Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ZEKARIYA 6: IYEREKWA RY’AMAGARE 4 Y’INTAMBARA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya Zekariya uciye bugufi kandi usenga.

📖ZEKARIYA 6

[1]Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misoz imiringa.

[2]Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara.

[6]Ririya gare rikururwa n’amafarashi y’imikara rirajya mu gihugu cy’ikasikazi, ay’imyeru yaje ayakurikiye n’ay’amabara y’ibitanga, arajya mu gihugu cy’ikusi.”

[7]Ay’amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.

[11]Bazaguhe ifeza n’izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.

[12]Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka.

[13]Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka ni We Mugenga wa byose, iki gice cyongeye kubishimangira

1️⃣IYEREKWA RY’AMAGARE ANE (1-8)

🔰Iri yerekwa rirekana uburyo Imana igira uruhare mu bibera ku isi byose (ibyiza irabidukorera n’ibibi bitugeraho ari uko ibyemeye). Inama n’amategeko by’Imana ntibihinduka (hagati y’imisozi ibiri), ni ubupfapfa kubirwanya kandi ni inshingano kwemera kuyoborwa nabyo.

👉Amafarashi ni itorero mu bihe bitandukanye. Ay’amagaju (imituku) ni mu bihe byo kumeneka kw’amaraso, imikara ni igihe cy’umwijima cy’ibyago n’ibyorezo n’ingaruka z’intambara, imyeru ni igihe cy’agahenge n’amahoro n’ubukungu, ay’uruvange ni iminsi mibi isimburwa n’imyiza.

Zirikana ko amategeko y’Imana kuyarwanya atari iby’ubwenge, ni ukurwanya nyirayo.

2️⃣UMUTAMBYI MUKURU YOSHUWA YAMBIKWA IKAMBA NK’USHUSHANYA KRISTU (9-15)

🔰Umurimo wa Kristo nk’usabira umuntu ku Mana ugaragarira muri bwa buhanuzi bwiza bwa Zekariya bwerekeje kuri wa wundi “witwa Shami (Zakariya 6:12,13).” II 415.2

Azubaka urusengero rw’Uwiteka.” Kubw’igitambo cye n’umurimo w’ubuhuza, Kristo ni we rufatiro kandi akaba n’umwubatsi w’itorero ry’Imana II 415.3

Azahabwa ikuzo.” Kristo ni we ukwiriye ikuzo kubwo kuba yaracunguye inyokomuntu yacumuye. II 416.1

➡️Amakamba azambika Yoshuwa yari ikimenyetso cy’uko igihe cyari kugera Imana igatanga Umutambyi Mukuru nka Yoshuwa, Kristu (Shami), ariwe musingi w’urusengero kandi akaba n’urwubaka.

⏭️Amakamba yagombaga kuguma mu rusengero nk’ikimenyetso cyo kuza kwa Mesiya.

⚠️ *Ntabwo twasanga Imana duciye kuri Kristu nk’Umutambyi wacu, niba TUTAMWEMEREYE kuba Umwami w’ubugingo bwacu*. Amahoro nyayo atangwa n’Umuremyi wacu, abonekera muri Kristu.

Nta rindi zina ryo gukirizwamo (Ibyakozwe 4:12). Kandi abari muri We nta teka bazacirwaho (Abaroma 8:1). Kandi nugera muri Kristu neza ugumemo.🙏

MANA URAKOZE KUTWIBUTSA INZIRA IMWE RUKUMBI DUKIRIZWAMO, TUBASHISHE NO KUYIHITAMO NDETSE NO KUYIGUMAMO🙏

Wicogora Muhenzi

2 thoughts on “ZEKARIYA 6: IYEREKWA RY’AMAGARE 4 Y’INTAMBARA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *