Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMOSI 4: ITEGURE GUSANGANIRA IMANA YAWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 14 Kamena 2024

šŸ“– AMOSI 4
[1] Nimwumvire iri jambo mwa mashashi y’i Bashani mwe ari mu misozi y’i Samariya, mwe abarenganya aboroheje, mugahuhura abakene, mukabwira ba shobuja muti”Nimuzane tunywe!”
[2] Uwiteka Imana irirahiye kwera kwayo iti”Dore iminsi izaza bazabajyanisha inkonzo, n’abasigaye bo muri mwe babakuruze indobesho nk’amafi.”
[12] Ni cyo gituma nzakugenzereza ntyo, Isirayeli we. Ubwo nzakugenzereza ntyo, itegure gusanganira Imana yawe, Isirayeli we.
[13] Dore iyabumbye imisozi ikarema n’umuyaga, ikagaragariza umuntu ibyo yibwira, igahindura umuseke kuba umwijima kandi igatambagira aharengeye ho mu isi, Uwiteka Imana Nyiringabo, ni ryo zina ryayo.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero kandi amahoro abe muri wowe. Igice cya 4 cya Amosi gitangira gisobanura ibyaha by’Abisirayeli kandi kigasoza gitangaza iby’umunsi wo kubibazwa. Umunsi umwe tuzabazwa ibyo dukora.

1ļøāƒ£ IBYAGO KURI ISIRAYELI
šŸ”°Amosi yavuze urutonde rw’ibyago n’ibyorezo, kandi buri cyose muri byo cyagombaga kuba gihagije kugira ngo gitere ishyanga ry’Abisirayeli kugarukira Imana. Abalewi 26 hari haravuze ibihano biterwa no kwica isezerano ry’Imana. Ibihano by’Imana byari byaratewe n’uko abantu binangiye imitima. Kubera ko abantu banze kugarukira Imana, Amosi yabagejejeho amahirwe ya nyuma ngo bihane. Nyuma y’igihe kinini Abisirayeli banga gushaka Imana, Imana ubwayo yateye intambwe ijya gushaka Abisirayeli.

2ļøāƒ£ ITEGURE GUSANGANIRA IMANA YAWE
šŸ”°Abisirayeli bagombaga kwitegura guhura n’Imana maze bagatanga raporo y’imibereho yabo. Imyiteguro y’ibanze yari ikubiyemo kwitandukanya n’icyaha kugira ngo Imana itababera umuriro ukongora kuko izirana n’icyaha.
āš ļø “Umurimo wacu ni ukwamamaza amategeko y’Imana n’ubuhamya bwa Yesu Kristo. ‘Itegure gusanganira Imana yawe’ (Amosi 4:12), ni wo muburo ugomba kubwirwa abatuye isi. Ni n’umuburo kuri twe by’umwihariko. Duhamagarirwa gutura umutwaro wose ndetse n’icyaha kibasha kutwigarurira mu buryo bworoshye. ā€¦ Genzura neza niba inyubako yawe ishinzwe ku rutare. Ntushyire mu kaga iby’ubuzima bw’iteka ryose.” UB2 94.1
āž”ļø Muri iyi sabato nawe urabwirwa ngo “ITEGURE GUSANGANIRA IMANA YAWE.” Mbese uriteguye? Cunguza uburyo umwete kuko iminsi ni mibi. Muri iyi sabato uruhukire muri Yesu.

šŸ› MANA TURENGERE KUKO ISI, UMUBIRI NA SATANI NI URUCANTEGE KURI TWE. DUHE KUNESHA ICYAHA TUBASHE KWITEGURA KUGUSANGANIRA NTA PFUNWE. šŸ™

Wicogora Mugenzi

One thought on “AMOSI 4: ITEGURE GUSANGANIRA IMANA YAWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *