Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMOSI 3: IMANA IHANA ISIRAYELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 13 KAMENA 2024

šŸ“– AMOSI 3
[2] “Ni mwe gusa namenye bo mu miryango yose yo mu isi, ni cyo gituma nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”
[3] Mbese abantu babiri bajyana batasezeranye?
[4] Intare yatontomera mu ishyamba idafite umuhigo? Umugunzu w’intare warurumira mu buvumo bwawo ari nta cyo ufashe?
[7] Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
[10] Uwiteka aravuga ati”Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n’ubwambuzi.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya koko nta bajyana batasezeranye. Isirayeli yagiranye igihango n’Imana ariko iza kunanirwa gukomeza guhuza icyerekezo nayo. Mbese wowe uyu munsi uhuje icyerekezo n’Imana? Vugurura amasezerano.

1ļøāƒ£ ISANO N’INSHINGANO
šŸ”°Imana ubwayo yatoranyije Isirayeli ntacyo ishingiyeho maze iyigirira neza irayimenyesha kubw’umugambi wihariye. Ari ugukurwa mu Egiputa n’ibindi byinshi Imana yakoreye ubwoko bwayo, byose byari uburyo Imana yateguraga iri shyanga ngo riyimenye kandi risohoze inshingano yihariye mu isi. Umurongo wa 2 uhamya ko Isirayeli bwari ubwoko Imana yifuzaga komatana nabwo. Burya rero amahirwe ajyana n’inshingano. Uko urushaho kumenya ubushake bw’Imana niko n’inshingano zawe ziba zisumba iz’abandi. Isirayeli yagombaga kumenyekanisha Imana mu isi itazi Imana. Uyu munsi nabwo abahuje icyerekezo n’Imana (um 3) bagomba kumenyekanisha Imana mu isi itazi Imana.
āœ³ļø “Icyigisho giheruka [Kristo] yahaye abayoboke be cyari uko ari bo baragijwe inkuru nziza y’agakiza igomba kubwirwa abatuye isi.” INI 23.2

2ļøāƒ£ GUTENGUHA IMANA
šŸ“– Amosi 3:10
Uwiteka aravuga ati: “Ntibazi gukora ibitunganye, ahubwo biyuzuriza mu manyumba yabo ibyo bendeshaga urugomo n’ubwambuzi.”
āž”ļø Isirayeli yatengushye Imana bikomeye. Aho gusohoza inshingano ikomeye bahawe itigezw ihabwa undi muntu upfa, bo gukungahara byatumye bajya mu byaha. Mbese Imana yagombaga gukurikizaho iki? Ni cyo gituma Uwiteka Imana ivuga iti: “Hazabaho umwanzi ndetse azagota igihugu, azacogoza imbaraga zawe, amanyumba yawe azasahurwa.” Um 11. Hari imvugo imenyerewe ivuga ngo “muhura n’Imana ikugabira mukongera guhura ikunyaga.” Iyo amahirwe akoreshejwe neza abyara ingororano ariko iyo akoreshejwe nabi abyara ibihano. Uyu munsi rero ni wowe nanjye tubwirwa. Mu gihe ijwi ry’Imana rikomeje guhamagara rigira riti: “Ndatuma nde?” Reka twese dusubize tuti: “Ndi hano ba ari jye utuma niyemeje kugenda.”

šŸ› MANA DUCIYE BUGUFI NGO UTUBABARIRE ICYAHA CYO KUGUTENGUHA. DUHE AMAHIRWE YA KABIRI DUSOHOZE INSHINGANO TWARAGIJWE. šŸ™šŸæ

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *