Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
MARIKO 13: IBIMENYETSO BYEREKANA KURIMBUKA KWA YERUSALEMU NO KUGARUKA KWA YESU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi.

📖 MARIKO 13
[1] Avuye mu rusengero umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Mbega amabuye! Mbega imyubakire! Mbese aho Mwigisha, urirebera?”
[2] Yesu aramubaza ati “Urareba iyi myubakire minini? Ntihazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”
[4] “Tubwire, ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje ni ikihe?”
[9] Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.
[13] Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.
[24] “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba rizijima n’ukwezi ntikuzava umwezi wako,
[25] n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.
[33] Mujye mwirinda, mube maso musenge, kuko mutazi igihe ibyo bizasohoreramo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe kuri wowe. Ibi byose bivugwa byarasohoye, dutegereje kuza k’Umwana w’umuntu. Ese uramutegereje cg ni bya bindi ngo niko byahoze?

1️⃣ NTIHAZASIGARA IBUYE RIGERETSE KU RINDI

Urusengero rw’i Yerusalemu rwari rubatse neza, rukomeye kandi rufite ubwiza butangaje! Nyamara Yesu yababwiye ko byose bizasenywa ntihagire n’ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi! (Mariko 13:2)

🔰Byashobokaga se ko urusengero rwabo rw’akataraboneka, ndetse rukaba rwari ishema ry’igihugu cyabo, rwendaga guhinduka umusaka? Ndetse n’abigishwa ba Yesu batinyaga ibibi byashoboraga kugwira ishyanga, maze bose hamwe bakomeza gutegereza ubundi busobanuro bukomotse kuri Yesu. Ubwo banyuraga hafi y’urusengero bari kumwe na We, bamweretse ubwiza no gukomera kwarwo. Urusengero rwari rwubakishije amabuye y’agaciro gakomeye, amabuye arabagirana cyane, kandi manini. Hari uruhande rumwe rw’urukuta rwasigaye igihe ingabo z’umwami Nebukadinezari zateraga igihugu. Urwo rukuta rwari rwubakanye ubuhanga ku buryo rwasaga n’aho ari ibuye ryiza rimwe ryacukuwe ku musozi. Ntabwo rero abigishwa ba Yesu bumvaga uburyo izo nkuta z’akataraboneka zahinduka umusaka. (UIB 426.1)

👉🏽 Ibi byarasohoye ubwo ingabo z’abaroma, ziyobowe n’umujenerali witwa Titus bagotaga Yerusalemu, bakayisenya, ndetse bakica n’abayuda banze kumva umuburo, bose bagatikiriramo!
⚠️Imiburo yo mu ijambo ry’Imana itugeraho ntitukayirengagize, ibyabaye kuri Yerusalemu bigaragaza ko nta cyo Imana ivuga ngo gihere. URUKUNDO idukunda nirwo rutuma ituburira ngo tutazarimbuka ahubwo tuzabeho iteka ryose. Wabyemera utabyemera bizaba kuko Imana ni Yo yabivuze.

2️⃣ TUBWIRE, IBYO BIZABA RYARI ?
Yesu ntiyavuze igihe ibyo byose bizabera, ahubwo yababwiye ibimenyetso bizaranga imperuka ndetse no kugaruka kwe.

🔰Iryo senywa rya Yerusalemu abigishwa barifashe nk’aho ryerekeje ku kuza kwa Kristo igihe azaba yiyiziye ubwe afite ikuzo aje kwima ingoma y’isi yose, guhana Abayuda b’indakoreka banze kwihana, no gukura igihugu mu bubata bw’Abanyaroma. Umukiza yari yarababwiye ko azaza ubwa kabiri. Kubw’ibyo, igihe yakomozaga ku rubanza rwari rutegereje Yerusalemu, bongeye gutekereza kuri uko kuza kwe; maze igihe bari bakikije Umukiza ku Musozi w’imyelayo baramubaza bati: « Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?» Matayo 24:3. (II 23.2)

Nta gisubizo cyahuranije Yesu yabahaye, ahubwo yabahaye ibimenyetso tubona muri Mariko 13:5-17.
Icyo dusabwa gukora cyihutirwa ni ukubwiriza ubutumwa bugakwira isi yose. 👉🏽 Um. 10 – Ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose.

➡️ Amaze kubabwira ibimenyetso byo kugaruka kwe, Kristo yaravuze ati, “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” “Nuko mube maso, kandi musenge.”

⚠️ Tugeze mu marembera y’isi, ibimenyetso hafi ya byose twarabibonye, igisigaye ni ukuba maso no gusenga, kugirango tutazatungurwa!

🛐 MWUKA WERA, DUSHOBOZE KUMENYA IBIHE DUSOHOYEMO, UTWITEGUZE KUGARUKA KWA YESU 🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *