Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Amosi usenga kandi uciye bugufi.
📖 AMOSI 5
[1] Nimwumve iri jambo ry’umuborogo mbateruriye, wa nzu ya Isirayeli we.
[2] Umwari wa Isirayeli araguye ntazongera kubyuka, yagushijwe mu gihugu cye ntihagira uwo kumubyutsa.
[4] Kuko Uwiteka abwira inzu ya Isirayeli ati ‘Nimunshake mubone kubaho,
[10] Ubahaniye ku irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye.
[14] Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira.
[15] Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b’inzu ya Yosefu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Imana yatoranyije Abisirayeli yifuza kubagira inyenyeri imurikira isi. Bari bafite amahirwe yo guhirwa mbere y’abandi ariko bakagira n’ingorane zo guhanwa mbere y’abandi. Amosi yabararikiye gushaka Uwiteka bakabaho.
1️⃣ INDIRIMBO Y’UMUBOROGO
🔰Ibintu byari byarabaye bibi cyane mu Bisirayeli (kurenganya, kurya ruswa no gukora ibyaha byari bigeze aho abasigaye mu gihugu bari mu kaga). Kubw’ibyo, Amosi yabahimbiye indirimbo y’umuborogo kubera ko Abisirayeli bari bagiye gupfa (Amosi 5:1-5). Amaganya ya Amosi yari nayo maganya y’Imana yaririraga igihugu cya Isirayeli.
✳️ “Abahanuzi bararanguruye bavuga barwanya gukandamiza, akarengane, kwishimisha kudasanzwe, gusayisha mu bibi n’ubusambanyi byariho mu gihe cyabo. Nyamara kurwanya ibyo bibi ndetse no kwamagana icyaha kwabaye imfabusa. Umuhanuzi Amosi yaravuze ati: ‘Ubahaniye mu irembo baramwanga, kandi banga urunuka uvuga ibitunganye.'” AnA 257.3
2️⃣ MUSHAKE UWITEKA MUBEHO
📖 “Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira. Mwange ibibi mukunde ibyiza, mukomeze imanza zitabera mucira ku irembo, ahari aho Uwiteka Imana Nyiringabo izagirira imbabazi abasigaye b’inzu ya Yosefu.” Amosi 5:14, 15.
➡️ Amosi ntararikira Abisirayeli kureka gushaka ikibi gusa ahubwo abararikira kucyanga bagakunda icyiza. Guhinduka kw’abantu mu nyifato kubatera no guhinduka mu bikorwa byabo. Ibi byari gutuma bacika ku ngendo bakoraga bajya mu nsengero z’idini z’ibyamamare nk’i Gilugali, Beteli n’i Berisheba (um 5).
⚠️ “Bene Data na bashiki banjye, mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa. Igihe kizaza ubwo abazaba barataye igihe cyabo n’amahirwe bazicuza kuba bataramushatse … Ashaka ko mutekereza kandi mukanakora.” UB1 123.1
🛐 MANA DUHE UMUTIMA WO KUGUSHAKA KUKO IMITIMA YACU YATWAWE NO GUSHAKA IBY’ISI BISHIRA. TURIFUZA KUBAHO. DUHE KWANGA IKIBI TUGICIKEHO DUKUNDE ICYIZA.🙏
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka abidushoboze. Imana ibahire kubw’ijambo ryayo mudahwema kutugezaho.
Amen 🙏