg itabaza ryazimye .
⏭️Mu gihe isi iri mu muvurungano mwinshi, igihe cy’imbabazi z’Imana kigeze ku iherezo ,
kandi ameherezo ya buri wese agiye gushyirwaho by’iteka ryose. (UIB page 492)
➡Ijambo rigukwiriye, none:”ihane, witegure gusanganira Umukiza wawe ugiye kugaruka”.
🛐MANA DUSHOBOZE KWITEGURA. UTURINDE GUHUGIRANA NO GUSUBIKA ICYEMEZO CYO KUKWIYEGURIRA.🙏🏾
Wicogora Mugenzi
Tugeze mu bihe bigoye, Mana duhe kuba mu ruhande rwawe, twikomeze ku Rutare.
Amena. Mana tubashishe kwihana by’ukuri turushaho kwitegura kuzabana nawe kuko uri hafi kugaruka.