Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi.
📖 ZEKARIYA 7
[4]Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
[5]“Bwira abantu bo mu gihugu bose n’abatambyi uti ‘Ubwo mwajyaga mwiyiriza ubusa, mukarira mu kwezi kwa gatanu n’ukwa karindwi muri iyo myaka uko ari mirongo irindwi, ubwo ni jyewe mwiyiririzaga ubusa?
[6]Kandi iyo murya cyangwa iyo munywa, si mwe mwirira ubwanyu kandi mukinywera?
[9]“Uwiteka Nyiringabo yaravuze ati ‘Nimuce imanza zitabera, kandi ati: Umuntu wese agirire mugenzi we imbabazi n’impuhwe.
[10]Kandi mwe kurenganya abapfakazi n’impfubyi, n’abanyamahanga n’abatindi, ntimukagambanirane mu mitima yanyu.’
[11]“Ariko banga kumva bantera umugongo, bakipfuka mu matwi ngo batumva.
[12]Ndetse binangiye imitima imera nk’ubutare, ngo batumva amategeko n’amagambo Uwiteka Nyiringabo yatumishije umwuka we, ayavugira mu bahanuzi ba kera. Ni cyo cyatumye uburakari bwinshi buturuka ku Uwiteka Nyiringabo.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Gusenga Imana no ariko hari ibyo igusaba wirengagiza cg udaha agaciro, ni uburyarya kuko ireba imitima.Dukeburwe n”iki cyigisho.
1️⃣HABAZWA IBIJYANYE NO KWIYIRIZA
🔰Imibereho Ye[Kristu] yose yaranzwe no kwitanga ubwe yitangira gucungura isi… hose yabaga arimo gutanga ubugingo Bwe kugira ngo acungure abazimiye. Ntabwo ubwitange nyakuri bugaragarira mu kuba mu gahinda ntacyo urimo gukora, mu gupfa gucisha umubiri bugufi cyangwa mu gupfa gutamba ibitambo by’uburyo bwinshi; ahubwo BUGARAGARIRA MU KWITANGA KW’UMUNTU AFITE UBUSHAKE BWO GUKORERA IMANA N’ABANTU. UIB 182.5
➡️Inarijye niyo yari ishingiro ry’imirimo yabo Bayuda (kwiyiriza no kurira…) atari ukubera urukundo bakunda Imana. Kwiyiriza no kurira nk’ibyo birimo uburyarya, Imana irabyanga pe. Ishaka umutima umenetse kandi ufite urukundo rukunda kandi rugakorera Imana n’abantu. Mana duhe uwo mutima.🙏
2️⃣ICYAHA CYABAYE NYIRABAYAZANA W’IBIBI BYABABAYEHO
❇️Ibihembo byabo byari byinshi, ari iby’igihe gito (byo ku isi) ari n’iby’umwuka, byasezeranyijwe abashyira mu bikorwa aya mahame yo gukiranuka ( PK 704.2)
➡️ Ntabwo icyo dusabwa gukora ari ukwiyiriza no gutanga amaturo gusa, dusabwa kuba abanyakuri, kugirira abandi imbabazi n’impuhwe, kutarya impfubyi n’abapfakazi.
⚠ Ni uburyarya kubwira cg kwereka Imana ko uyikunda, ariko waranze guca bugufi ngo uyikingurire ibyumba byose by’umutima wawe. Ukirengagiza kwemera amategeko yayo yose (harimo n’iryo mu Kuva 20:8-11) ubizi kandi ubishaka, ariko ukumva wagumya kuyisengera mu inarijye itava kw’izima.
❇️Abafarisayo bibwiraga ko ari abahanga cyane ku buryo batari bakeneye kwigishwa, ko ari intungane bihagije ku buryo batari bakeneye agakiza, kandi ko bafite icyubahiro cyinshi ku buryo batari bakeneye icyubahiro gitangwa na Kristo. UIB 183.3.
Mana udukize ubufarisayo.
🛐MANA DUHE KWAKIRA KRISTU GUKIRANUKA KWACU. TUMWIHISHEMO KANDI ADUSHOBOZE IBYO UDUSHAKIRA.🙏
Wicogora Mugenzi
Amena