Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II: MARIKO 14: YESU ASIGWA AMAVUTA, AGAMBANIRWA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

📖 MARIKO 14
[3] Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukondo w’amavuta meza y’igiciro cyinshi cyane, ameze nk’amadahano y’agati kitwa narada, nuko amena umukondo amavuta ayamusuka ku mutwe.
[4] Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa?
[9] Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”
[10] Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.
[18] Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”
[22] Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”
[24] Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi.
[35] Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.
[36] Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”
[38] Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

Ukundwa n’Imana, amahoro mvajuru abe muri wowe. Yesu yarababaye kugirango njye nawe tuzabone ubugingo buhoraho.

1️⃣ MARIYA YITURA INEZA YESU YAMUGIRIYE
Mwibuke ko uyu Mariya ariwe Yesu yakijije bagiye kumutera amabuye, ni mushiki wa Lazaro Yesu yazuye amaze iminsi ine mu gituro, ni nawe wabonanye na Yesu bwa mbere amaze kuzuka.

🔰Mariya yari yarumvise Yesu avuga ibyo gupfa kwe kwari kwegereje, maze kubera urukundo rwinshi n’agahinda yari afite yari yarifuje kumugaragariza ko amwubahirije. Kubwo kwitanga gukomeye, yari yaraguze amavuta y’igiciro cyinshi cyane yo gusiga ku mubiri wa Yesu. Ariko ubu abantu benshi bavugaga ko agiye kwimikwa ngo abe umwami. Umubabaro wa Mariya wahindutse ibyishimo, bityo yifuza cyane kuba uwa mbere mu guha Yesu ikuzo. Yapfunduye amavuta ye, ayasuka ku mutwe no ku birenge bya Yesu; maze apfukama arira, amarira ye atonyangira ku birenge bya Yesu nuko abihanaguza umusatsi we wari muremure. (UIB 376.3).

➡️ Igikorwa cy’uyu mugore cyari kuzahoraho cyanditswe ku mpapuro z’amateka yera. Kugeza ku mpera z’ibihe, iryo cupa ry’amavuta ahumura rizakomeza kuvuga igitekerezo cy’urukundo rwinshi Imana yakunze abacumuye. [UIB 378.2]

2️⃣ YUDA AGAMBANIRA YESU
Um. 18. “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.” Uwo nta wundi ni Yuda! Nuko azana n’igitero gifite inkota n’inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n’abanditsi n’abakuru. Yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”

🔰Yesu aramubwira ati, « Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye. » Maze Yesu afite agahinda ijwi rye rifatwa n’ikiniga aramubwira ati, « Yuda, uragambanishiriza Umwana w’umuntu kumusoma ? » Aya magambo yagombaga kuba yarakoze ku mutima w’uwo mugambanyi, maze akababazwa n’igikorwa cye kibi. Ariko impuhwe, kwiringirwa, icyubahiro ndetse n’ubunyangamugayo byari bitakirangwa muri we. Yahagaze ashize amanga afite agasuzuguro kenshi, kandi aterekana gusubira inyuma mu mugambi we. Yari yaramaze kwishyira mu maboko ya Satani, atagifite ububasha bwo kumucika. Yesu ntiyangiye Yuda kumusoma. [UIB 471.4]

⚠️ Tugambanira Yesu kangahe? Igihe cyose dukoze icyaha, tuba turimo kwifatanya na satani nka Yuda! Dusabe imbabazi z’ibyaha byacu kandi tubicikeho burundu. Twongeye gusabwa kuba maso kandi dusenga ngo tutagwa mu moshya ya satani.

🛐 YESU WARAKOZE KUDUPFIRA UKADUKURA KU NGOYI YA SATANI, DUHE GUHA AGACIRO AGAKIZA WADUHEREYE UBUNTU 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “WICOGORA MUGENZI II: MARIKO 14: YESU ASIGWA AMAVUTA, AGAMBANIRWA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *