Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
AMOSI 2: IKIBAZO CY’UBUTABERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Amosi 2 usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 12 Kamena 2024

šŸ“– AMOSI 2
[1] Uwiteka aravuga ati: “Ibicumuro bitatu bya Mowabu, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko yatwitse amagufwa y’umwami wo muri Edomu, akayagira ishwagara.”
[4] Uwiteka aravuga ati: “Ibicumuro bitatu bya Yuda, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko banze amategeko y’Uwiteka, ntibakomeza amateka ye, kandi ibinyoma byabo byabateye kuyoba, ari byo ba sekuruza bakurikizaga.”
[6] Uwiteka aravuga ati: “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto.”
[7] Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza. Umwana na se baryamana n’umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.
[12] Ariko mwanywesheje Abanaziri vino, mutegeka abahanuzi muti ‘Ntimugahanure.’
[13] Dore ngiye kubashikamira nk’uko igare ryuzuwemo n’imiba rishikamira hasi.


Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Amosi nk’umushumba wabayeho mu kinyejana cya 8 i Tekowa, yari amenyereye ko intama zumva ijwi ry’umwungeri zikamukurikira. Yatunguwe no kubona ubwoko bw’Imana (intama z’Imana) butabasha gukurikira Imana (Umwungeri wabo). Bikurikiriye abanyazi.


1ļøāƒ£ KWIRENGAGIZA UBUTABERA
šŸ“– Amosi 2:6, 7 : Uwiteka aravuga ati: “Ibicumuro bitatu bya Isirayeli, ndetse bine, bizantera kutabakuraho igihano kuko baguze umukiranutsi ifeza, n’umutindi bakamugura inkweto. [7] Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza. Umwana na se baryamana n’umukobwa umwe, bakagayisha izina ryanjye ryera.”
šŸ”°Amosi yahanuriye Abisirayeli cyane kuruta abatuye Ubuyuda kubera ko Isirayeli yari yarishe isezerano ry’Imana kandi igakora ibyaha byinshi cyane. Kugubwa neza mu by’ubukungu na Politike byatumye Isirayeli yangirika mu by’Umwuka. Uku kwangirika kugaragarira mu karengane kari muri rubanda. Abakire banyunyuzaga abakene kandi bakiyitaho ubwabo no ku nyungu zabo gusa. Kugubwa neza kwabo kwatumye bibagirwa amabwiriza y’Imana (Umwungeri wabo).
āœ³ļø “Igihe cyo kugubwa neza kiba cyihishemo akaga. ā€¦ Ntabwo gutwara igikombe kirimo ubusa ari byo bidukomerera; ahubwo igikombe gisendereye ni cyo kigomba gutwaranwa ubwitonzi. Umubabaro n’ingorane bishobora gutera agahinda, ariko kugubwa neza ni ko guteza akaga gakomeye mu mibereho y’iby’umwuka. Keretse gusa umuntu nakomeza kumvira ubushake bw’Imana ubudacogora, akereshwa ukuri, naho ubundi kugubwa neza kuzabyutsa kamere iganisha ku gushidikanya.” AnA 48.1


2ļøāƒ£ KURENGERWA N’IMANA
šŸ”°Mu mirebere y’Imana, umuntu ugira uruhare kandi agashyigikira ubugizi bwa nabi burya aba ahuje icyaha n’ukora ibyo. Amosi yigishije ko hari Imana yita ku kuntu dufata abandi. Ubutabera si igitekerezo cya muntu ahubwo ni gahunda y’ijuru. Uko Umwuka w’Imana aduhindura tukarushaho gusa na Yesu, nibwo twiga guhangayikishwa n’ibibabaza Imana. Imana rero mu mpuhwe igirira aboroheje, yarihagurukiye inyuze muri Amosi kugira ngo irengere abakandamizwaga.
āš ļø “Kristo yavuze yuko tuzahora turi kumwe n’abakene, kandi afatanya ibimushimisha n’iby’ubwoko bwe bubabazwa. Umutima w’Umucunguzi wacu uhora ufitiye impuhwe abatindi nyakujya n’abo mu rwego rwo hasi cyane mu bana be bo ku isi. Atubwira ko ari abamuhagarariye ku isi. Yabashyize hagati yacu kugira ngo akangure mu mitima yacu urukundo agirira abababara n’abarenganywa. Impuhwe n’ubugwaneza bibagaragarijwe byemerwa na Kristo nk’aho ari we bigiriwe.” AA 369.2


šŸ› MANA USHIMWE KO WITA KU MIBABARO YACU. DUHE KUBA IBIKORESHO BYAWE MAZE TURENGERE ABARENGANA KANDI TUGABANYE IMIBABARO YA BENSHI. šŸ™

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *