Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya ZEKARIYA usenga kandi uciye bugufi
📖 ZEKARIYA 8
[3]Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”
[7]Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,
[8]nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by’ukuri, no mu byo gukiranuka.”
[17]Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
[20]Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi,
[21]kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’ Bati ‘Natwe turajyayo.’
[22]Ni ukuri koko abantu benshi n’amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana isezerana kweza abantu bayo bakabera umugisha ababakikije. Dusabe Imana kandi twemere kuba muri abo.
1️⃣YERUSAREMU ISUBIRANA (1-8)
🔰Ibyaha bya Siyoni nibyo banzi babi bari bafite. Imana nibakiza ibyaha nta wundi mwanzi uzabashobora.
Uwiteka yasezeranye ko atazigera ahana abanyembabazi n’abamukorera baciye bugufi. Reka abitwa ko bazi Imana ntituvunikire ubusa twanga kwezwa nyamara tukaguma kuyikorera.
❇️Umurimo Zekariya yanditseho ushushanya “ukongera guhabwa kwera mu bya Mwuka” bizaba mu Bisiraheri mbere y’uko imperuka iba. 4BC 1180.3.”
⚠️Mwisirayeri mu by’umwuka ni wowe ubwirwa.
2️⃣ AMASEZERANO AKOMEZA ABANTU NO GUKANGURIRWA KWERA (9-17)
🔰Abizera Kristu bakwiye kuba abantu batagira ikinyoma, babana amahoro n’abaturanyi babo, banga ibyo Imana yanga, bakunda ibyo Imana ukunda. Uwiteka ni We ubisezeranira ubwoko bwe, akabisezeranira itorero rye. Ni We udushoboza ibigaragara nk’ibikomeye. Ibanga ni ukugira Kristu.
3️⃣ ABAYUDA MU MINSI YA NYUMA (18-23)
🔰Ubuhanuzi bwerekanye ko itorero ry’Imana rizakura cyane. Abisirayeri mu by’umwuka, nk’uko ab’umubiri bagombaga kubikora, ni igihe cyo kumenyakanisha Uwiteka mu batamuzi, mu moko yose y’abatuye isi. Niba dufata Imana nk’Imana yacu, tugomba gufata abantu bayo nka Benedata, tukishimira gusangira nabo ibyiza bitazahanguka. Reka tube inzandiko nziza zisomwa n’abatubona.
⚠Nshuti Muvandimwe, amaserano Imana yahaye abantu bayo, yaba ayawe uhisemo neza. Bugusaba kwakira Kristu ugushoboza. Nta yindi nzira yakugeza ku rugero rukwiriye idaciye kuri Kristu. Niba utazi ejo hawe, icyemezo ufata gifate none.
Uwiteka atubashishe rwose kuba (fitting)mu masezerano ye.
🛐MANA TURAJE ABANDI TURAGARUTSE, TWEZESHE UKURI KW’IJAMBO RYAWE.🙏
Wicogora Mugenzi
Imana ibe muri twe idukoreshe ibikwiriye mu maso hayo. Tubeho tuyikiranukiye🙏
Amena. Uwiteka tubashishe kuba abana bawe by’ukuri kuko aribyo bitubashisha kubera abandi umucyo ubamurikira.