Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II MARIKO 15: BASHYIRA YESU PILATO, AMUCIRA URUBANZA RWO GUPFA, ARAMUBAMBA . – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi..

📖 MARIKO 15
[1] Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n’abakuru n’abanditsi, n’abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.
[3] Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi.
[6] Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.
[12] Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w’Abayuda?”
[13] Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”
[14] Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”
[22] Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”
[25] Bamubambye ku isaha eshatu.
[33] Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda.
[37] Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.
[47] Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Yesu yikoreye umutwaro w’ibyaha byacu, yarababaye, arakubitwa, aratukwa, arabambwa kubw’urukundo yakunze inyokomuntu.

1️⃣ PILATO ACIRA YESU URUBANZA
📖Um. 1 – Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n’abakuru n’abanditsi, n’abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

🔰 Pilato yarebye abantu bari bamuzaniye Yesu, hanyuma ahindukirira Yesu aramwitegereza. Yari yaraburanishije abanyabyaha b’ingeri nyinshi; ariko nta na rimwe yari yigera abona umuntu ufite ituze n’ubupfura muri we nka Yesu. Yitegereje mu maso he abona nta kimwaro, nta bwoba, nta gushira isoni cyangwa gusuzugura byarangwaga muri we. Yabonye umuntu wari ufite muri we ituze n’icyubahiro, mu maso he hadasa n’ah’umunyacyaha, ahubwo agaragaraho ikimenyetso cy’ijuru. (UIB 491.4)

▶️ Pilato yibuka iby’umugore we yari yaramubwiye iby’imirimo myiza yakorwaga na Yesu yo gukiza abarwayi no kuzura abapfuye. Kubera gukunda icyubahiro, aho guha agaciro ubwo butumwa, yagiye kugisha inama rubanda rwashimangiye kubamba Yesu!

⚠️ Kimwe mu biteje ingorane muri iki gihe, ni ugaharanira icyubahiro cyo mu isi, ukabirutisha gukiranukira Imana; kandi n’abitwa abakristo niko tubayeho!

2️⃣IKINYOMA CYA SATANI GITAHURWA, ATSINDWA
🔰Mu mibereho ndetse n’urupfu rwe, Kristo yagaragaje ko ubutabera bw’Imana budakuraho imbabazi zayo, ariko ko icyaha gishobora kubabarirwa, kandi ko amategeko y’Imana atunganye, ndetse ko ashobora kumvirwa. Ibirego bya Satani byaramaganywe. Imana yahaye umuntu igihamya gikomeye cy’urukundo rwayo. UIB 520.5
🔆Satani yahimbye ubundi bushukanyi. Yavuze ko imbabazi zikuraho ubutabera, avuga ko urupfu rwa Kristo rwakuyeho amategeko ya Se. Iyo biza gushoboka ko amategeko ahindurwa cyangwa agakurwaho, Kristo ntiyari kugomba gupfa. Ariko gukuraho amategeko y’Imana byari gutuma icyaha gihoraho iteka ryose, maze isi igahora mu butegetsi bwa Satani. Kubera ko amategeko atashoboraga guhinduka, kandi umuntu akaba yaragombaga gukizwa gusa binyuze mu kumvira ibyo ategeka, byabaye ngombwa ko Yesu abambwa ku musaraba. UIB 520.6
➡️Iki gitambo cya Kristu cyonyine nicyo gituma urukundo, ubutabera, ndetse n’imbabazi bihoberana. Amategeko agasobanuka ntabe uruzitiro rudukumira, ahubwo akaba uruzitiro ruturinda ikibi akagitunga urutoki. I Karuvali ibyahabereye bigashimisha ijuru n’andi masi, bitume dushimira Imana icyo yadukoreye natwe twishimire kuyikorera.

3️⃣ URUPFU RWA YESU
📖Im. 34,37- Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?” Avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.

🔰 Mu kanya gato umwijima wari utwikiriye umusaraba waratamurutse, maze mu ijwi ryumvikana neza, rivuga nk’iry’impanda, ijwi ryasaga n’iryumvikanira mu byaremwe hose, Yesu aravuga ati, “Birarangiye.” “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Umucyo mwinshi wazengurutse umusaraba, mu maso ha Yesu hararabagirana hafite umucyo nk’uw’izuba. Hanyuma Kristo yubika umutwe ku gituza cye, umwuka urahera. (UIB 515.3)

➡️ Inyokomuntu iracungurwa! Yesu amaze gutanga, umutambyi yari hafi gusogota igitambo; ariko icyuma cyavuye mu ntoki ze zahindaga umushyitsi, maze intama iramucika. Ukuri kw’icyashushanywaga kwarabonetse igihe Umwana w’Imana yapfaga. Igitambo cy’ukuri cyaratambwe. Inzira ijya ahera cyane yarakinguwe. Inzira nshya kandi y’ukuri yateganirijwe bose. Inyokomuntu yacumuye kandi irangwa n’umubabaro ntiyari igikeneye gutegereza kuza k’umutambyi mukuru. Guhera ubwo Umukiza yatangiye umurimo w’umutambyi n’umuvugizi mu ijuru. (UIB 516.2)

➡️ Umukiza Yesu yaje gushaka njye nawe, arababazwa, aradupfira kugirango tubone ubugingo buhoraho!

🛐 YESU WARAKOZE KUDUPFIRA NGO TUBONE UBUGINGO BUHORAHO. TURINDE GUKERENSA AGAKIZA WADUHAYE KU BUNTU, 🙏

Wicogora Mugenzi.

4 thoughts on “WICOGORA MUGENZI II MARIKO 15: BASHYIRA YESU PILATO, AMUCIRA URUBANZA RWO GUPFA, ARAMUBAMBA .”
  1. Amena. Yesu ahimbazwe cyane kubwo kwitangira kuducungura. Uwiteka adushoboze kwakira igitambo cya Kristo mu mitima yacu.

  2. Amen, hashimwe Yesu watubambiwe kumusaraba tukasha kubabarirwa ibyaha byacu kandi Yesu adukomereze kwizera kugirango tuzabe mubazamusanganira🙏🏽

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *